• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Tumenye Rwalinda Pierre-Céléstin, umwe mu bakirindagirira mu ngengabitekerezo ya Jenoside no mu myigaragambyo itagira epfo na ruguru!

Tumenye Rwalinda Pierre-Céléstin, umwe mu bakirindagirira mu ngengabitekerezo ya Jenoside no mu myigaragambyo itagira epfo na ruguru!

Ubwanditsi 19 May 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Mu gihe kuri uyu wa kabiri tariki 18 Gicurasi 2021, ibihumbi by’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, abatuye mu bindi bihugu by’Uburayi ndetse n’inshuti z’uRwanda, bahuriraga i Paris ngo bagaragarize Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ibyishimo baterwa n’ubuyobozi bwe, hari izindi mburamukoro zibarirwa ku mitwe y’intoki zitakumaga ngo ziramagana uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa.

Aba ni nabo bari babanje kwikirigita bagaseka, bemeza abashukika ko bamaze kubangamira uruzinduko rwa Perezida Kagame, ku buryo rutazaba!

Baje gukorwa n’isoni ahasesekaye, ndetse akakiranwa icyubahiro na Perezida Emmauel Macron w’Ubufaransa. Iyo baba abantu basigaranye akende gake, bari kubona ko ibyifuzo byabo ntaho bihuriye n’ukuri isi yose yamaze kumenya ku miyoborere myiza y’u Rwanda.

Bamwe muri abo bakirindagira mu ngengabitekerezo ya Jenoside, harimo uwitwa Rwalinda Pierre Céléstin, ari nawe wari uyoboye iyo ngirwa-myigaragambyo. Muri iyi nyandiko rero twifuje kugaruka ku mateka ya Rwalinda Pierre Céléstin, n’isano afitanye n’abajenosideri, kuko ariho akomora ubugome afitiye Abatutsi n’uRwanda muri rusange.

Rwalinda Pierre Céléstin ni mwene Rukaza na Bizagwira, bo mu kagali ka Gashyamba, umurenge wa Janja mu yahoze ari Komini Rutonde mu Ruhengeri. Uyu se umubyara yijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa gufungwa burundu. Bizagwira we yapfuye mu minsi ishije, ariko akaba yarafashwaga muri gahunda za Leta. Rwalinda avukana na Nyirabahutu ukinariho, akaba anafashwa muri gahunda ya “GIRINKA”

Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Rwalinda Pierre Céléstin atari mu Rwanda, ariko abamuzi bavuga ko iyo ahaba, aba yaramaze abantu, kimwe ba Sebukwe Ruzinge wakatiwe n’inkiko gacaca akaza gupfa atarangije igihano cyo gufungwa burundu. Uyu Ruzinge yari umucuruzi mu Kivuruga, akaba umutoni w’ubutegetsi bwa Yuvenali Habyarimana, ari naho akomora kuba Interahamwe ruharwa. Baramu ba Rwalinda aribo Gerald NSENGA wari umucuruzi,na Aloys Ngendahimana wabaye igikomerezwa muri Mineprisec na Mininter, aba bombi bakaba abajenosideri bakaze.

Umugore wa Rwalinda Pierre Céléstin, Nyiranganizi Febronia yakoraga kuri Radio-Rwanda, akaba umubuhezanguni ukomeye, inkoramutima ya Yohani Bamwanga na Ferdinand Nahimana bari abavugizi b’abicanyi. Nyiranganizi kandi yari afite mwene se ukora muri Radio-Rutwitsi, RTLM, hakaba n’uwari wararongowe na Major Aloys Twambaze, umusirikari wa Ex-Far n’umujenosideri uzwi.

Nk’uko twabivuze, Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Rwalinda Pierre Céléstin atari mu Rwanda. Icyakora yari umuyoboke ukomeye wa MRND na CDR, byaje kubyara umutwe w’abagizi ba nabi, FDU, ari nawo arimo ubu. Ubu yigize umuvugizi wa bene wabo , akagerageza kubatagatifuza kandi bajejeta amaraso mu biganza. We n’izindi mburabwenge nibo bagurira abanyamahanga ngo barebe ko bagwira, bajye mu myigaragambyo y’abantu 20, yo gucengeza amatwara yo gupfobya no guhakana Jenoside

2021-05-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abaturage barasabwa kwitabira amatora y’abajyanama

Abaturage barasabwa kwitabira amatora y’abajyanama

Ubwanditsi 19 Feb 2016
Kuki Museveni yanga u Rwanda akomokamo?

Kuki Museveni yanga u Rwanda akomokamo?

Ubwanditsi 28 Jul 2019
Menya Amazina y’Abanyapolitike icyenda barwanyije Jenoside yongewe mu rwibutso rwa Rebero

Menya Amazina y’Abanyapolitike icyenda barwanyije Jenoside yongewe mu rwibutso rwa Rebero

Ubwanditsi 14 Apr 2024
 Nyuma y’imyaka  hafi 27, Edouard Balladur wari Minisitiri w’Intebe w’ u Bufaransa arashyize  yemera gushyira ahabona “amabanga ye” ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko se aracyari  amabanga koko, cyangwa ni ibisigazwa byayo?

Ubwanditsi 06 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FDLR  igeze mu marembera
Mu Rwanda

FDLR igeze mu marembera

Ubwanditsi 16 May 2016
Karongi: Abantu 112 bahawe ubumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro
Mu Mahanga

Karongi: Abantu 112 bahawe ubumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro

Ubwanditsi 25 Apr 2016
Uko Perezida Museveni yahuye na Charlotte Mukankusi, umwe mu bayobozi  bakuru ba RNC
INKURU NYAMUKURU

Uko Perezida Museveni yahuye na Charlotte Mukankusi, umwe mu bayobozi bakuru ba RNC

Ubwanditsi 15 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru