Perezida wa Centrafrique Faustin-Archange Touadéra arasura u Rwanda kuva uyu munsi tariki ya 5 kugeza 8 Kanama 2021
Biteganyijwe ko Perezida Kagame yakira Nyakubahwa Faustin-Archange Touadéra mu ruzinduko rw’akazi. Abakuru b’ibihugu byombi barakomeza mu nama iri bubere mu muhezo mbere yo kugirana ibiganiro byombi n’abayobozi baturutse muri Repubulika ya Centrafrique no mu Rwanda.
Abakuru b’ibihugu barahita baboneraho Umwanya wo gushyiraho umukono ku masezerano y’ibihugu byombi ahuriweho mbere yo kugirana ibiganiro n’itangazamakuru.
Perezida Touadéra azasura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iherereye mu Nteko ishinga amategeko mbere yo kwakirwa ku meza na Nyakubahwa Perezida Kagame.
Ku wa gatanu, 6 Kanama 2021, Perezida Touadéra azasura Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi IDP, wafunguwe ku ya 4 Nyakanga 2021 kandi ugizwe n’ingo 144, ishuri ryisumbuye, ikigo cya ECD, Ikigo nderabuzima n’ibindi
Igihe aba ari mu Rwanda, Perezida Touadéra azazenguruka ahantu nyaburanga ndetse n’ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije mbere yuko asoza uruzinduko ku ya 8 Kanama.
Tubibutse ko Perezida Touadéra yarahiriye manda ye ya kabiri y’imyaka itanu muri Werurwe 2021.