• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ikipe ya Tottenham yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze amezi 17 mu mirimo

Ikipe ya Tottenham yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze amezi 17 mu mirimo

Editorial 19 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Mata 2021, ikipe ya Tottenham Hotspurs imaze gutangaza ko yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze igihe kingana n’amezi 17 atoza iyi kipe yo mu Bwongereza kuko yayigezeyo tariki ya 20 Ugushyingo 2019.

Mu itangazo rigenewe itangazamakuru iyi kipe ya Tottenham yashyize ahagaragara itangaje ko itandukanye n’uyu mutoza Jose Mourihno ndetse n’abandi bari bafatanyije kuyobora iyi kipe bagizwe na Joao Sacramento, Nuno Santos, Carlos Lalin ndetse na Giovanni Cerra.

Iyi kipe kandi ikaba yaboneyeho gutangaza ko Tottenham igiye kuba itozwa n’uwahoze ayikinira ndetse akaba yaranatoje abakiri bato b’iyi kipe Ryan Mason afatanyije na Chris Powell bafite akazi katoroshye mu mpera z’iki cyumweru ubwo bazakina na Manchester City mu mukino wa nyuma wa Carabao Cup.

Jose Mourihno w’imyaka 58 y’amavuko yirukanywe nyuma yaho yaje muri iyi kipe asimbuye Mauricio Pochetino wari wirukanywe muri 2019, uyu mugabo kandi mubyo azize harimo umusaruro muke kuko mu mikino itandatu iheruka yose yayitakaje.

Muri rusange Jose Mourihno wari ugifite amasezerano muri Tottenham kugeza tariki ya 30 Kamena 2023, kuva ageze muri iyi kipe yatoje imikino 86 atsinda imikino 45 anganya 17 atsindwa imikino 24.

Jose Mourihno ukunze kwirukanwa kenshi amasezerano ye atarangiye amaze gusarura miliyoni zirenga 93 z’amayero, kugeza ubu muri Tottenham araza guhabwa miliyoni 30 z’amayero kubwo kwirukanwa amasezerano atarangiye.

2021-04-19
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabo z’u Rwanda zabonye Umuvugizi mushya

Ingabo z’u Rwanda zabonye Umuvugizi mushya

Editorial 15 Apr 2016
Amashuri yigisha amategeko y’umuhanda ashyigikiye ikoranabuhanga mu gutanga serivisi

Amashuri yigisha amategeko y’umuhanda ashyigikiye ikoranabuhanga mu gutanga serivisi

Editorial 29 Oct 2016
Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Editorial 26 Aug 2023
Mu Burusiya umuriro wahitanye abasaga 64 biganjemo abana

Mu Burusiya umuriro wahitanye abasaga 64 biganjemo abana

Editorial 26 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi 125 basoje myitozo yo gukumira no kurwanya iterabwoba
Mu Rwanda

Abapolisi 125 basoje myitozo yo gukumira no kurwanya iterabwoba

Editorial 26 Feb 2018
Uganda: CMI yakwirakwije umujyi wa Kampala inkoramutima za RNC mu guhiga bukware abanyarwanda 
INKURU NYAMUKURU

Uganda: CMI yakwirakwije umujyi wa Kampala inkoramutima za RNC mu guhiga bukware abanyarwanda 

Editorial 04 Mar 2019
RDC: Abantu 10 Batwikiwe Mu Nzu Barakongoka Abandi 7 Baburirwa Irengero
HIRYA NO HINO

RDC: Abantu 10 Batwikiwe Mu Nzu Barakongoka Abandi 7 Baburirwa Irengero

Editorial 09 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru