Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamenyekanye mu ndirimbo z’umuco nyarwanda ndetse nizubaka sosiyete yashyize hanze indirimbo yise Umutima w’u Rwanda ikaba irimo ubutumwa bw’ibanze ku kudacika intege no guharanira imibereho myiza hagamijwe kwiteza imbere.
Mu kiganiro RUSHYASHYA NEWS yagiranye na Clarisse Karasira yatangiye adusobanurira icyamuteye gukora iyi ndirimbo yagize ati “Iyi ndirimbo yanjye nshya Umutima w’u Rwanda, ni indirimbo ivuga ku ndangagaciro z’imbaraga,kudacika intege no guharanira imibereho myiza, zaranze abanyarwanda benshi mu nzira ya buri wese yo kwiyubaka no guharanira kwiteza imbere.”
Yakomeje adutangariza aho gukora iyi ndirimbo byaturutse, yagize ati”Bigora buri wese uzi neza amateka y’u Rwanda by’umwihariko Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 kwiyumvisha u Rwanda rwa none. Ni Inshoberamahanga kubona abanyarwanda tubanye amahoro, dusangira, dushyingirana, ndetse duseka nyuma y’ibihe bigoye twanyuzemo.”
“Nyuma y’igihe kinini nanjye mbyibazaho nasanze hari ibanga nise ”Umutima w’ u Rwanda” rituma Umunyarwanda aba umuntu wihariye kandi icyo yashaka cyose yakigeraho. Umutima w’u Rwanda ni Imbabazi, Kudacika intege, kwihesha agaciro, gukora cyane, kureba kure, ndetse no guharanira ukuri, Iyi ndirimbo ni Impano yanjye ku banyarwanda no kubibutsa ko Imbere ari heza kurusha ho ni dukomeza Umutima w’u Rwanda.”
Iyi ndirimbo ya Clarisse Karasira yise “Umutima w’u Rwanda “, mu majwi yakozwe na Clement the Guitarist ndetse amashusho yayo akaba yarakozwe na AB Godwin.
Reba hano amashusho y’indirimbo “Umutima w’u Rwanda ” ya Clarisse Karasira: