• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»APR FC yatsinze Mogadishu City Club yo muri Somalia ibitego 2-1, ikomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League

APR FC yatsinze Mogadishu City Club yo muri Somalia ibitego 2-1, ikomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League

Editorial 19 Sep 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Nzeri 2021, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yatsinze ikipe ya Mogadishu City Club yo muri Somalia, ibitego 2-1 ibasha gukomeza mu ijonjora rya kabiri muri CAF Champions League.

Muri uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC ntabwo yatangiye neza kuko ubwo hari ku munota wa 24 nibwo ikipe ya Mogadishu City Club yafunguye amazamu ya APR FC yarimo Ishimwe Jean Pierre, ni igitego iyi kipe yatsinze nyuma y’uburangare bw’abakinnyi b’inyuma ya APR FC.

Ikipe ya APR FC yari iri mu rugo yakomeje gusatira ariko ntibyagira icyo bitanga kugeza ubwo amakipe yombi yagiye ku ruhuka ari igitego kimwe cya Mogadishu City club ku busa bwa APR FC.

Amakipe yombi avuye kuruhuka, umutoza wungirije wa APR FC Nafetti Jameleddine yakuyemo bamwe mu bakinnyi barimo Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick na Rwabuhihi Aimee Placide basimburwa na Nsanzimfura Keddy, Ishimwe Anicet ndetse na Mugunga Yves.

Izi mpinduka zabyaye umusaruro ku munota wa 60 w’umukino, kuko nibwo APR FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Manishimwe Djabel wari wagowe n’iyi kipe mu gice cya mbere cy’umukino.

Gusatira kw’ikipe y’ingabo z’igihugu kwatanze umusaruro w’igitego cya kabiri, kuko ku munota wa 73 myugariro mushya wa APR FC Karera Hassan yatsinze igitego cyayihaye gukomeza mukindi kiciro, hari ku mupira uvuye muri koruneri yari itewe na Manishimwe Djabel.

Uyu mukino wasojwe ikipe ya APR FC ibonye intsinzi y’ibitego 2-1 mu mikino yombi kuko umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.

Gukomeza mu kindi kiciro cya CAF Champions League ku ikipe y’ingabo y’igihugu, bivuze ko mu kwezi gutaha k’Ukwakira izakina na Etoile du Sahel yo muri Tunisia bahatanira kwerekeza mu matsinda.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Rwabuhihi Aimé Placide, Karera Hassan, Buregeya Prince, Manishimwe Djabel, Tuyisenge Jacques (c), Mugisha Bonheur, Mugisha Gilbert, Omborenga Fitina na Bizimana Yannick.

Mogadishu City Club: Ali Kimera,Faysal Hashi, Adjimani Hugues .S Kouame, Kagaba Nicholas, Abdiwalb Abdirahman Mohamed, Ali Ali, Hassan Mohamed Adan, Bi Marc Boue, Seydoube Camara, Isse Abdulkadir Ibrahim na Ahmed Abdullahi Abdi.

2021-09-19
Editorial

IZINDI NKURU

Ni iki kihishe inyuma y’uruzinduko rwa Nkurunziza muri Tanzania

Ni iki kihishe inyuma y’uruzinduko rwa Nkurunziza muri Tanzania

Editorial 21 Jul 2017
U Rwanda rwatsinzwe na Uganda 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wo mu matsinda yo guhatanira gukina igikombe cy’Isi 2022

U Rwanda rwatsinzwe na Uganda 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wo mu matsinda yo guhatanira gukina igikombe cy’Isi 2022

Editorial 10 Oct 2021
Amafoto – Rayon Sports yamuritse imyambaro mishya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-2024

Amafoto – Rayon Sports yamuritse imyambaro mishya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-2024

Editorial 25 Jul 2023
Amafoto- Mu mukino ufungura shampiyona ya 2023-2024, Rayon Sports yatsinze Gasogi United 2-1

Amafoto- Mu mukino ufungura shampiyona ya 2023-2024, Rayon Sports yatsinze Gasogi United 2-1

Editorial 19 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwasabye u Burundi gutanga ibisobanuro ku rupfu rwa Bihozagara
Mu Mahanga

U Rwanda rwasabye u Burundi gutanga ibisobanuro ku rupfu rwa Bihozagara

Editorial 31 Mar 2016
Tombola y’igikombe cy’Amahoro isize Rayon Sports izahura na Musanze FC naho APR FC izahura n’ikipe y’Amagaju
Amakuru

Tombola y’igikombe cy’Amahoro isize Rayon Sports izahura na Musanze FC naho APR FC izahura n’ikipe y’Amagaju

Editorial 01 Apr 2022
u Burundi bwataye muri yombi abakozi b’umuryango International Rescue Committee, IRC
INKURU NYAMUKURU

u Burundi bwataye muri yombi abakozi b’umuryango International Rescue Committee, IRC

Editorial 12 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru