Kuri uyu wa kane tariki ya 17 Kamena 2021 nibwo ishyirahamwe ry’umukino wo gusihanwa ku magare mu Rwanda FERWACY,ryatangaje ko imikino ya shampiyona y’igihugu yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru ikabera mu ntara y’amajyaruguru ndetse no mu mujyi wa Kigali ritakibaye kubera ubwandu bwa Koronavirusi bukomeje kugaragara muri ibyo bice.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko igenewe itangazamakuru, FERWACY yavuze ko nyuma yo kuganira n’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu iyo shampiyona isubitswe kugirango hubahirizwe ingamba zo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID 19 bigaragara ko cyongereye ubukana mu gihugu.
Bakomeza bavuga kandi ko kubera ubwo bukana bwiyongere byanatumye ndetse hari uduce turimo kubahiriza ingamba zihariye.
Muri iyi nyandiko iri shyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, ryasoje rivuga ko igihe iyi mikino izasubukurirwa kizamenyeshwa nyuma.
Byari biteganyijwe ko iyi shampiyona izakinwa guhera ku wa gatandatu tariki ya 19 ndetse no ku cyumweru kuya 20 Kamena 2021, ni iruhanwa ryagombaga kunyura mur turere dutandukanye tw’intara y’Amajyruguru by’umwihariko mu karere ka Rulindo na Gicumbi rigasorezwa mu karere ka Gasabo ko mu mujyi wa Kigali.
Ni irushanwa kandi byari biteganyijwe ko rizitabirwa n’amakipe atandukanye yo ku rwego rwa Afurika ndetse n’andi ya hano imbere mu gihugu mu byiciro byombi haba mu bagabo ndetse n’abagore.