• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Tumenye kandi twamagane MUSABYIMANA Gaspard, Interahamwe kabombo ikomeje ubugizi bwa nabi.

Tumenye kandi twamagane MUSABYIMANA Gaspard, Interahamwe kabombo ikomeje ubugizi bwa nabi.

Ubwanditsi 24 Jun 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Uyu Musabyimana Gaspard w’imyaka 66, yavukiye muri Nyamugali, mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri.

Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Akazu ka Yuvenali Habyarimana, uyu Musabyimana Gaspard yavunaga umuheha akongezwa undi, dore ko yanategetse igihe kinini Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka. Uru rwego rwari rwarapyinagaje Abanyarwanda, cyane cyane Abatutsi, kuko rwabimaga impapuro z’abajya mu mahanga ngo batajya kubonana na bene wabo bari impunzi mu bihugu binyuranye.

Musabyimana yabaye igikomerezwa, ahabwa imyanya y’ubutegetsi, amafaranga n’amashuri akomeye mu mahanga. Ikibabaje, aho kwitura Igihugu ineza, yagihembye kugihekura.

Aho amashyaka menshi aziye, Musabyimana Gaspard yabaye Interahamwe ikomeye muri MRND, akaba n’impuzamugambi ya CDR, dore ko aya mashyaka yombi mu by’ukuri yari impanga, zisangiye ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagaragaye kenshi muri za mitingi, anumvikana kuri RTLM no mu binyamakuru by’Interahamwe nka Kangura,yumvikanisha ko Inkotanyi ari abanyamahanga bateye uRwanda. Muri gacaca y’iwabo yarezwe kwicisha Abatutsi n’abandi yitaga “ibyitso by’Inkotanyi”, ndetse akagororera abicanyi ubwo babaga bavuye ”gukora”.

Aho agereye mu Bubiligi ari naho atuye ubu, ntiyashizwe kuko yakomeje kwandika ibitabo , akavugira ku maradiyo y’Interahamwe n’Ibigarasha, aharabika uRwanda. Akunze kumvikana asobanura ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye, akagera n’aho agereka ubwicanyi ku bakorewe iyo Jenoside.

Musabyimana Gaspard ni umwe mu bakwirakwiza ibinyoma byanze gufata bya jenoside ngo yakorewe Abahutu muri Zayire, nk’uko yabifindafinze mu ngirwagitabo yise”L’APR et le les réfugiés rwandais au Zaïre.Un genocide nié”. Abahanga basomye iki gitabo kimwe n’ibindi yandika afatanyije n’abandi banzi b’uRwanda nk’ Ababiligi Luc Marchal na Filipp Reyntjens, bakomeje kumwamagana, bamubuza kugoreka amateka azwi na buri wese, ariko yanze kuva ku izima.

Mu minsi ishize ariko ntiyarebanaga neza n’Interahamwe ngenzi ze, ubwo yahishuraga amafoto y’abo bari kumwe mu kiriyo cya Sylvestre Mudacumura waguye igihugu igicuri. Bene wabo ntibabyishimiye, baramurakarira kuko abo bafatanyabikorwa ba FDLR batifuzaga kumenyekana. Mu kubihohoraho rero, yarasaze arasizora, si ugutuka uRwanda n’abayobozi barwo yiva inyuma.

Nyamara se byamumariye iki, ko bitazamuhanagura amaraso y’inzirakarengane amujejeta ku biganza?
Ntibikiri igitangaza kubona abicanyi aribo bigize impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, ariko niba nibura barekaga gutoneka imitima y’abo bagize imfubyi n’abapfakazi.

Musabyimana Gaspard yari akwiye gukomeza kwirira ibisabano ahabwa n’abamucumbikiye, akareka gukomeza kwishyira ku Karubanda. Turamwibutsa gusa ko icyaha cya jenoside kidasaza, amaherezo azibona mu maboko y’ubutabera.

2021-06-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikindi kinyoma cya Tshisekedi gikubitiwe ahabona

Ikindi kinyoma cya Tshisekedi gikubitiwe ahabona

Ubwanditsi 11 Nov 2024
Uko Kayumba yagaragaye i Kampala muri hotel ihenze

Uko Kayumba yagaragaye i Kampala muri hotel ihenze

Ubwanditsi 20 May 2019
Eh Abasore na Bagabo batera abakobwa Inda bakazihakana [ Akabo kashobotse ] Dore imyanzuro ikakaye igiye kubafatirwa vuba cyane

Eh Abasore na Bagabo batera abakobwa Inda bakazihakana [ Akabo kashobotse ] Dore imyanzuro ikakaye igiye kubafatirwa vuba cyane

Ubwanditsi 13 Jun 2017
Ni iki kihishe inyuma y’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zisirisimba mu Ntara ya Cibitoke,  ku mupaka w’u Rwanda

Ni iki kihishe inyuma y’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zisirisimba mu Ntara ya Cibitoke, ku mupaka w’u Rwanda

Ubwanditsi 13 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yakiriye abashoramari bo muri Australia barimo abazubaka inzu ziciriritse i Kigali
Mu Rwanda

Perezida Kagame yakiriye abashoramari bo muri Australia barimo abazubaka inzu ziciriritse i Kigali

Ubwanditsi 31 Mar 2017
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho
POLITIKI

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Ubwanditsi 18 Oct 2017
Umusaruro wo gusura ingagi wiyongereyeho hafi miliyoni 853 Frw mu mezi ane ashize
UBUKERARUGENDO

Umusaruro wo gusura ingagi wiyongereyeho hafi miliyoni 853 Frw mu mezi ane ashize

Ubwanditsi 29 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru