• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ibitego 44 nibyo byabonetse ku munsi wa mbere w’imikino y’amatsinda ya UEFA Champions League

Ibitego 44 nibyo byabonetse ku munsi wa mbere w’imikino y’amatsinda ya UEFA Champions League

Ubwanditsi 16 Sep 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Ubwo hakinwaga umunsi wa mbere w’amatsinda y’imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’i Burayi, hakinwe imikino yose yokuva mu itsinda rya mbere kugeza ku rya munani, hose hamwe habonetse ibitego 44.

Muri iyi mikino yatangiye kuwa Kabiri w’iki cyumweru, hakinwe imikino yo kuva mu itsinda rya E kugeza mu itsinda rya nyuma rya H, mu gihe kuri uyu wa gatatu ho hakinwe imikino yo kuva mu itsinda rya A kugeza mu itsinda E.

Mu mikino yari itegerejwe cyane, ikipe ya Manchester United yatsindiwe mu Busuwisi na Young Boys ibitego 2-1 nubwo ari yo yari yabanje gufungura amazamu ku gitego cyinjijwe na Cristiano Ronaldo wagejeje ibitego 135 muri iri rushanwa.

Uretse kuba Ronaldo akomeje kuba umukinnyi ufite ibitego byinshi mu mateka y’iri rushanwa yageze no ku gahigo ka Iker Casillas wakinnye imikino myinshi 177.
Kuri uyu wa Kabiri kandi, ikipe ya FC Barcelona murugo yatsinzwe na Bayern Munich ibitego 3-0, ibi byiyongera ko mu mwaka ushize nabwo yari yatsinzwe ibitego 8-2 mu mikino yombi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, ikipe ya Paris St Germain yaraye inganyije na Club Brugge igitego kimwe kuri kimwe, ni umukino wa mbere wari uhuje bwa mbere mu kibuga Neymar, Mbappe na Messi.

Muri rusange imikino yose yakinwe yatanze ibitego 44, harimo rutahizamu Sebastian Haller wa Ajax watsinze ibitego bine mu mukino umwe, Christopher Nkuku we yatsinze ibitego bitatu mu mukino ikipe ye ya RB Leipzig yaraye itsinze.

Uko amakipe yatsindanye ku wa Kabiri:

Itsinda E:
FC Barcelone 0-3 Bayern Munich
Dynamo Kyiv 0-0 Benfica

Itsinda F:
Young Boys 2-1 Manchester United
Villarreal 2-2 Atalanta

Itsinda G:
Sevilla 1-1 Salzburg
Lille 0-0 Wolfsburg

Itsinda H:
Chelsea 1-0 Zenit
Malmö 0-3 Juventus

Imikino yo kuwa gatatu:

Itsinda A:
Club Brugge 1-1 PSG
Manchester City 6-3 RB Leipzig

Itsinda B:
Atlético Madrid 0-0 FC Porto
Liverpool 3-2 AC Milan

Itsinda C:
Besiktas 1-2 Borussia Dortmund
Sporting CP 1-5 Ajax

Itsinda D:
FC Sheriff 2-0 Shakhtar Donetsk
Inter Milan 0-1 Real Madrid

2021-09-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa

Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa

Ubwanditsi 08 Jan 2022
Amakipe 20 atarimo Gisagara VC niyo azitabira imikino yo kwibuka Padiri Kayumba igiye gukinwa ku ncuro ya 12

Amakipe 20 atarimo Gisagara VC niyo azitabira imikino yo kwibuka Padiri Kayumba igiye gukinwa ku ncuro ya 12

Ubwanditsi 04 Mar 2022
Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Ubwanditsi 15 Sep 2023
Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira

Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira

RUSHYASHYA 03 Dec 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inyeshyamba zafatiwe muri Congo zirimo Abarundi n’Abanyarwanda
INKURU NYAMUKURU

Inyeshyamba zafatiwe muri Congo zirimo Abarundi n’Abanyarwanda

Ubwanditsi 21 Nov 2018
Ndayishimiye yazanye imikorere mibi mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika
Amakuru

Ndayishimiye yazanye imikorere mibi mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika

RUSHYASHYA 28 Mar 2026
Fidèle Ndayisaba yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC
Mu Mahanga

Fidèle Ndayisaba yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC

Ubwanditsi 25 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru