Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’abayobozi ba IBUKA hirya no hino ku isi, hagaragajwe impunge z’uko Umunyakanadakazi, Judi Rever, akomeje gutangaza ibinyoma, cyane cyane avuga ko mu Rwanda habaye “Jedoside ebyiri”, akaba agenda abikwiza mu itangazamakuru no mu makoraniro anyuranye arimo na za kaminuza zikomeye ku isi
Muri uwo mugambi wo gutera urujijo ariko agamije gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi, biteganyijwe ko Judi Rever azatanga ikiganiro muri Kaminuza ya Cambridge yo mu Bwongereza tariki 21 Mata uyu mwaka. Umuryango IBUKA rero wasabye ubuyobozi w’iyo kaminuza guhagarika iyo gahunda, ejo amateka atazayirega gutiza umurindi abajenosideri n’ababashyigikiye nka Judi Rever.
Ikindi kigaragara muri iyi baruwa , IBUKA iributsa Kaminuza ya Cambridge ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze kwemezwa n’isi yose, ko rero uretse ko ari n’ikimwaro guha urubuga abakwiza mu Rwanda habaye “jenoside ebyiri”, binanyuranyije n’amahame ndetse n’amategeko mpuzamahanga ahana upfobya n’uhakana jenoside, kimwe n’ababibashamo. IBUKA rero iribaza niba iyi Kaminuza ya Cambridge, ubundi izwiho gushyira mu gaciro, yatinyuka guha ijambo abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abayahudi. Kuba yakubahuka guha urwaho abantu nka Judi Rever rero, IBUKA irabibonamo kudaha agaciro amarira n’agahinda by’Abanyafrika, by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibaruwa ya IBUKA ikimara kujya ahabona, abantu benshi banditse bamagana icyemezo cya Kaminuza ya Cambrigde, bayibuza gutoneka ibikomere by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi isi yose irebera. Mu gihe twateguraga iyi nkuru, abantu 100 barimo abarimu muri za kaminuza hirya no hino ku isi n’abanyamakuru bo ku rwego mpuzamahanga, bamaze gusohora inyandiko isaba Kaminuza ya Cambridge guheza Judi Rever, kuko basanga aramutse atanze ikiganiro muri iyo kaminuza byaba ari amahano no gutesha agaciro imbaga y’abatutsi yatikiriye muri Jenoside.Kugeza ubu Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Cambridge ntacyo buravuga ku nyandiko zikomeje kwamagana ubutumire bwa Judi Rever
Biramenyerewe ko mu kwezi kwa Mata, ari nabwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye, abajenosideri n’ababashyigikiye bashishikarira ibikorwa bigamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza n’aho bavuga ko Abatutsi aribo bishe Abatutsi!
Judi Rever ari mu gatebo kamwe n’abandi bagizi ba nabi biyemeje kuba umuzindaro w’abajenosideri, barimo n’ Umubiligi Filipp Reyntjens, Umwongerezakazi Michela Wrong, Umunyakameruni Charles Onana unafite ubwenegihugu bw’Ubufaransa, Umunyekongo Patrick Mbeko n’abandi bagoreka amateka babigambiriye.Ibitabo n’inkuru aba bose bandika bazishingira ku magambo bapakirwamo n’abajenosideri, bigira abere, bakagereka icyaha cya Jenoside ku bayirokotse n’abayihagaritse.
By’umwihariko Judi Rever akwiza ingengabitekerezo ya Théoneste Bagosora, Anathole Nsengiyumva, Jean Kambanda, Edouard Karemera, JPaul Akayezu, n’abandi bajenosideri bahamwe n’icyaha bagakatirwa n’ubutabera mpuzamahanga.
Mu Kwakira 2020, Judi Rever yahawe akato mu ruhando rw’abanyamakuru n’abashakashatsi bakomeye ku isi , bagombaga guhurira mu Bufaransa muhango bita” Bayeux Calvados-Normandy Award”.
Ku munota wa nyuma Judi Rever wari watumiwe muri ibyo birori, yatunguwe no kubwirwa ko imyitwarire ye ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi itamuhesha ubunyangamugayo bwo kwitabira umuhango nk’uriya wiyubashye.