Myugariro wakiniraga ikipe y’ingabo z’igihugu z’u Rwanda ya APR FC, yaraye yerekeje mu ikipe ya Clube Desportivo Trofense yo mu gihugu cya Portugal, ni ikipe ibarizwa mu kiciro cya kabiri.
Kwerekeza mu ikipe ya Clube Desportivo Trofense bibaye nyuma yaho uyu mukinnyi yavuye mu Rwanda ku itariki ya Oud – Heverlee Leuven yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bubiligi, gusa uyu mukinnyi ntabwo igeragezwa yari yerekejemo atabashije gutsinda bituma yerekeza mu gihugu cya Portugal.
Amakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko uyu myugariro wari wanahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura imikino ibiri yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi kizakinwa umwaka utaha, ngo ni uko Mutsinzi yerekeje i Burayi afite amakipe menshi atandukanye yamwifuzaga bikaba aribyo byatumye yerekeza mu gihugu cya Portugal nyuma yo kwanga mu gihugu cy’u Bubiligi.
Ange Mutsinzi Jimmy werekanywe nk’umukinnyi mushya wa Clube Desportivo Trofense ashobora kutazitabira umwiherero w’Amavubi kubera ko aribwo agihabwa amasezerano y’imyaka ibiri ari mu gihugu cya Portugal.
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano kwa Mutsinzi w’imyaka 23 y’amavuko, yashimye ubuyobozi bwa APR FC bwamufashije kwitwara neza muri iyi myaka ibiri yari ayimazemo nyuma yo kuva mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wa 2019.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yagize ati ” Mfashe umwanya wo gushimira amahirwe adasanzwe n’umwanya nahawe n’ikipe ya APR FC mu myaka ibiri ishize ndi umukinyi wayo. By’umwihariko ndashimira ubuyobozi bw’ikipe ku bw’urukundo mwangararagarije mu gihe tumaranye.”
“Ndashimira cyane abatoza bamfashije umunsi ku wundi bakangirira icyizere cyo gukina, Ndashimira cyane abakinnyi bagenzi banjye twabanye mu gihe narimaze muri APR FC tukayihesha ibikombe, Ndangije nshimira byimazeyo abafana ba APR FCurukundo mwanyeretse nkaba nagira ngo menyeshe abakunzi banjye bose ko ngiye gukomereza akazi muri Clube Desportivo Trofense”
Clube Desportivo Trofense ni ikipe yo mu kiciro cya Kabiri mu gihugu cya Portugal, yashinzwe tariki ya 28 Nzeri 1930, kuri ubu iyi kipe mu bakinnyi ifite hari umukinnyi wo hagati ukomoka muri Angola witwa Beni Mukendi.