Bamwe mu rubyiruko rwafashe doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19 barasaba bagenzi babo kwitabira iyo gahunda bakareka imyumvire bafite kuri icyo cyorezo y’uko gifata abakuze gusa, kugira ngo bizabafashe gusubira mu buzima busanzwe. Mu kiganiro na Rushyshyanews ibitewemo inkunga na Media Impacting Community (MIC) bagiranye na bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Huye na Gisagara , bakingiwe covide 19 barasaba bagenzi babo kureka gukomeza kwirara bagenda badakingiye, ahubwo bagafatirana amahirwe yo kwikingiza bahawe na Leta kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza.
Uwingeneye Liliane w’imyaka 21 avuga ko yumvise ko batangiye gukinkgira urubyiruko maze abyumva vuba, ndetse avuga ko yakingiwe neza kuburyo yumva abyishimiye kuko azi neza akamaro kabyo.Ati “Icyo nababwira urubyiruko bagenzi banjye nibareke kwirara ngo bakomeze kugenda badakingiye, kuko buriya nanjye nagiye mbibona numva ko urukingo ngomba kurufata atari ibya nyirarureshwa cyangwa hari ikindi kintu ntegereje ahubwo ari uko bindimo, bagenzi banjye rero nimureke iyo imyumvire mwikingize bityo ibintu bigende neza n’ubuzima bukomeze bugende neza nkuko babyifuza”
Hakizimana Aron w’imyaka 19, avuga ko urubyiruko rudakwiye kwumva ko kwikingiza ari ibintu bikomeye, ndetse ko ari iby’abasaza n’abakecuru gusa.Ati “Urubyiruko rwinshi rwumva ko ari ibintu bikomeye cyangwa ari ikindi kintu ariko jye siko nabibonye, ahubwo ndashishikariza n’abandi kuba baza bakikingiza hakiri kare kugira ngo tubashe gukomeza ubuzima bwacu neza. Covid-19 ntabwo ari iy’abasaza gusa kuko hari n’abana bigaga muri boarding yagiye igeraho ariko bamaze kubahiriza amabwiriza neza byagiye bigenda neza”.
Ni muri urwo rwego umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Mpunga Tharcise, avuga ko abantu bakwiye kureka imyumvire y’uko urubyiruko rutagerwaho na Covid-19. Agira ati “Iyo turebye kuva Covid-19 yatangira kugera mu Rwanda, 60% by’abanduye bakarwara Covid-19, mu bipimo dukora buri munsi n’abantu bari hagati y’imyaka 20 kugera kuri 39, n’ukuvuga ngo ni cya cyiciro cy’urubyiruko, ariko abapfa benshi n’abantu bakuze bari mu myaka 80 na 90 kuzamura”.