Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 8 Gicurasi 2021, i Dar es Salam kuri Benjamin Mkapa stadium hari hateganyijwe umukino wa shampiyona hagati y’amakipe afite ibigwi kurusha ayandi muri Tanzaniya no muri Afrika y’Uburasirazuba muri rusange, gusa umukino byarangiye utabaye kubera impinduka ku isaha umukino wari utaganyijwe kuberaho.
TFF yamenyesheje Yanga SC impinduka z’umukino habura amasaha 3 ngo umukino ube, Yanga SC ivuga ko nta email yabonye kuko bayohereje ku muterankunga wayo GSM aho kuyohereza ku buyobozi bw’ikipe
Minisiteri ya sports yahinduye umukino kugirango abaturage bakurikirane ishyirwa ahagaragara ry’igitabo cy’uwahoze ari prezida wa Tanzaniya Ally Hassan Mwinyi.
Ubusanzwe uyu mukino wari uteganyijwe ku isaha ya saa kumi n’imwe (17h00′) zo muri Tanzaniya ni ukuvuga saa kumi zo mu Rwanda, gusa waje kwimurirwa saa moya zo muri Tanzaniya ni ukuvuga saa kumi n’ebyiri zo mu Rwanda.
Izi mpinduka bivugwa ko zakozwe ku busabe bwa Minisitiri y’Itangazamakuru, umuco n’imikino.
Yanga SC yaje ku kibuga ku isaha yagenwe y’umukino (16h00′) irishyushya, ubundi itegereza iminota 15′ ibuze Simba iritahira.
Simba nayo yaje saa 17h30′ irishyushya, saa kumi n’ebyiri zigeze ijya mu kibuga itegereza iminota 15′ ibuze Yanga iritahira.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzaniya (TFF) ryatangaje ko ryamenyesheje buri kipe impinduka z’amasaha,kugeza kuri ubu nta mwanzuro uratangazwa kuri uyu mukino.
Simba SC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 61 mu mikino 25 mu gihe Yanga SC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 57 mu mikino 27.