Nyuma yaho umutoza mukuru wa Police FC mu myaka ibiri yari ayimazemo atongerewe amasezerano yaraye yerekeje mu ikipe ya Kiyovu SC, uyu mutoza akaba yahawe amasezerano y’imyaka ibiri atoza ikipe y’urucaca yasoje shampiyona iri ku mwanya wa mbere mu makipe 8 yahataniraga kutajya mu kiciro cya kabiri.
Binyuze kuri Twitter ya Kiyovu SC, mu masaha y’umugoroba yo kuri uyu wa kane yariki ya 8 Nyakanga 2021, nibwo ubuyobozi bw’iyi kipe bwashyizeho amafoto agaragaza Haringingo ari kumwe na perezida wa Kiyovu SC Mvukiyehe Juvenal , basinyana amasezerano.
Mu butumwa bwaherekeje ayo mafoto bemeje ko uyu mutoza yasinyiye Kiyovu SC, bagize bati “Uyu munsi Kiyovu Sports yasinyishije Haringingo Francis amasezerano y’igihe kirekire yo kuyibera umutoza mukuru. Umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’uyu mutoza wabereye ku biro bya Kiyovu Sports Kicukiro.”
Nubwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports Club butifuje gutangaza igihe amasezerano ya Haringingo azamara, amakuru ikinyamakuru RUSHYASHYA NEWS yamenye ni uko uyu mutoza yasinye imyaka ibiri, akaba aaje muri iyi kipe aje gusimbura umutoza Ndayiragije Etienne wasoje amezi abiri muri iyi kipe bananirwa gukomezanya.
Andi makuru avuga ko icyatumye Ndayiragije na Kiyovu SC badakomezanya ni uko iyi kipe yifuzaga ko uyu mutoza yakongera amasezerano y’imyaka ine ayitoza ariko we avuga ko atarenza imyaka imyaka itatu, birangira bombi batumvikanye batandukana batyo.
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano na Kiyovu SC, umutoza Haringingo Francis yatangaje ko yifuza gusubiza mu bihe byiza iyi kipe yari imaze iminsi iri mu bihe bibi, yagize ati “Nishimiye cyane kuza mu muryango wa Kiyovu Sports… nzanye experience mfite kugira ngo dushobore gusubiza Kiyovu mu bihe byayo byiza…dushaka guha ibyishimo abakunzi bayo.”
Haringingo Francis ahawe amasezerano yo gutoza Kiyovu SC aho afite inshingano zo kubaka iyi kipe itwara ibikombe, dore ko iheruka gutakaza ba rutahizamu batatu b’abanyamahanga berekeje mu yandi makipe, abo bakinnyi bagiye ni Babua Samson, Armel Ghyslain werekeje muri Gasogi United ndetse na Saba Robert werejeje muri AS Kigali.