• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»“U Rwanda ni igihugu cy’Agaciro gikwiye kuyoborwa n’umugabo, inzererezi zizagume kuri Internet” – Umusomyi wa Rushyashya

“U Rwanda ni igihugu cy’Agaciro gikwiye kuyoborwa n’umugabo, inzererezi zizagume kuri Internet” – Umusomyi wa Rushyashya

Ubwanditsi 05 Jul 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Mahanga

Ubu ni ubutumwa twohererejwe n’umusomyi wa Rushyashya, Alphonse Munyaneza, amaze kubona ibyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na rya ngirwashyaka ”Ishema” rya Thomas Nahimana n’ izindi nkorabusa babana muri icyo kiryabarezi.

Izo mburamumaro ngo zakoze ”Kongere” (y’ishyaka ritagira abayoboke nibura 50!), maze zemeza ko umugore witwa Nadine Claire KASINGE azahagararira ISHEMA mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu mwaka wa 2024!

Aha rero niho Alphonse Munyaneza asanga mu gihe twizihiza ukwibohora kw’Abanyarwanda, bikwiye no kuba umwanya mwiza wo kwiyama abagisuzugura ko uRwanda, bibwira ko rukiri “agahugu” gashobora kuyoborwa n’inzererezi zibonetse zose, zirimo abicanyi, abanyoni, indaya n’abandi batagira ubunyangamugayo na mba.

Bwana Munyaneza ati:”Byonyine gutinyuka ugatangaza ko Nadine Kasinge yaba umukandida ku mwanya ukomeye nk’uriya, ni igitutsi ku Banyarwanda. Umuntu wananiwe urugo rwe kubera kwigurisha, yubahuka ate gusaba Abanyarwanda kubayobora?”

Uyu Nadine Claire Kasinge azwi cyane mu Migina, i Remera ya Kigali, aho yari atuye mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Amakuru Rushyashya igikorera ubucukumbuzi avuga ko ise umubyara yaba yarijanditse muri Jenoside, nk’uko abatangabuhamya banyuranye babitangaje kenshi.

Mu mwaka wa 2017, uyu Nadine Kasinge na Thomas Nahimana batekeye umutwe abaterankuna babo, babemeza ko baje mu Rwanda kwamamaza Nahimana ngo abe Perezida wa Repubulika.

Kwari ukubeshya ngo bibonere amafaranga atuma basunika iminsi, kuko bageze i Nairobi muri Kenya, Nahimana Thomas na Nadine Kasinge bagakatira nzira ku mpamvu abazi neza aba abatekamutwe bari baravuze na mbere y’uko bahaguruka i Burayi

Ntibari baje kwiyamamaza, ahubwo bwari uburyo bwo kwisaruriza amafaranga y’abafatanyabikorwa bashukina, no kwinezeza mu kwezi kwa buki, dore ko bombi bari baratangiye kwitwara nk’abashakanye.

Umusomyi wacu, Alphonse Munyaneza, yibukije ko iri ngirwashyaka “Ishema”, ari naryo ryashyizeho”guverinoma” ya baringa, ngo ikorera mu buhungiro.

Uretse abashize amanegu nka Padiri Thomas Nahimana, Claire Nadine Kasinge urota kuba Perezida w’uRwanda, inkunguzi y’umugore Sylvie Mukankiko, Chaste Gahunde we unaregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Mushubati, hari benshi mu bahoze ari inkundarubyino za Padiri Nahimana bagiye bamwipakurura, bamaze kubona ko ari umurwayi wo mu mutwe wigendera.

Aba nyuma bamuvuyeho burundu ubwo yakwizaga igihuha kivanze n’ubusazi, ahamya ko Umukuru w’Igihugu cyacu atakiriho. Isi yose yamuhaye inkwenene, nubwo kimwamwanya atajya agira ikimwaro.

Mu mpera z’icyumweru gishize humvikanye intugunda zashojwe n ’ibigarasha Kayuma Rugema(mubyara wa Kayumba Nyamwasa) na Jean Paul Turayishimiye wo mu kiryanarezi ANC-Urunana, bombi bavuga ko “Ishema” ari agatsiko k’abajura n’ Integahamwe, katagira icyerekezio.

Inkotsa Sylvie Mukankiko yabitaye mu gutwi maze akora mu nganzo, si ukubifatira ku gahanga karaha, abita “ibisambo by’Abatutsi byishakira kuzuza inda gusa”.

Ngiyo rero”opozisiyo” yifuza kuyobora uRwanda nayo ubwayo itiyoboye. Nguwo Claire Nadine Kasinge urota kwicara mu Rugwiro no kwicara mu rugo rwe byaramunaniye.

Igihe kirageze ariko, wa mugani wa Alphonse Munyaneza watwandikiye, ngo izo nzerezi zimenye gutandukanya Umunyarwanda wa none, wamenye uko imiyoborere myiza iteye, n’uwo hambere wakurikiraga politiki y’ubwoko na “humiriza nkuyobore”.

2021-07-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mpayimana Phillippe ushaka kuba Perezida, arapfobya Jenoside

Mpayimana Phillippe ushaka kuba Perezida, arapfobya Jenoside

Ubwanditsi 04 Feb 2017
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Ubwanditsi 31 Oct 2024
Perezida w’u Buhinde yifurije u Rwanda isabukuru nziza yo Kwibohora

Perezida w’u Buhinde yifurije u Rwanda isabukuru nziza yo Kwibohora

Ubwanditsi 04 Jul 2016
Nkuko urukiko rwo muri Amerika rwanzuye ko Paul Rusesabagina atashimuswe, icyo gihugu nicyemere amakosa yo kuba cyaramuretse akahategurira ibikorwa byiterabwoba.

Nkuko urukiko rwo muri Amerika rwanzuye ko Paul Rusesabagina atashimuswe, icyo gihugu nicyemere amakosa yo kuba cyaramuretse akahategurira ibikorwa byiterabwoba.

Ubwanditsi 25 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kiyovu SC yasezerewe na Gorilla FC, Rayon Sports itsinda Interforce FC mu mikino ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro
Amakuru

Kiyovu SC yasezerewe na Gorilla FC, Rayon Sports itsinda Interforce FC mu mikino ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro

Ubwanditsi 23 Jan 2024
Denmark: Urukiko rwemeje ko Twagirayezu ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Denmark: Urukiko rwemeje ko Twagirayezu ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Apr 2018
Ikipe ya Tottenham yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze amezi 17 mu mirimo
Amakuru

Ikipe ya Tottenham yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze amezi 17 mu mirimo

Ubwanditsi 19 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru