• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ali Hassan Mwinyi   yahishuye uburyo Mwalimu Julius Nyerere yamurakariye amubaza impamvu atamagana ku mugaragaro Leta y’u Rwanda yakoraga Jenoside

Ali Hassan Mwinyi   yahishuye uburyo Mwalimu Julius Nyerere yamurakariye amubaza impamvu atamagana ku mugaragaro Leta y’u Rwanda yakoraga Jenoside

Ubwanditsi 17 May 2021 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Mu gitabo “Muzehe Rukhasa :Urugendo rw’Ubuzima Bwanjye” Ali Hassan Mwinyi bakunze no kwita “Mzee Rukhasa” aherutse gushyira ahagaragara, yavuze uburyo yababajwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo ku buryo iyo yibutse ibyo yiboneye n’amaso ye, yibaza aho ubwo bunyamaswa bwavuye.

Mu buhamya burebure, Ali Hassan Mwinyi wabaye Perezida wa 2 wa Tanzaniya, dore ko yayiyoboye kuva mu mwaka w’1985 kugeza muw’1995, yasobanuye ko muri Mata 1994 yagiye ku Rusumo , ku mupaka w’uRwanda na Tanzaniya, yibonera ibihumbi n’ibihumbi by’imirambo y’Abatutsi yatembaga mu mugezi w’Akagera, harimo n’iyari igifite amacumu n’ibisongo ba nyakwigendera bicishijwe. Ati:Ibyo niboneye birenze ukwemera, n’ubu ntibiramva mu mutwe”

Hassan Mwinyi avuga ko urebye uburyo ubwicanyi bwakozwe, bugahitana abantu basaga miliyoni mu mezi atatu gusa, bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi  yateguwe ikanshyirwa mu bikorwa na Leta ya Yuvenali  Habyarimana n’abamusimbuye ku butegetsi. Ati:”Guhakana itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ubundi bugome, ni ukugoreka amateka, ni ukudashyira mu gaciro”.

Bwana Mwinyi yanakomoje ku burakari bwa Muzehe Julius Nyerere nawe wayoboye Tanzaniya ndetse abaturage b’icyo gihugu bakaba bakimufata nk’Umubyeyi w’Igihugu(Baba wa Taifa”), wababajwe n’uburyo Guverinoma ya Tanzaniya itafashe iya mbere mu kwamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi, uko guceceka Muzehe Nyerere yabibonagamo kubogamira ku butegetsi bwo mu Rwanda bwari buyoboye ubwicanyi. Ibi byanatumye tariki 01 Nyakanga 1994 Mzee Nyerere atumiza ikiganiro n’abanyamakuru, maze atonganya  Perezida Mwinyi, agaragaza ko iyo utamaganye ikibi, amateka agushinja ubugambanyi mu kugikora. Perezida Mwinyi avuga ko icyo gihe yababajwe bikomeye n’amagambo ya “Baba wa Taifa”, ngo aza kumusobanurira ko nta muntu muzima washyigikira ubugome bwagaragariraga isi yose.

Ali Hassan Mwinyi  avuga ko guceceka kw’abategetsi ba Tanzania ngo bitaribigamije gushyigikira abicanyi, ahubwo ngo birindaga kugira uwo babogamiraho “mu mpande zari zishyamiranye Tanzaniya yari umuhuza w’izo mpande, ni ukuvuga Leta y’uRwanda na RPF-Inkotanyi”. Aha rero niho abasesenguzi bunga mu rya Mwalimu Nyerere, bakaba basanga harabaye amakosa yo kwitiranya intambara na jenoside, kuko Abatutsi bicwaga ntawe bari bahanganye nawe.

Mu gusoza ubuhamya bwe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ali Hassan Mwinyi avuga ko ibyabaye mu Rwanda byagombye kubera isi yose isomo, bityo ntihazagire ahandi biba ukundi.

Mwalimu Julius Nyerere we azahora yibukwa nk’umuntu wababajwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko ari no mu bantu ba mbere bafite izina rikomeye baje mu Rwanda kwihanganisha Abanyarwanda. Mbere y’uko atabaruka mu Kwakira 1999, Mwalimu Nyerere ni umwe mu babwiraga isi yose uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, n’ubugome yakoranywe. Amakuru yizewe anavuga ko yanashyigikiye ko icyicaro cy’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda, gishyirwa muri Tanzaniya, kuko yumvaga igihugu cye gikwiye kugira uruhare mu guhana abagome bakoze iyo Jenoside no guha ubutabera abayirokotse.

2021-05-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Intambara y’ubutita hagati y’ubuyobozi bwa Museveni na Leta zunze ubumwe za Amerika- USA

Intambara y’ubutita hagati y’ubuyobozi bwa Museveni na Leta zunze ubumwe za Amerika- USA

Ubwanditsi 01 Oct 2019
Abasirikare babiri ba FARDC bishwe n’inyeshyamba za FDLR

Abasirikare babiri ba FARDC bishwe n’inyeshyamba za FDLR

Ubwanditsi 23 Jan 2020
Himbara  ashenguwe n’agahinda kuko BBC yagaragaje neza isura y’u Rwanda

Himbara ashenguwe n’agahinda kuko BBC yagaragaje neza isura y’u Rwanda

Ubwanditsi 28 Apr 2019
Itohoza : Uko isoko ryo kubaka Hoteli ya FERWAFA, imaze gufungisha abantu 3 ryatanzwe

Itohoza : Uko isoko ryo kubaka Hoteli ya FERWAFA, imaze gufungisha abantu 3 ryatanzwe

Ubwanditsi 26 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Agathe Kanziga imbere y’urukiko rwa Paris mu iperereza ku ruhare rwa Paul Barril, bafitanye amabanga adasanzwe
Amakuru

Agathe Kanziga imbere y’urukiko rwa Paris mu iperereza ku ruhare rwa Paul Barril, bafitanye amabanga adasanzwe

Ubwanditsi 03 Nov 2020
Ni iki kihishe inyuma y’impfu zikurikiranye z’Abanyaburayi? Abandi 2 bapfuye muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Ni iki kihishe inyuma y’impfu zikurikiranye z’Abanyaburayi? Abandi 2 bapfuye muri Uganda

Ubwanditsi 26 Feb 2018
Abayobozi batatu barahiriye inshingano nshya
INKURU NYAMUKURU

Abayobozi batatu barahiriye inshingano nshya

Ubwanditsi 10 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru