• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Uncategorized»Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko imiyoborere myiza ariyo yatumye kugeza ubu u Rwanda ruba intangarugero mu kurwanya Covid-19

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko imiyoborere myiza ariyo yatumye kugeza ubu u Rwanda ruba intangarugero mu kurwanya Covid-19

Editorial 22 Sep 2021 Uncategorized

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryongeye kurata ibigwi by’u Rwanda mu guhamya ingamba zo guhashya icyorezo cya Covid-19, cyayogoje isi yose.

Kimwe mu bituma OMS ishima u Rwanda, harimo kwihutisha gahunda yo gukingira abaturage, dore ko kuva muri Werurwe uyu mwaka  kugeza ubu ababarirwa mu 10%  bamaze kubona inkingo zombi, OMS ikavuga ko ibi byagezweho “kubera imiyobore myiza ishyira imbere ubuzima bw’abaturage” .

U Rwanda rero rubaye igihugu cya mbere muri aka karere rugeze ku cyifuzo cya OMS, yari yasabye ibihugu byose ko muri uku kwezi kwa Nzeri byaba bimaze gukingira nibura 10% by’abaturage babyo. Ahenshi iyi ntego ntiyagezweho, kuko nko  muri Afrika yose , kugeza ubu abaturage 4% gusa aribo bahawe urukingo rwa Covid-19. Impuguke zisobanura ko uku kugenda biguru ntege biterwa ahani n’ubushake buke bwa politiki, inkingo zihabwa Afrika ku muvuduko uri hasi cyane, hakiyongeraho n’abaturage bataritabira gukingirwa uko bikwiye. Hari kandi ruswa yamunze byinshi mu bihugu by’Afrika, dore ko nko muri Uganda inkingo zari zigenewe abaturage zagurishijwe mu buryo bwa magendu, ndetse hari na bamwe mu baturage batewe inkingo z’inyiganano.

Uretse intego rusange ya OMS, u Rwanda rwihaye intego yo kuba rwamaze gukingira nibura 30% by’abaturage mu mpera z’uyu mwaka, naho ababarirwa muri 60% bakazaba babonye inkingo zombi mu mpera za 2022.”.

Kugeza ubu u Rwanda rwamaze kwakira inkingo 3.400.000, zihabwa ibyiciro binyuranye by’abaturage, harimo n’abafite intege nke bakingiwe babasanze mu ngo zabo.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere wakingiwe Covid-19 mu karere k’Afrika y’Uburasirazuba, binafasha cyane kukuraho impungenge bamwe mu Banyarwanda bari bafite kuri uru rukingo, kubera impuha ziruvugwagaho.

Izi ngamba zo guhashya Covid-19 zatumye uRwanda rwemererwa gushinga uruganda rukora inkingo harimo n’iza Covid-19, kugirango Afrika yoroherwe no kubona izo nkingo aho kuzisabiriza cyangwa kuzihabwa by’impuhwe nk’uko bimeze ubu.

2021-09-22
Editorial

IZINDI NKURU

Akabaye icwende ntikoga , Uganda iranze ibaye indiri y’ibigarasha n’igicumbi cy’ibinyoma bigamije guharabika u Rwanda

Akabaye icwende ntikoga , Uganda iranze ibaye indiri y’ibigarasha n’igicumbi cy’ibinyoma bigamije guharabika u Rwanda

Editorial 08 Aug 2020
Abatsimbarara kuri Kibeho n’ ikinyoma cya “Double Jenoside” babiterwa n’ ipfunwe kubera amabi bakoze. Bageze n’aho batekesha amagufa y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abatsimbarara kuri Kibeho n’ ikinyoma cya “Double Jenoside” babiterwa n’ ipfunwe kubera amabi bakoze. Bageze n’aho batekesha amagufa y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 11 Jun 2021
APR FC izahura na Pyramids yo mu Misiri, Rayon Sports ihure na Singida Black Stars mu irushanwa rya mbere ry’Imikino Nyafurika.

APR FC izahura na Pyramids yo mu Misiri, Rayon Sports ihure na Singida Black Stars mu irushanwa rya mbere ry’Imikino Nyafurika.

Editorial 09 Aug 2025
AS Kigali yatsinze Espoir 4-0 mu mukino Shabalala yuzurijemo ibitego 10; Rayon Sports itsindiwe i Rubavu na Etincelles FC

AS Kigali yatsinze Espoir 4-0 mu mukino Shabalala yuzurijemo ibitego 10; Rayon Sports itsindiwe i Rubavu na Etincelles FC

Editorial 11 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urutonde rw’ibihugu bifite ibisirikare bikomeye ku isi muri 2018
HIRYA NO HINO

Urutonde rw’ibihugu bifite ibisirikare bikomeye ku isi muri 2018

Editorial 26 Apr 2018
Perezida Zuma yishyuye amafaranga yaregwaga ko yibye igihugu
Mu Rwanda

Perezida Zuma yishyuye amafaranga yaregwaga ko yibye igihugu

Editorial 13 Sep 2016
Nyanza: Abakaraningufu  bashyizeho ihuriro ryo kurwanya ibyaha
Mu Mahanga

Nyanza: Abakaraningufu bashyizeho ihuriro ryo kurwanya ibyaha

Editorial 07 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru