Umunyarwanda ukina umupira w’amaguru hagati mu kibuga, wakiniraga Wasland Beveren yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi yamaze gutandukana n’iyi kipe yari amazemo imyaka itatu.
Ku mugoroba wo kuri uyu Mbere tariki ya 24 Gicurasi 2021, abinyujije ku mbugankoranyambaga ze, Djihad Bizimana yatangaje ko atandukanye na Wasland Beveren yari amazemo imyaka itatu.
Yagize ati ”Mu myaka itatu ishize twitwaye neza ariko hari n’aho byanze, turi kumwe nk’ikipe ndetse n’umuntu ku giti cye. Nirengagije umusozo utabaye mwiza, nshimishijwe n’abantu b’ingenzi nahuye nabo, igihe cyose ndisanga uko byaba bimeze kose, ibyo ni ibintu nzazirikana, ntazigera nibagirwa na rimwe”.
Djihad Bizimana yari yageze muri iyi kipe mu 2018, yakoreshejwe mu myaka ibiri ya mbere aho wasangaga ari mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga, ariko nyuma y’uko abatoza bagiye bahinduranywa muri iyi kipe byatumye urwego rwe rusubira hasi, abura amahirwe yo kubanza mu kibuga yewe ntiyagaragara no muri 18 bemewe kuri buri mukino.
Umwaka wa nyuma muri Beveren ntabwo woroheye Djihad kuko atigeze akina umukino n’umwe ndetse urwego rwe rusubira hasi bigaragarira buri wese, kugeza n’ubwo yitabajwe mu Amavubi ku mukino u Rwanda rwakinnye na Cap-Vert, atanga umusaruro uri hasi bituma ku yindi nshuro Mashami Vincent atamwitabaza mu ikipe y’igihugu.
Djihad wakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports na APR FC, ntiharamenyekana ikipe agiye kwerekezamo,gusa haravugwa ayo mu Budage, u Bufaransa n’u Bubiligi.