• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho

Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho

Ubwanditsi 13 May 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Hashize iminsi itari mikeya, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yifuza guhindura ubutegetsi mu Rwanda. Kuva kera kugeza uyu munsi , Museveni yagerageje ibikorwa byinshi harimo kugumura abasirikari bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda, gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda aho Uganda ibaha imyitozo n’intwaro kugirango bakureho Perezida kagame bashyireho Kayumba Nyamwasa

Icyo gihe u Rwanda rwaba rwiyongereye ku karere kayoborwa na Perezida Museveni. Kuva FPR Inkotanyi yatangiza urugamba rwo kubohoza igihugu iturutse muri Uganda, byabaye ibyifuzo birebire bya Perezida Museveni kuba yayobora abayobozi b’u Rwanda. Kubahirwa kuba warafashije umuntu ntabwo bihatirwa ahubwo uwafashijwe niwe ushimira uwamufashije. Dore impamvu zizatuma Mueveni na Kayota baba barota ku manwa ku ntambara bashaka ku Rwanda

Ibisobanuro by’intambara

Kugira ngo intambara iyo ari yo yose igerweho, abarwanyi n’abanyagihugu basobanurirwa impamvu yayo bakayisobanukirwa bakanamenya impamvu yayo akaba aribyo bizamura morale y’abarwanyi ndetse niy’abanyagihugu bazagerwaho niyo ntambara . Bagomba kwitegura ingaruka bazagira kubera impamvu y’intambara yumvikana cyane cyane nkiyo uburenganzira bwabo bw’ibanze bwabangamiwe.

Hagomba kubaho ibyiringiro ko intambara izahindura ubuzima bwabo neza. Ni ubuswa n’ubusazi bukabije kuba ushaka intambara kuberako Perezida Museveni atishimiye Perezida Kagame kubera ko atamwumvira akaba ariyo mpamvu ashaka kumusimbuza Kayumba Nyamwasa.

Abanyarwanda bafitiye icyizere Perezida Kagame

Abanyarwanda ubu bameze neza mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu ndetse na politiki, binyuranye n’ibinyoma Kayumba n’abambari be bakomeje kubwira isi aho bavuga ko Abanyarwanda bari mu bukene bukabije badafite n’ubwisanzure bakaba bakeneye kubohorwa. Abanyarwanda barishimye bakaba bishimiye ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame wahinduye ubuzima bwabo.

Abagera kuri za miliyoni bikuye mu bukene. Kuva muri 2001 igipimo cy’ubukene cyavuye kuri 58,9% kugera kuri 38,2. Abanyarwanda bafite inkuru zishingiye ku iterambere zerekana aho bavuye naho bageze. Nonese Kayumba arashaka kubohora bande kubabohora ibiki? Ntabwo Abanyarwanda bazemerera Kayumba Nyamwasa kuba yakora intambara ku butaka bw’u Rwanda.

Kwizera umugaba w’ingabo

Intambara iyariyo yose igomba kugira umugaba w’ingabo wizewe. Abarwanyi bagomba kumugirira icyizere ndetse n’icyo bari kurwanira. Kayumba ntashobora kwizerwa. Mu rubanza rukomeje kubera I Kigali aho RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse na FLN ya Paul Rusesabagina, abahoze ari abarwanyi bafatiwe ku rugamba bavuze uburyo Kayumba yanyereje hafi miliyoni n’igice y’amadorali. Ayo mafaranga akaba yari yatanzwe n’abanyamuryango ngo bagure imbunda ngo barwanye Leta y’u Rwanda nuko umwana w’umuhungu yiguriramo amakamyo nkuko byatangajwe na Callixte Nsabimana wahoze ari umuvugizi wa FLN nkuko yabibwiye urukiko.

Kwihuza n’abajenosideri

Kubona Kayumba wakuze ari impunzi ndetse bamwe mu bagize umuryango mugari we barishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’ 1994, none ubu akaba yihuza n’abagize umutwe w’Iterabwoba wa FDLR basize bakoze Jenoside ni akumiro katagira uko kavugwa. Abacuruzi Kayumba yishingikirizaho ahanini ni abatinya gusubira mu Rwanda kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uko ni ko Kayumba umururumba w’amafaranga wamutwaye umurindimurira mu kurya akaribwa n’akataribwa. Yabaye mugenzi w’abajenosideri. Kayumba yikungahaje ahereye ku ntwererano z’abanyamuryango ba RNC ubwo rero intambara ntikibaye kuko amafaranga yayakoresheje mu nyungu ze bwite.

Ubwoko bw’intambara bashaka

Ubwoko bw’intambara Museveni yifuje ku Rwanda ntabwo ariyayindi ihuza ibihugu bibiri, kuko ntiyabona ibisobanuro aha umuryango mpuzamahanga kandi agerageje yahura n’urukuta rwubatse neza

Ikoranabuhanga ryatumye intambara ya kinyeshyamba itagifite agaciro

Ikoranabuhanga rigezweho ryatumye intambara ya guerilla idashoboka kuko ubuhanga bugezweho bujyanye n’udushya tw’ubushakashatsi byatumye intambara ya kinyeshyamba itagikoreshwa. Telefone zigezweho ziri hirya no hino mu byaro zituma ibitero bidakunda. Nta kintu twavuga ku ikoranabuhanga ribarizwa mu ngabo z’u Rwanda RDF. Uwishoye akarokoka niwe wabara inkuru

RNC yabaye ya nka ikamwa na Kayumba Nyamwasa

Kayumba Nyamwasa icyo yashakaga muri RNC yakigezeho. Yigwijeho ubukungu kuburyo ubu yabaho neza naho abana bashutswe na RNC bagwa mu mashyamba ya Kongo. Naho Museveni umaze igihe ushaka guhindura ubutegetsi mu Rwanda ko abo afasha ari ugukamira mu kitoze cyangwa kuvomera mu rutete.

2021-05-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru

Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru

Ubwanditsi 03 Jul 2025
Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025

Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025

Ubwanditsi 12 May 2025
RDC: Abasore bategetswe gufata ba nyina ku ngufu, abasirikare barya inyama z’abantu – Raporo ya Loni

RDC: Abasore bategetswe gufata ba nyina ku ngufu, abasirikare barya inyama z’abantu – Raporo ya Loni

Ubwanditsi 09 Jul 2018
Perezida Paul Kagame yifurije Abagore Umunsi mukuru mwiza

Perezida Paul Kagame yifurije Abagore Umunsi mukuru mwiza

Ubwanditsi 08 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urugiye kera ruhinyuza intwari : Perezida Mugabe yeguye nyuma y’imyaka 37 ku butegetsi
HIRYA NO HINO

Urugiye kera ruhinyuza intwari : Perezida Mugabe yeguye nyuma y’imyaka 37 ku butegetsi

Ubwanditsi 21 Nov 2017
Wari uzi ko gutera Gatarina [ Kondo] mu karere byatangiriye muri Uganda?
INKURU NYAMUKURU

Wari uzi ko gutera Gatarina [ Kondo] mu karere byatangiriye muri Uganda?

Ubwanditsi 05 Dec 2018
Abayisilamu basabwe kwishimira ko basigaye bafite uburenganzira mu Rwanda
Mu Rwanda

Abayisilamu basabwe kwishimira ko basigaye bafite uburenganzira mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru