• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ali Hassan Mwinyi   yahishuye uburyo Mwalimu Julius Nyerere yamurakariye amubaza impamvu atamagana ku mugaragaro Leta y’u Rwanda yakoraga Jenoside

Ali Hassan Mwinyi   yahishuye uburyo Mwalimu Julius Nyerere yamurakariye amubaza impamvu atamagana ku mugaragaro Leta y’u Rwanda yakoraga Jenoside

Ubwanditsi 17 May 2021 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Mu gitabo “Muzehe Rukhasa :Urugendo rw’Ubuzima Bwanjye” Ali Hassan Mwinyi bakunze no kwita “Mzee Rukhasa” aherutse gushyira ahagaragara, yavuze uburyo yababajwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo ku buryo iyo yibutse ibyo yiboneye n’amaso ye, yibaza aho ubwo bunyamaswa bwavuye.

Mu buhamya burebure, Ali Hassan Mwinyi wabaye Perezida wa 2 wa Tanzaniya, dore ko yayiyoboye kuva mu mwaka w’1985 kugeza muw’1995, yasobanuye ko muri Mata 1994 yagiye ku Rusumo , ku mupaka w’uRwanda na Tanzaniya, yibonera ibihumbi n’ibihumbi by’imirambo y’Abatutsi yatembaga mu mugezi w’Akagera, harimo n’iyari igifite amacumu n’ibisongo ba nyakwigendera bicishijwe. Ati:Ibyo niboneye birenze ukwemera, n’ubu ntibiramva mu mutwe”

Hassan Mwinyi avuga ko urebye uburyo ubwicanyi bwakozwe, bugahitana abantu basaga miliyoni mu mezi atatu gusa, bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi  yateguwe ikanshyirwa mu bikorwa na Leta ya Yuvenali  Habyarimana n’abamusimbuye ku butegetsi. Ati:”Guhakana itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ubundi bugome, ni ukugoreka amateka, ni ukudashyira mu gaciro”.

Bwana Mwinyi yanakomoje ku burakari bwa Muzehe Julius Nyerere nawe wayoboye Tanzaniya ndetse abaturage b’icyo gihugu bakaba bakimufata nk’Umubyeyi w’Igihugu(Baba wa Taifa”), wababajwe n’uburyo Guverinoma ya Tanzaniya itafashe iya mbere mu kwamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi, uko guceceka Muzehe Nyerere yabibonagamo kubogamira ku butegetsi bwo mu Rwanda bwari buyoboye ubwicanyi. Ibi byanatumye tariki 01 Nyakanga 1994 Mzee Nyerere atumiza ikiganiro n’abanyamakuru, maze atonganya  Perezida Mwinyi, agaragaza ko iyo utamaganye ikibi, amateka agushinja ubugambanyi mu kugikora. Perezida Mwinyi avuga ko icyo gihe yababajwe bikomeye n’amagambo ya “Baba wa Taifa”, ngo aza kumusobanurira ko nta muntu muzima washyigikira ubugome bwagaragariraga isi yose.

Ali Hassan Mwinyi  avuga ko guceceka kw’abategetsi ba Tanzania ngo bitaribigamije gushyigikira abicanyi, ahubwo ngo birindaga kugira uwo babogamiraho “mu mpande zari zishyamiranye Tanzaniya yari umuhuza w’izo mpande, ni ukuvuga Leta y’uRwanda na RPF-Inkotanyi”. Aha rero niho abasesenguzi bunga mu rya Mwalimu Nyerere, bakaba basanga harabaye amakosa yo kwitiranya intambara na jenoside, kuko Abatutsi bicwaga ntawe bari bahanganye nawe.

Mu gusoza ubuhamya bwe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ali Hassan Mwinyi avuga ko ibyabaye mu Rwanda byagombye kubera isi yose isomo, bityo ntihazagire ahandi biba ukundi.

Mwalimu Julius Nyerere we azahora yibukwa nk’umuntu wababajwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko ari no mu bantu ba mbere bafite izina rikomeye baje mu Rwanda kwihanganisha Abanyarwanda. Mbere y’uko atabaruka mu Kwakira 1999, Mwalimu Nyerere ni umwe mu babwiraga isi yose uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, n’ubugome yakoranywe. Amakuru yizewe anavuga ko yanashyigikiye ko icyicaro cy’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda, gishyirwa muri Tanzaniya, kuko yumvaga igihugu cye gikwiye kugira uruhare mu guhana abagome bakoze iyo Jenoside no guha ubutabera abayirokotse.

2021-05-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Thabo Mbeki Wigeze Kuyobora Afurika Y’Epfo Yimwe Ikaze Muri Congo Nk’intumwa Idasanzwe

Thabo Mbeki Wigeze Kuyobora Afurika Y’Epfo Yimwe Ikaze Muri Congo Nk’intumwa Idasanzwe

Ubwanditsi 22 Aug 2018
‘Jenoside yakorewe Abahutu’: Iturufu rya Rudasingwa

‘Jenoside yakorewe Abahutu’: Iturufu rya Rudasingwa

Ubwanditsi 21 Sep 2016
Rusesabagina yivanye mu rubanza ariko ntazivana mu kimwaro, Abishake cyangwa abihakane urubanza rwe ruzaba!

Rusesabagina yivanye mu rubanza ariko ntazivana mu kimwaro, Abishake cyangwa abihakane urubanza rwe ruzaba!

Ubwanditsi 15 Mar 2021
Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?

Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?

Ubwanditsi 19 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!
Amakuru

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Ubwanditsi 31 Aug 2021
Abaturage  bitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Gatsibo
Mu Mahanga

Abaturage bitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Gatsibo

Ubwanditsi 21 Jan 2016
Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo
Amakuru

Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo

Ubwanditsi 09 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru