• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.

Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.

Editorial 16 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021 nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwafashe umwanzuro wo kwirukana mu mwiherero uwari umukinnyi wayo Bukuru Christopher kubera imyitwarire mibi.

Nkuko iyi kipe yabitangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa internet rwa www.aprfc.rw yatangaje ko uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga yirukanywe mu mwiherero w’ikipe y’Ingabo kubera imyitwarire mibi yagiye imuranga.

Uyu mukinnyi kandi ngo akaba yaragiye agirwa inama kenshi ariko agakomeza kugorwa no kwikosora, aha rero akaba ariho ubuyobozi bwa APR FC bwahisemo ku mwirukana mu mwiherero kugira ngo ajye kwitekerezaho.

Iki gikorwa cyabereye imbere y’abakinnyi bagenzi be ndetse n’abatoza ba APR FC, aha kandi hari n’umuyobozi wa APR FC Maj Gen MK MUBARAK wanibukije abakinnyi basigaye ko basabwa kugaragaza imyitwarire myiza igihe cyose.

Aha kandi umuyobizi Maj Gen MK MUBARAK yabwiye abakinnyi ko APR FC nk’ikipe y’Ingabo isabwa kuba intangarugero mu yandi ma kipe ndetse no mu muryango Nyarwanda.

Si ubwa mbere uyu mukinnyi afatirwa ibihano nk’ibi kuko ubwo hari tariki ya 3 Nzeri 2020 nabwo yahagaritswe bitewe no kutubahiriza gahunda y’umutoza.

Bukuru Christopher asezerewe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC ku ncuro ya kabiri kuva ayigezemo tariki ya 21 Kanama 2019 avuye mu ikipe ya Rayon Sports.

2021-05-16
Editorial

IZINDI NKURU

Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Editorial 13 Apr 2021
UNILAK irakora ubushakashatsi ku buryo bwo kurengera ibidukikije no kurushaho kwirinda ibiza.

UNILAK irakora ubushakashatsi ku buryo bwo kurengera ibidukikije no kurushaho kwirinda ibiza.

Editorial 04 Sep 2017
Umunyamideri Bashabe Kate wigeze kuba Miss wa Mtn mu Rwanda afunzwe azira gukubita no gukomeretsa

Umunyamideri Bashabe Kate wigeze kuba Miss wa Mtn mu Rwanda afunzwe azira gukubita no gukomeretsa

Editorial 05 Jul 2016
Umuhanzi Diamond arashinjwa ubusambanyi imihanda yose, Miss Burundi 2012 nawe yavuze ko yamuteye  inda y’Impanga aramutererana

Umuhanzi Diamond arashinjwa ubusambanyi imihanda yose, Miss Burundi 2012 nawe yavuze ko yamuteye inda y’Impanga aramutererana

Editorial 24 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Macron yijeje ubufasha bwa gisirikare mu guhashya imitwe yitwaje intwaro muri RDC
POLITIKI

Perezida Macron yijeje ubufasha bwa gisirikare mu guhashya imitwe yitwaje intwaro muri RDC

Editorial 13 Nov 2019
Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya
Mu Rwanda

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

Editorial 21 Jun 2017
Rutsiro : Abagabo 3 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 4,5
Mu Mahanga

Rutsiro : Abagabo 3 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 4,5

Editorial 13 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru