• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Haringingo Francis watandukanye na Police FC yerekeje muri Kiyovu SC ku masezerano y’imyaka ibiri asabwa gutwara igikombe

Amafoto – Haringingo Francis watandukanye na Police FC yerekeje muri Kiyovu SC ku masezerano y’imyaka ibiri asabwa gutwara igikombe

Ubwanditsi 09 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Nyuma yaho umutoza mukuru wa Police FC mu myaka ibiri yari ayimazemo atongerewe amasezerano yaraye yerekeje mu ikipe ya Kiyovu SC, uyu mutoza akaba yahawe amasezerano y’imyaka ibiri atoza ikipe y’urucaca yasoje shampiyona iri ku mwanya wa mbere mu makipe 8 yahataniraga kutajya mu kiciro cya kabiri.

Binyuze kuri Twitter ya Kiyovu SC, mu masaha y’umugoroba yo kuri uyu wa kane yariki ya 8 Nyakanga 2021, nibwo ubuyobozi bw’iyi kipe bwashyizeho amafoto agaragaza Haringingo ari kumwe na perezida wa Kiyovu SC Mvukiyehe Juvenal , basinyana amasezerano.

Mu butumwa bwaherekeje ayo mafoto bemeje ko uyu mutoza yasinyiye Kiyovu SC, bagize bati “Uyu munsi Kiyovu Sports yasinyishije Haringingo Francis amasezerano y’igihe kirekire yo kuyibera umutoza mukuru. Umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’uyu mutoza wabereye ku biro bya Kiyovu Sports Kicukiro.”

Nubwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports Club butifuje gutangaza igihe amasezerano ya Haringingo azamara, amakuru ikinyamakuru RUSHYASHYA NEWS yamenye ni uko uyu mutoza yasinye imyaka ibiri, akaba aaje muri iyi kipe aje gusimbura umutoza Ndayiragije Etienne wasoje amezi abiri muri iyi kipe bananirwa gukomezanya.

Andi makuru avuga ko icyatumye Ndayiragije na Kiyovu SC badakomezanya ni uko iyi kipe yifuzaga ko uyu mutoza yakongera amasezerano y’imyaka ine ayitoza ariko we avuga ko atarenza imyaka imyaka itatu, birangira bombi batumvikanye batandukana batyo.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano na Kiyovu SC, umutoza Haringingo Francis yatangaje ko yifuza gusubiza mu bihe byiza iyi kipe yari imaze iminsi iri mu bihe bibi, yagize ati “Nishimiye cyane kuza mu muryango wa Kiyovu Sports… nzanye experience mfite kugira ngo dushobore gusubiza Kiyovu mu bihe byayo byiza…dushaka guha ibyishimo abakunzi bayo.”

Haringingo Francis ahawe amasezerano yo gutoza Kiyovu SC aho afite inshingano zo kubaka iyi kipe itwara ibikombe, dore ko iheruka gutakaza ba rutahizamu batatu b’abanyamahanga berekeje mu yandi makipe, abo bakinnyi bagiye ni Babua Samson, Armel Ghyslain werekeje muri Gasogi United ndetse na Saba Robert werejeje muri AS Kigali.

2021-07-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kigali: Umugabo wari wambaye imyenda ya gisirikare yarashwe akekwaho kwiba imashini zizwi nk’ibiryabarezi

Kigali: Umugabo wari wambaye imyenda ya gisirikare yarashwe akekwaho kwiba imashini zizwi nk’ibiryabarezi

Ubwanditsi 21 Mar 2019
Mourinho yikomye abayobozi ba Manchester United

Mourinho yikomye abayobozi ba Manchester United

Ubwanditsi 27 Dec 2017
Abakobwa 300 nibo bazagaragara mundirimbo ya Senderi agiye gusohora amashusho yayo

Abakobwa 300 nibo bazagaragara mundirimbo ya Senderi agiye gusohora amashusho yayo

Ubwanditsi 24 Feb 2016
Zambia U20 izakina n’Amavubi yageze i Kigali itari kumwe na Mwiya ukina mu Bwongereza

Zambia U20 izakina n’Amavubi yageze i Kigali itari kumwe na Mwiya ukina mu Bwongereza

Ubwanditsi 10 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Diane Rwigara n’umubyeyi we barekuwe
Mu Rwanda

Diane Rwigara n’umubyeyi we barekuwe

Ubwanditsi 05 Oct 2018
Binyuze ku muyobozi mushya wa FERWAFA Nizeyimana Olivier, Perezida wa FIFA Gianni Infantino yashimiye APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona
Amakuru

Binyuze ku muyobozi mushya wa FERWAFA Nizeyimana Olivier, Perezida wa FIFA Gianni Infantino yashimiye APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona

Ubwanditsi 03 Jul 2021
Ibaruwa ndende Museveni yandikiye Kagame yemera ko yahuye na Mukankusi wo muri RNC na Eugene Gasana  wahoze ari Ambasaderi muri Loni
INKURU NYAMUKURU

Ibaruwa ndende Museveni yandikiye Kagame yemera ko yahuye na Mukankusi wo muri RNC na Eugene Gasana wahoze ari Ambasaderi muri Loni

Ubwanditsi 19 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru