Jean-Marie Vianney Ndagijimana uvugwa mu kiganiro Faustin Twagiramungu yagiranye na Agnès Mukarugomwa bakunze kwita “Mukaruharwa” wa “Ikondera Libre”, yahoze ari Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Guverinoma “Rukokoma” yari abereye Minisitiri w’Intebe.
Ubujura bwe bwavuzwe bwa mbere na Perezida Paul Kagame, ubwo yahishuraga uko Amb. Ngagijimana yibye ibihumbi 200 by’amadolari(ubu ni nka miliyoni 200 uvunje mu Manyarwanda), yari ayahawe ngo ajye gutangiza ambasade z’u Rwanda mu bihugu bitandukanye, ayakubita umufuka ahita anaguma mu buhungiro.
Faustin Twagiramungu yanenze cyane imyitwarire ya Amb. Ndagijimana n’abandi nkawe bagaragaje ubunyangamugayo hafi ya ntabwo. Twagiramungu ati:” Muri Guverinoma yanjye, hari abagiye mu myanya y’ubutegetsi bagamije kwibonera ubukire. Ngajijimana ntiyahakana ko atatwaye ayo mafaranga kuko uwayamuhaye yitwa Ngarukiye ubu ari muri Denmark Gutorokana umutungo w’Igihugu, ukagenda nta n’uwo usezeyeho biragayitse”.
Nubwo abashubije Twagiramungu ku mbuga nkoranyambaga bashimye ko yeruye akavuga ubujura bwa Jean-Marie Vianney Ndagijimana wigize umuntu ukomeye mu”batavuga rumwe na Leta y’uRwanda”, banamwibukije ko nawe ubwe yagiye adasezeye, nabyo bikaba bidahesha icyubahiro umuntu wabaye Ministiri w’Intebe.
Jean-Marie Vianney Ndagijimana ubu atuye ahitwa Orléans mu Bufaransa. Akunze kumvikana asebya uRwanda n’ Abayobozi barwo. Ni umwe mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba inshuti magara n’abajenosideri, n’umuyoboke ukomeye w’imitwe y’iterabwoba nka FDLR n’iyindi.
Ibi bikomeje kwerekana ubusembwa bw’Ababanyarwanda cyane cyane ababa mu mahanga, biyita impirimbanyi za demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kandi barasize bakoze ibyaha bikomeye mu Rwanda, nk’ubujura, ubwicanyi n’ibindi.
Icyiza ariko, nk’uko Faustin Twagiramungu alias Rukokoma abikoze kuri Ndagijimana, abo bayoboke ba “opozisiyo” y’icyuka batangiye gusubiranamo no gushyirana ku Karubanda. Imizinga izavamo imyibano!