Itsinda ry’ impuguke z’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya iyicarubozo, rimaze gushyira ahagaragara icyegeranyo gishinja Leta y’Ububiligi guhutaza bikomeye agaciro k’ikiremwamuntu, aho cyatunze agatoki abapolisi bakoresha ingufu z’umurengera mu kuburizamo imyigaragamyo y’ituze, bikanaviramo abantu benshi urupfu no gukomereka cyane, hakaba n’ubucuike bukabije mu magereza, buhabanye n’umubare ayo magereza yemerewe kwakira.
Ku bijyanye n’imbaraga z’umurengera Polisi y’Ububiligi ikoresha, hatanzwe urugero rw’ibyabaye muri Mata na Gicurasi uyu mwaka, ubwo abaturage bigaragambyaga binubiraga ingamba zidafututse zo kurwanya Covid-19, maze bahatwa imigeri n’inkoni, abatarapfuye barakomereka, abandi bajugunywa mu magereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ikibabaje kandi, nk’uko icyegeranyo gikomeza kibisobanura, ngo ni uko abagize uruhare muri aya makosa usanga kenshi bataranabiryojwe.
Ibi birego bisaba Ububiligi kwisubiraho bugaha agaciro ikiremwamuntu, bije mu gihe bamwe mu bategetsi b’iki gihugu bigize intyoza mu guha amasomo ibihugu bya Afrika, birimo n’u Rwanda.
Mu minsi ishize abadepite bo mu Bubiligi barikoze, basaba ko uRwanda rurekura Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, ndetse ngo agahita asubira”iwabo” mu Bubiligi. Imwe mu mvamvu abo badepite batangaga, ngo ni uko Rusesabagina atazahabona umutabera bunoze.
Ibi bakabivuga birengagije ko Loni ishinja igihugu cyabo guhohotera abaturage, harimo no kubafungira ahantu h’imfunganwa. Ibi ntabyo bigeze babona mu Rwanda, ari nacyo gituma ibihugu nk’Ubuholandi, Amerika n’ibindi, bikomeje kohereza abantu kuburanira no gufungirwa mu Rwanda.
Muri Kamena uyu mwaka, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Sophie Wilmès, yakiriye umugore n’umukobwa ba Rusesabagina, ndetse anabizeza “gukurikiranira hafi” iby’ urubanza n’irekurwa rye!
Iyi nkuru ikigera ku mbuga nkoranyambaga abantu banjamye uyu mugore, bamubaza ikimuha ububasha bwo kwivanga mu miyoborere y’uRwanda, nk’aho rukiri intizanyo yabo. Bamubajije niba Leta ye ishobora gutinyuka kwakira umuryango wa Oussama Bin Laden, araruca ararumira kuko mu by’ukuri nta gisobanuro yari kubona.
Mu gihe twateguraga iyi nkuru, hari abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga batari bake, nabo bari batangiye kubaza Leta y’Ububikigi niba bwumva bugifite amasomo rwatanga ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, mu gihe urwego rukomeye nk’Umuryango w’Abibumbye, rubushinja kwica, gukomeretsa no gupakira abaturage mu magereza nk’abapakira ibishyimbo mu kigega.
Rushyashya yakomeje gutanga inama y’ubuntu ku bigira ba miseke igoroye, ibibutsa ko mbere yo gushaka gutokora uRwanda, bajya babanza bakikiza umugogo uri mu jisho ryabo.