• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Muri Uganda, nyuma yo gutahura inkingo za covid 19 zicuruzwa rwihishwa muri farumasi, ubu haravugwa ubucuruzi bw’imyanya y’imibiri y’abavugwa ko bishwe n’iyo ndwara.

Muri Uganda, nyuma yo gutahura inkingo za covid 19 zicuruzwa rwihishwa muri farumasi, ubu haravugwa ubucuruzi bw’imyanya y’imibiri y’abavugwa ko bishwe n’iyo ndwara.

Editorial 16 Jun 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Mahanga

Inkuru dukesha ibinyamakuru byo muri Uganda rero ni ivuga ko muri icyo gihugu, muri District ya Kasese, kuri uyu wa mbere tariki 14 Kamena 2021 habaye agashya! Umuryango w’umuntu byari byavuzwe

Muri Uganda umuntu wishwe na Covid-19 ashyingurwa na Leta, kugirango umurambo we utanduza abandi baturage mu muhango wo kumuherekeza.

Inkuru dukesha ibinyamakuru byo muri Uganda rero ni ivuga ko muri icyo gihugu, muri District ya Kasese, kuri uyu wa mbere tariki 14 Kamena 2021 habaye agashya! Umuryango w’umuntu byari byavuzwe ko yishwe na Covid-19 wamenye ko isanduku yiswe iya nyakwigendera irimo ubusa, maze usaba ko ifungurwa. Imbere y’abapolisi n’abandi bategetsi, ibyari impuha byaje kuba impamo, kuko basanze hari hagiye gushyingurwa isanduku irimo ubusa.

Aya makuru akimara gusakara, abaturage bakubiswe n’inkuba, dore ko byari bimaze igihe binugwanugwa ko abantu babeshyerwa ko bishwe na COVID-19, kugirango bashyingurwe na Leta, bene umuntu batahakandagiye.

Biravugwa ko aba ari amayeri yo kwihererana umurwayi agakurwamo imyanya imwe n’imwe y’umubiri nk’impyiko, nyuma bakavuga ko yishwe na Covid-19, maze agashyingurwa n’abatumwe na Leta. Baba batinya ko bavuze ko umuntu yishwe n’indwara isanzwe, umuryango we wasaba kumwishyingurira, bigatuma umenya ko hari imyanya imwe n’imwe y’umubiri we yibwe.

Birazwi ko impyiko ari urugingo ruhenda cyane hirya no hino ku isi, kuko hari ubwo biba ngombwa ko impyiko irwaye isimbuzwa iy’undi muntu ikiri nzima. Ibyari Koronavirusi, muri Uganda byabaye “Koronabizinesi”!

Aya mahano aravugwa nyuma y’aho mu cyumweru gishize, mu mafarumasi amwe namwe muri Uganda yafatanywe inking 600 za Covid-19 bazicuruza rwihishwa. Nta handi izo nkingo zava kandi uretse mu nzego za Leta, kuko arizo zonyine zizihabwa muri gahunda ya COVAX.

Muri icyo cyumweru gishize kandi, umuyobozi w’ivuriro ry’ahitwa Mbale yafatanwe ibyuma bitanga umwuka ugenewe indembe zirimo n’iza Covid-19, agerageza kuzamutsa ngo ajye kubigurisha muri Kenya!

Ibi byose kandi birakorwa mu gihe ibitaro mu gihugu byamaze kuzurirana, ndetse bikivugira ko ubushobozi bwo kwita ku ndembe za Covid-19 bwabaye iyanga. Ngibyo ibyo muri Uganda inanirwa kwita ku baturage bayo, yabura icyo ibahumisha amaso, ikarega u Rwanda ibinyoma bidafashije.

2021-06-16
Editorial

IZINDI NKURU

MINUSCA: Umunyamategeko w’Umufaransa yirukanwe azira gushinja ingabo z’u Rwanda ubwicanyi

MINUSCA: Umunyamategeko w’Umufaransa yirukanwe azira gushinja ingabo z’u Rwanda ubwicanyi

Editorial 01 Jun 2018
ACP Mutezintare yasabye abamotari bo muri Musanze kugira uruhare mu gukumira ibyaha

ACP Mutezintare yasabye abamotari bo muri Musanze kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Editorial 29 Dec 2016
Amavubi yasesekaye i Kigali avuye muri Benin aho aje kwitegura umukino bafitanye mu minsi itatu

Amavubi yasesekaye i Kigali avuye muri Benin aho aje kwitegura umukino bafitanye mu minsi itatu

Editorial 24 Mar 2023
Nyamagabe:abayobozi b’amadini n’amatorero barasabwa kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore

Nyamagabe:abayobozi b’amadini n’amatorero barasabwa kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore

Editorial 07 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasabye imbaraga mu gukurikirana ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga
UBUKUNGU

Perezida Kagame yasabye imbaraga mu gukurikirana ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga

Editorial 30 Apr 2019
FDLR mu marembera. Abarwanyi bayo bakomeje gupfa nk’udushwiriri, abarokotse bakishyira mu maboko y’ingabo za Kongo.
Amakuru

FDLR mu marembera. Abarwanyi bayo bakomeje gupfa nk’udushwiriri, abarokotse bakishyira mu maboko y’ingabo za Kongo.

Editorial 23 Jun 2021
Uganda: Abanyarwanda 25 bakatiwe igifungo n’urukiko rwo muri Kisoro
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Abanyarwanda 25 bakatiwe igifungo n’urukiko rwo muri Kisoro

Editorial 14 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru