• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Gatsibo: Umugabo afunze azira kugerageza guha ruswa ushinzwe serivisi z’ubutaka

Gatsibo: Umugabo afunze azira kugerageza guha ruswa ushinzwe serivisi z’ubutaka

Ubwanditsi 12 Sep 2016 Amakuru

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo ifunze uwitwa Bizimana Jean Paul kubera kugerageza guha ruswa y’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda ushinzwe serivisi z’ubutaka mu murenge wa Ngarama witwa Ntaganda Gaston.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Bizimana yagerageje gutanga iyo ruswa ku wa 8 Nzeri asanze uwo yashatse kuyiha (Ntaganda) ku biro by’Umurenge wa Ngarama.

Asobanura uko Bizimana yabigenje, IP Kayigi yagize ati:”Umubyeyi we witwa Ikimbareba Mariane yahaye umunani w’ubutaka abana be icyenda (Harimo na Bizimana).Ubutaka yabagabanyije bungana na Hegitari ebyiri n’igice. Nyuma yo kugabanywa, Bizimana yanditse urupapuro ruvuga ko ubwo butaka bwose yabuguze na nyina ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda, ndetse barumuna be baza guhinga aho bahawe akababuza ababwira ko bwose ari ubwe.”

IP Kayigi yakomeje agira ati:”Bizimana abonye ko imigambi ye itagezweho nk’uko abishaka,yasabye nyina ko bajyana ku ushinzwe serivisi z’ubutaka kugira ngo asobanure iby’iyo migabane y’ubutaka. Yatiye moto, maze ayimuhekaho (Nyina) bajya ku biro by’umurenge wa Ngarama. Bahageze; yasabye Ntaganda gusinyisha umubyeyi we kuri urwo rupapuro rw’ubugure yiyandikiye, ndetse agerageza kumuha iyo ruswa kugira ngo abimukorere; ariko arabyanga; ahubwo ahita abimenyesha Polisi iramufata.”

Yavuze ko Bizimana ukurikiranyweho kugerageza gutanga ruswa no guhimba inyandiko agamije kuriganya abavandimwe be ubutaka afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngarama mu gihe iperereza rikomeje.

Mu butumwa bwe, IP Kayigi yagize ati:” Mbere yo gukora ikintu icyo ari cyo cyose ni byiza gutekereza ku ngaruka zacyo zaba izishingiye ku mibanire muri rusange ndetse n’amategeko. Ni byiza kwirinda ibikorwa nk’ibi bya Bizimana kubera ko uretse kuba binyuranije n’amategeko; binatera amakimbirane mu miryango; avamo inzangano no kugirirana nabi ku buryo hari n’igihe zivamo impfu. ”

Ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatseguha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Iya 609 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yononainyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

-4031.jpg

Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi

RNP

2016-09-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu mpera ziki cyumweru abakekwaho Jenoside babiri bashyikirijwe ubutabera mu Rwanda no mu Bufaransa

Mu mpera ziki cyumweru abakekwaho Jenoside babiri bashyikirijwe ubutabera mu Rwanda no mu Bufaransa

Ubwanditsi 17 Apr 2021
Bombori bombori mu bigarasha byadogereye!

Bombori bombori mu bigarasha byadogereye!

Ubwanditsi 12 Oct 2023
Kayumba Nyamwasa Yivuyemo nk’inopfu, ahishura ko Abanyarwanda batazi icyo ikiryabarezi cye RNC giharanira.

Kayumba Nyamwasa Yivuyemo nk’inopfu, ahishura ko Abanyarwanda batazi icyo ikiryabarezi cye RNC giharanira.

Ubwanditsi 26 Dec 2021
U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Uganda mu irushanwa ryo ku rwego rw’Isi rizwi nka Davis Cup

U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Uganda mu irushanwa ryo ku rwego rw’Isi rizwi nka Davis Cup

Ubwanditsi 05 Jul 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Aline Gahongayire yishumbushije umusore nyuma ya gatanya na Gahima Gabriel
SHOWBIZ

Aline Gahongayire yishumbushije umusore nyuma ya gatanya na Gahima Gabriel

Ubwanditsi 05 Feb 2018
RWANDAIR YAMAZE KUGARAGAZA AMAFOTO Y’INDEGE NSHYA YA AIRBUS.
Mu Mahanga

RWANDAIR YAMAZE KUGARAGAZA AMAFOTO Y’INDEGE NSHYA YA AIRBUS.

Ubwanditsi 04 Jun 2016
Umwe mu bapfakajwe na FLN ya Paul Rusesabagina arashima ingabo z’Igihugu zagaruye umutekano muri Nyaruguru
Amakuru

Umwe mu bapfakajwe na FLN ya Paul Rusesabagina arashima ingabo z’Igihugu zagaruye umutekano muri Nyaruguru

Ubwanditsi 21 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru