Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryongeye kurata ibigwi by’u Rwanda mu guhamya ingamba zo guhashya icyorezo cya Covid-19, cyayogoje isi yose.
Kimwe mu bituma OMS ishima u Rwanda, harimo kwihutisha gahunda yo gukingira abaturage, dore ko kuva muri Werurwe uyu mwaka kugeza ubu ababarirwa mu 10% bamaze kubona inkingo zombi, OMS ikavuga ko ibi byagezweho “kubera imiyobore myiza ishyira imbere ubuzima bw’abaturage” .
U Rwanda rero rubaye igihugu cya mbere muri aka karere rugeze ku cyifuzo cya OMS, yari yasabye ibihugu byose ko muri uku kwezi kwa Nzeri byaba bimaze gukingira nibura 10% by’abaturage babyo. Ahenshi iyi ntego ntiyagezweho, kuko nko muri Afrika yose , kugeza ubu abaturage 4% gusa aribo bahawe urukingo rwa Covid-19. Impuguke zisobanura ko uku kugenda biguru ntege biterwa ahani n’ubushake buke bwa politiki, inkingo zihabwa Afrika ku muvuduko uri hasi cyane, hakiyongeraho n’abaturage bataritabira gukingirwa uko bikwiye. Hari kandi ruswa yamunze byinshi mu bihugu by’Afrika, dore ko nko muri Uganda inkingo zari zigenewe abaturage zagurishijwe mu buryo bwa magendu, ndetse hari na bamwe mu baturage batewe inkingo z’inyiganano.
Uretse intego rusange ya OMS, u Rwanda rwihaye intego yo kuba rwamaze gukingira nibura 30% by’abaturage mu mpera z’uyu mwaka, naho ababarirwa muri 60% bakazaba babonye inkingo zombi mu mpera za 2022.”.
Kugeza ubu u Rwanda rwamaze kwakira inkingo 3.400.000, zihabwa ibyiciro binyuranye by’abaturage, harimo n’abafite intege nke bakingiwe babasanze mu ngo zabo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere wakingiwe Covid-19 mu karere k’Afrika y’Uburasirazuba, binafasha cyane kukuraho impungenge bamwe mu Banyarwanda bari bafite kuri uru rukingo, kubera impuha ziruvugwagaho.
Izi ngamba zo guhashya Covid-19 zatumye uRwanda rwemererwa gushinga uruganda rukora inkingo harimo n’iza Covid-19, kugirango Afrika yoroherwe no kubona izo nkingo aho kuzisabiriza cyangwa kuzihabwa by’impuhwe nk’uko bimeze ubu.