• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mutsinzi Ange Jimmy yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Clube Desportivo Trofense yo mu cyiciro cya Kabiri mu gihugu cya Portugal, aboneraho gushimira ubuyobozi bwa APR FC

Mutsinzi Ange Jimmy yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Clube Desportivo Trofense yo mu cyiciro cya Kabiri mu gihugu cya Portugal, aboneraho gushimira ubuyobozi bwa APR FC

Editorial 24 Aug 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Myugariro wakiniraga ikipe y’ingabo z’igihugu z’u Rwanda ya APR FC, yaraye yerekeje mu ikipe ya Clube Desportivo Trofense yo mu gihugu cya Portugal, ni ikipe ibarizwa mu kiciro cya kabiri.

Kwerekeza mu ikipe ya Clube Desportivo Trofense bibaye nyuma yaho uyu mukinnyi yavuye mu Rwanda ku itariki ya Oud – Heverlee Leuven yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bubiligi, gusa uyu mukinnyi ntabwo igeragezwa yari yerekejemo atabashije gutsinda bituma yerekeza mu gihugu cya Portugal.

Amakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko uyu myugariro wari wanahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura imikino ibiri yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi kizakinwa umwaka utaha, ngo ni uko Mutsinzi yerekeje i Burayi afite amakipe menshi atandukanye yamwifuzaga bikaba aribyo byatumye yerekeza mu gihugu cya Portugal nyuma yo kwanga mu gihugu cy’u Bubiligi.

Ange Mutsinzi Jimmy werekanywe nk’umukinnyi mushya wa Clube Desportivo Trofense ashobora kutazitabira umwiherero w’Amavubi kubera ko aribwo agihabwa amasezerano y’imyaka ibiri ari mu gihugu cya Portugal.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano kwa Mutsinzi w’imyaka 23 y’amavuko, yashimye ubuyobozi bwa APR FC bwamufashije kwitwara neza muri iyi myaka ibiri yari ayimazemo nyuma yo kuva mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wa 2019.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yagize ati ” Mfashe umwanya wo gushimira amahirwe adasanzwe n’umwanya nahawe n’ikipe ya APR FC mu myaka ibiri ishize ndi umukinyi wayo. By’umwihariko ndashimira ubuyobozi bw’ikipe ku bw’urukundo mwangararagarije mu gihe tumaranye.”

“Ndashimira cyane abatoza bamfashije umunsi ku wundi bakangirira icyizere cyo gukina, Ndashimira cyane abakinnyi bagenzi banjye twabanye mu gihe narimaze muri APR FC tukayihesha ibikombe, Ndangije nshimira byimazeyo abafana ba APR FCurukundo mwanyeretse nkaba nagira ngo menyeshe abakunzi banjye bose ko ngiye gukomereza akazi muri Clube Desportivo Trofense”

Clube Desportivo Trofense ni ikipe yo mu kiciro cya Kabiri mu gihugu cya Portugal, yashinzwe tariki ya 28 Nzeri 1930, kuri ubu iyi kipe mu bakinnyi ifite hari umukinnyi wo hagati ukomoka muri Angola witwa Beni Mukendi.

2021-08-24
Editorial

IZINDI NKURU

Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.

Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.

Editorial 07 Jan 2023
Bane batawe muri yombi mu mukwabu wakozwe ku benga inzoga zitemewe muri Nyanza

Bane batawe muri yombi mu mukwabu wakozwe ku benga inzoga zitemewe muri Nyanza

Editorial 17 Oct 2016
Mugwiza Desire yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWABA, Ibyagezweho, imbogamizi n’ibiteganywa gukorwa kuri manda ye

Mugwiza Desire yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWABA, Ibyagezweho, imbogamizi n’ibiteganywa gukorwa kuri manda ye

Editorial 20 Dec 2024
Abayisilamu bo muri Gatsibo na Kayonza basabwe kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha

Abayisilamu bo muri Gatsibo na Kayonza basabwe kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha

Editorial 13 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball yerekeje muri Senegal mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2023, basabwe na Minisitiri Aurore guhesha ishema igihugu
Amakuru

Ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball yerekeje muri Senegal mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2023, basabwe na Minisitiri Aurore guhesha ishema igihugu

Editorial 19 Feb 2022
Symphony Bond irateganya kureka gucurangira abandi bahanzi ahubwo nabo bagatangira kwitabira ibitaramo bacurangagamo
Amakuru

Symphony Bond irateganya kureka gucurangira abandi bahanzi ahubwo nabo bagatangira kwitabira ibitaramo bacurangagamo

Editorial 31 Mar 2021
Uganda: Amashusho agaragaza uko Sgt (Rtd) Rutagungira yashimuswe
Mu Rwanda

Uganda: Amashusho agaragaza uko Sgt (Rtd) Rutagungira yashimuswe

Editorial 11 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru