Ubu ni ubutumwa twohererejwe n’umusomyi wa Rushyashya, Alphonse Munyaneza, amaze kubona ibyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na rya ngirwashyaka ”Ishema” rya Thomas Nahimana n’ izindi nkorabusa babana muri icyo kiryabarezi.
Izo mburamumaro ngo zakoze ”Kongere” (y’ishyaka ritagira abayoboke nibura 50!), maze zemeza ko umugore witwa Nadine Claire KASINGE azahagararira ISHEMA mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu mwaka wa 2024!
Aha rero niho Alphonse Munyaneza asanga mu gihe twizihiza ukwibohora kw’Abanyarwanda, bikwiye no kuba umwanya mwiza wo kwiyama abagisuzugura ko uRwanda, bibwira ko rukiri “agahugu” gashobora kuyoborwa n’inzererezi zibonetse zose, zirimo abicanyi, abanyoni, indaya n’abandi batagira ubunyangamugayo na mba.
Bwana Munyaneza ati:”Byonyine gutinyuka ugatangaza ko Nadine Kasinge yaba umukandida ku mwanya ukomeye nk’uriya, ni igitutsi ku Banyarwanda. Umuntu wananiwe urugo rwe kubera kwigurisha, yubahuka ate gusaba Abanyarwanda kubayobora?”
Uyu Nadine Claire Kasinge azwi cyane mu Migina, i Remera ya Kigali, aho yari atuye mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Amakuru Rushyashya igikorera ubucukumbuzi avuga ko ise umubyara yaba yarijanditse muri Jenoside, nk’uko abatangabuhamya banyuranye babitangaje kenshi.
Mu mwaka wa 2017, uyu Nadine Kasinge na Thomas Nahimana batekeye umutwe abaterankuna babo, babemeza ko baje mu Rwanda kwamamaza Nahimana ngo abe Perezida wa Repubulika.
Kwari ukubeshya ngo bibonere amafaranga atuma basunika iminsi, kuko bageze i Nairobi muri Kenya, Nahimana Thomas na Nadine Kasinge bagakatira nzira ku mpamvu abazi neza aba abatekamutwe bari baravuze na mbere y’uko bahaguruka i Burayi
Ntibari baje kwiyamamaza, ahubwo bwari uburyo bwo kwisaruriza amafaranga y’abafatanyabikorwa bashukina, no kwinezeza mu kwezi kwa buki, dore ko bombi bari baratangiye kwitwara nk’abashakanye.
Umusomyi wacu, Alphonse Munyaneza, yibukije ko iri ngirwashyaka “Ishema”, ari naryo ryashyizeho”guverinoma” ya baringa, ngo ikorera mu buhungiro.
Uretse abashize amanegu nka Padiri Thomas Nahimana, Claire Nadine Kasinge urota kuba Perezida w’uRwanda, inkunguzi y’umugore Sylvie Mukankiko, Chaste Gahunde we unaregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Mushubati, hari benshi mu bahoze ari inkundarubyino za Padiri Nahimana bagiye bamwipakurura, bamaze kubona ko ari umurwayi wo mu mutwe wigendera.
Aba nyuma bamuvuyeho burundu ubwo yakwizaga igihuha kivanze n’ubusazi, ahamya ko Umukuru w’Igihugu cyacu atakiriho. Isi yose yamuhaye inkwenene, nubwo kimwamwanya atajya agira ikimwaro.
Mu mpera z’icyumweru gishize humvikanye intugunda zashojwe n ’ibigarasha Kayuma Rugema(mubyara wa Kayumba Nyamwasa) na Jean Paul Turayishimiye wo mu kiryanarezi ANC-Urunana, bombi bavuga ko “Ishema” ari agatsiko k’abajura n’ Integahamwe, katagira icyerekezio.
Inkotsa Sylvie Mukankiko yabitaye mu gutwi maze akora mu nganzo, si ukubifatira ku gahanga karaha, abita “ibisambo by’Abatutsi byishakira kuzuza inda gusa”.
Ngiyo rero”opozisiyo” yifuza kuyobora uRwanda nayo ubwayo itiyoboye. Nguwo Claire Nadine Kasinge urota kwicara mu Rugwiro no kwicara mu rugo rwe byaramunaniye.
Igihe kirageze ariko, wa mugani wa Alphonse Munyaneza watwandikiye, ngo izo nzerezi zimenye gutandukanya Umunyarwanda wa none, wamenye uko imiyoborere myiza iteye, n’uwo hambere wakurikiraga politiki y’ubwoko na “humiriza nkuyobore”.