• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mbere yo gutokora u Rwanda, abategetsi b’Ububiligi bajye babanza bikize umugogo uri mu jisho ryabo!

Mbere yo gutokora u Rwanda, abategetsi b’Ububiligi bajye babanza bikize umugogo uri mu jisho ryabo!

Editorial 31 Jul 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Itsinda ry’ impuguke z’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya iyicarubozo, rimaze gushyira ahagaragara icyegeranyo gishinja Leta y’Ububiligi guhutaza bikomeye agaciro k’ikiremwamuntu, aho cyatunze agatoki abapolisi bakoresha ingufu z’umurengera mu kuburizamo imyigaragamyo y’ituze, bikanaviramo abantu benshi urupfu no gukomereka cyane, hakaba n’ubucuike bukabije mu magereza, buhabanye n’umubare ayo magereza yemerewe kwakira.

Ku bijyanye n’imbaraga z’umurengera Polisi y’Ububiligi ikoresha, hatanzwe urugero rw’ibyabaye muri Mata na Gicurasi uyu mwaka, ubwo abaturage bigaragambyaga binubiraga ingamba zidafututse zo kurwanya Covid-19, maze bahatwa imigeri n’inkoni, abatarapfuye barakomereka, abandi bajugunywa mu magereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ikibabaje kandi, nk’uko icyegeranyo gikomeza kibisobanura, ngo ni uko abagize uruhare muri aya makosa usanga kenshi bataranabiryojwe.
Ibi birego bisaba Ububiligi kwisubiraho bugaha agaciro ikiremwamuntu, bije mu gihe bamwe mu bategetsi b’iki gihugu bigize intyoza mu guha amasomo ibihugu bya Afrika, birimo n’u Rwanda.

Mu minsi ishize abadepite bo mu Bubiligi barikoze, basaba ko uRwanda rurekura Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, ndetse ngo agahita asubira”iwabo” mu Bubiligi. Imwe mu mvamvu abo badepite batangaga, ngo ni uko Rusesabagina atazahabona umutabera bunoze.

Ibi bakabivuga birengagije ko Loni ishinja igihugu cyabo guhohotera abaturage, harimo no kubafungira ahantu h’imfunganwa. Ibi ntabyo bigeze babona mu Rwanda, ari nacyo gituma ibihugu nk’Ubuholandi, Amerika n’ibindi, bikomeje kohereza abantu kuburanira no gufungirwa mu Rwanda.
Muri Kamena uyu mwaka, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Sophie Wilmès, yakiriye umugore n’umukobwa ba Rusesabagina, ndetse anabizeza “gukurikiranira hafi” iby’ urubanza n’irekurwa rye!

Iyi nkuru ikigera ku mbuga nkoranyambaga abantu banjamye uyu mugore, bamubaza ikimuha ububasha bwo kwivanga mu miyoborere y’uRwanda, nk’aho rukiri intizanyo yabo. Bamubajije niba Leta ye ishobora gutinyuka kwakira umuryango wa Oussama Bin Laden, araruca ararumira kuko mu by’ukuri nta gisobanuro yari kubona.

Mu gihe twateguraga iyi nkuru, hari abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga batari bake, nabo bari batangiye kubaza Leta y’Ububikigi niba bwumva bugifite amasomo rwatanga ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, mu gihe urwego rukomeye nk’Umuryango w’Abibumbye, rubushinja kwica, gukomeretsa no gupakira abaturage mu magereza nk’abapakira ibishyimbo mu kigega.

Rushyashya yakomeje gutanga inama y’ubuntu ku bigira ba miseke igoroye, ibibutsa ko mbere yo gushaka gutokora uRwanda, bajya babanza bakikiza umugogo uri mu jisho ryabo.

2021-07-31
Editorial

IZINDI NKURU

Kigali : Umugabo yafatanwe inoti z’impimbano

Kigali : Umugabo yafatanwe inoti z’impimbano

Editorial 16 Oct 2016
Tshisekedi yateye utwatsi ibyo gutera u Rwanda, yivuguruza mu bibazo bya M23 ndetse agaruka no kuri Luvumbu

Tshisekedi yateye utwatsi ibyo gutera u Rwanda, yivuguruza mu bibazo bya M23 ndetse agaruka no kuri Luvumbu

Editorial 23 Feb 2024
Kwiga ku busabe bwa ICC bwo gufata Bashir byaba ari uguta igihe – Mushikiwabo

Kwiga ku busabe bwa ICC bwo gufata Bashir byaba ari uguta igihe – Mushikiwabo

Editorial 16 Jul 2016
Kandida Perezida Robert Kyagulanyi Uzwi nka Bobi Wine, yafashwe na Polisi arafungwa i Luuka ari mu bikorwa byo kwiyamamaza

Kandida Perezida Robert Kyagulanyi Uzwi nka Bobi Wine, yafashwe na Polisi arafungwa i Luuka ari mu bikorwa byo kwiyamamaza

Editorial 18 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rugiye kuyobora impinduka ku rujya n’uruza rw’abantu muri Afurika
POLITIKI

U Rwanda rugiye kuyobora impinduka ku rujya n’uruza rw’abantu muri Afurika

Editorial 20 Oct 2017
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
POLITIKI

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Editorial 05 Jan 2016
Umuhanzi Theo Bosebabireba  wakubutiwe Kampala yamaze kuva mubitaro aho yararwariye
Mu Mahanga

Umuhanzi Theo Bosebabireba wakubutiwe Kampala yamaze kuva mubitaro aho yararwariye

Editorial 03 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru