Abakinnyi batatu ni bo bahagarariye u Rwanda muri shampiyona ya Afurika ya Taekwondo igiye kubera muri Senegal, ndetse ngo intego ni imidali n’ubwo igikombe bitashoboka ko bagitwara bitewe n’umubare w’abakinnyi b’ibindi bihugu bazaba bahanganye.
Ndacyayisenga Aline, Umurerwa Nadege na Sekanyambo Jean Paul ni bo bakinnyi bazaba bahagarariye u Rwanda, Umutoza wabo akaba Bagire Alain Irene na Mushambokazi Zura, mu gihe iri tsinda rizaba riyobowe na Bagabo Placide, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda (Rwanda Taekwondo Federation).
Iyi shampiyona ya Afurika izabera i Dakar muri Senegal ku itariki ya 5-6 Kamena 2021, iyi kipe y’u Rwanda ikaba yahagurutse i Kigali ku itariki ya 2 Kamena 2021.
Ndacyayisenga Aline asanzwe ari umukinnyi wa Rwanda Police Taekwondo Club, akaba azahatana mu cyiciro cy’abafite ibiro biri munsi ya 57 (U-57).
Umurerwa Nadege ufite imyaka 18 agiye gukina irushanwa mpuzamahanga bwa mbere mu cyiciro cy’abakuru, akaba asanzwe ari umukinnyi wa Dream Fighters Taekwondo Club, akazahatana mu cyiciro cy’abari n’abategarugori bafite ibiro biri munsi ya 63 (U-63).
Tubibutse kandi ko Umurerwa Nadege aheruka kwegukana umudali wa zahabu ndetse atorwa nk’umukinnyi mwiza wahize abandi (MVP) mu irushanwa rihuza ibihugu bya Afurika bivuga ururimi rw’Icyongereza biherereye mu karere ka gatanu (ANOCA Zone V) ryabereye mu Karere ka Huye mu 2019.
Sekanyambo Jean Paul ufite imyaka 21 we ni inshuro ya kabiri aserukiye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga, aho ku nshuro ya mbere yakinnye shampiyona y’Isi yabereye mu Bwongereza mu 2019.