Nyuma yaho umukinnyi wo hagati mu kibuga uheruka gukinira ikipe ya Rayon Sports, Nizeyimana Mirafa asinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia ariko ntabashe guhita atangira gukinira iyo kipe kubera kutabona ibyangombwa bimwemerera gukorera muri Zambia, uyu mukinnyi yaraye yemerewe gukorera muri icyo gihugu.
Nizeyimana Mirafa wari wasinyiye ikipe ya Zanaco FC yo mu gihugu cya Zambia mu ntangiriro za Gashyantare 2021, yaraye abonye icyangombwa cyaburaga ngo atangire gukorera muri icyo gihugu, icyo cyangombwa yahawe benshi bakizi ku izina rya Work Permit, ni icyangombwa umuntu ahabwa iyo agiye gukorera mu gihugu kitari icye.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati nyuma yaho abonye icyo cyangombwa kandi yahise anahabwa nimero 35 izajya imuranga mu kibuga aho afite inshingano zo gufasha iyi kipe ye kwitwara neza batwara igikombe cya Shampiyona yo muri icyo gihugu kuri ubu igeze ku munsi wa 22, ikipe ya Zanaco ikaba iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya ZESCO United ifite amanota 46 ikaba irusha iya kabiri amanota 7 kuko Zanaco ifite 39.
Nizeyimana Mirafa siwe munyarwanda wa mbere ugiye gukina muri iki gihugu kuko abakinnyi barimo Bashunga Abouba wa Rayon Sports, Biramahire Abedi Christophe wa AS Kigali na myugariro wa Police FC Usengimana Faustin baheruka gukina mu ikipe ya Buildcon FC.
Nizeyimana Mirafa ari mu Rwanda yakinnye shampiyona ye ya mbere mu mwaka wa 2012 muri Etincelles, ayivamo yerekeza muri Police FC aho yamazemo imyaka ibiri, avamo yerekeza muri APR FC ahava ajya muri Rayon Sports yakinnyemo umwaka umwe.