Kuri uyu wa mbere, tariki 27 Nzeri 2021, cya gikoresho cya politiki yo guhungabanya u Rwanda,“Human Rights Watch”(HRH), cyongeye gusohora icyegeranyo cyuzuyemo ibinyoma, nk’uko bisanzwe gishinja uRwanda guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Abasomye iki cyegeranyo bahaye urw’amenyo ibyo bipapirano bya HRW, kuko bigaragara ko ari umugambi umaze igihe ugamije gusa guharabika u Rwanda. Nubwo bananiwe kugera ku ntego yabo yo kwangiriza Abanyarwanda, abanzi bo ntibacika intege, ntibaterwa isoni no gukomeza ibikorwa bidatanga umusaruro.
Ubu noneho baratayanjwa, bashinja uRwanda kwica no gufungira ubusa abatinganyi, indaya, abana bo mu muhanda n’abandi, nyamara mu bo bavuga bahohotewe ntibagire n’umwe bagaragariza umwirondoro.
Ibi birasa n’ibyo bigeze kwandika mu mwaka wa 2017, bemeza ko hari abantu bishwe, nyamara bikaza kugaragara ko bakiriho, abandi bakaba barishwe n’urw’ikirago.U
Lewis MUDGE niwe uhagarariye HRW mu karere k’Afrika yo hagati. Ni umuntu wakomeje kugaragaza urwango afitiye uRwanda muri rusange n’abayobozi barwo by’umwihariko. Ntaruhuka kwandika ibinyoma yandika ku Rwanda, dore ko yigize impuguke ku bibera mu Rwanda, nyamara ntarahakandagira na rimwe.
Iyo usuzumye neza iyi myumvire ya HRW n’ibisa nayo byose, usanga ari iya gikoloni, aho bamwe mu bakomoka mu burengerazuba bw’isi, Uburayi na Amerika, bibwira ko bagifite ububasha bwo gutegeka ibihugu, cyane cyane ibyo muri Afrika, uko byitwara.
U Rwanda rwasobanuye kenshi ko, nk’Igihugu gifite ubwigenge, ruzakora ibyiza mu nyungu z’Abanyarwanda, rutabihatiwe n’uwo ariwe wese.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, nta munsi atibutsa ko uRwanda rudakeneye amasomo mu kurengera uburenganzira bwa muntu, kuko Abanyarwanda bazi agaciro kabwo, dore ko byanabasabye gutanga ibitambo baharanira uburenganzirwa bwabo.
Nta kintu gishobora guhungabanya uburenganzira bwa muntu nka jenoside. Biratangaje rero ukuntu HRW yagaruka kwigisha Abayobozi b’uRwanda uko bakubahiriza uburenganzira bw’abaturage, kandi barahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, izo za HRW zirebera.
HRW yagaragaye kenshi mu bikorwa bya ruswa, aho yakira amafaranga ikavuga neza ibihugu bihutaza ku mugaragaro uburenganzira bwa muntu , ahubwo igaharabika ibyigobotoye politiki ya mpatsibihugu.
HRW n’abandi bakora nkayo bari bakwiye kumenya imiterere y’Umuyarwanda w’ubu, uzi gutandukanya icyiza n’ikibi, utandukanye n’uwo hambere wumvaga ko aciriritse, insina ngufi buri wese yacaho ikoma.
u Rwanda rwiyemeje guhinduka rugana aheza, kandi ni intambwe idasubira inyuma!