U Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhagarika ibiganiro byagombaga guhuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, uw’u Rwanda n’uw’u Bubiligi, bitewe n’amagambo Minisitiri w’Intebe wungirije w’icyo gihugu akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wacyo, Sophie Wilmès, yavuze anenga imikirize y’urubanza rwa Paul Rusesabagina.
Urubanza rwa Paul Rusesabagina rwaciwe nyuma y’igihe kirenga umwaka uyu mugabo ari imbere y’ubutabera bw’u Rwanda akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa FLN yari abereye umwe mu bayobozi.
Rusesabagina yahamwe n’ibyaha aregwa, uretse ikijyanye n’iremwa ry’umutwe w’ingabo bitemewe, akatirwa igihano cy’imyaka 25
Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sophie Wilmes, yasohoye itangazo avuga ko nyuma y’inshuro nyinshi u Bubiligi bwagaragaje impungenge kuri iki kibazo “Rusesabagina atigeze yungukira ku ihame ry’ubutabera buboneye by’umwihariko ku ngingo y’uburenganzira bwo kunganirwa”.
Itangazo rye rivuga ko ihame ry’uko umuntu utarahamwa n’icyaha aba akiri umwere ritigeze ryubahirizwa mu rubanza rwa Rusesabagina, ibintu ngo bituma imikirize y’urubanza rwe yibazwaho.
Wilmes yakomeje avuga ko azagirana ibiganiro n’u Rwanda mu biganiro bishamikiye ku Nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York muri iki cyumweru, ndetse ko “u Bubiligi bukomeje kuba hafi ya Rusesabagina”.
Guverinoma y’u Rwanda yahise nayo isohora itangazo, rivuga ko amagambo ya Sophie Wilmès, agaragaza n’ubundi uruhande iki gihugu cyari cyarafashe kuva ku ntangiriro z’uru rubanza rwo kunenga ubutabera bw’u Rwanda nubwo hari uruhare cyagize mu iperereza ku byaha Rusesabagina yashinjwaga ryakozwe n’inzego zacyo.
Iri tangazo rivuga ko abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya FLN “bafite uburenganzira ku butabera bungana n’ubwa Rusesabagina hamwe n’abo baregwa hamwe”
Kubera iyo mpamvu, Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gusubika ibiganiro byari biteganyijwe ku rwego rwa ba minisitiri b’impande zombi.
Iri tangazo ragira riti “ Ibiganiro byari biteganyijwe ku rwego rwa ba minisitiri bishamikiye ku Nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, ntibizabaho”.
Gusa Guverinoma y’u Rwanda yakomeje ivuga ko yiteguye kwakira Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu biganiro hagati y’ibihugu byombi.
Nubwo u Bubiligi bwanenze imikirize y’urubanza rwa Paul Rusesabagina, nibwo bwafashije u Rwanda kubona inyandiko nyinshi zashingiweho ahamwa n’ibyaha.
Izo zishingiye ku isakwa yakorewe na Polisi y’u Bubiligi mu 2019 mu rugo rwe, hagafatwa amakuru yose ajyanye n’uburyo yateraga inkunga ibikorwa bya FLN. Hari andi makuru Polisi y’u Bubiligi yakuye muri mudasobwa ye cyo kimwe na telefoni.
Inyandiko igaragaza bimwe mu bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi nyuma yo gusaka urugo rwa Rusesabagina i Bruxelles yerekana inzira zakoreshwaga mu gukusanya inkunga yakoreshejwe mu bikorwa by’iterabwoba bya MRCD/FLN
Bimwe mu biganiro byasanzwe mu nyandiko zo muri groupe ya WhatsApp yitwa “Abadasigana ba MRCD’’, yarimo na Rusesabagina wari wariyise “Pas Besoin.’’ Cyangwa Humura Rusesabagina yemeye ko iyo telefoni yari iye ndetse ariyo yakoreshaga mu Bubiligi.
Rusesabagina yiyemereye ku giti cye ko yiyemeje gutera inkunga FLN aho yayihaye ibihumbi 20 by’amayero anafasha gukusanya arenze ibihumbi 300 by’amayero.