• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umudepite w’umufaransa yemeje ko Theoneste Nsengimana na bagenzi be bafashwe na RIB ari abakozi ba Ingabire Victoire aziko abatabariza

Umudepite w’umufaransa yemeje ko Theoneste Nsengimana na bagenzi be bafashwe na RIB ari abakozi ba Ingabire Victoire aziko abatabariza

Editorial 14 Oct 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Nyuma yaho ku munsi w’ejo abantu batandatu bafashwe na RIB ku bufatanye n’inzego z’umutekano, muri abo hakaba harimo Nsengimana Theoneste ufite Televiziyo kuri murandasi yitwa Umubavu, umudepite wo mu gihugu cy’Ubufaransa Sebastien NADOT akaba n’inshuti y’abiyita ko batavuga rumwe na Leta ya Kigali, yashyize itangazo hanze yamagana ifatwa ryabo ariko avugisha ukuri avuga ko ari abakorana bya hafi na Ingabire Victoire.

Sebastien NADOT

Ibi rero bitandukanye n’ibyo Theoneste Nsengimana na bagenzi be aribo biyita, aho bihisha inyuma y’umwuga w’itangazamkuru bagakwirakwiza ubutumwa bw’abanzi b’igihugu baba ababa mu gihugu imbere ndetse n’ababa hanze yacyo mu rwego rwo guhungabanya umudendezo w’igihugu no gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha ubutegetsi buriho abaturage.

Mu bafatanywe na Nsengimana harimo Sylvain Sibomana, Alphonse Mutabazi, Alexis Rucubanganya na Utuje Joyeuse. Aba bose bari bari gutegura umunsi Interahamwe n’abasabitswe n’ingengabitekerezo bizihiza wiswe “Ingabire Day”

Iyi ntumwa ya rubanda rw’Ubufaransa itweretse isura nyayo ya Theoneste Nsengimana, nubwo iziko iri kumutabariza. Yaba Theoneste na bagenzi be bamaganwe kenshi basabwa gukurikiza amahame y’itangazamakuru ariko bakavunira ibiti mu matwi bagatangaza ibihuha kugirango imbuga zabo zisurwe kandi abo hanze baboherereze amafaranga.

Bagakwiye kumenya ko Iso ukwanga akuraga urubanza rwamunaniye. Abo babatuma bari mu gisirikari cya FAR abandi mu butegetsi ariko bayabangiye ingata bahungira iburayi.

Kubera kudashaka kugendera ku mahame y’itangazamakuru, bamwe barimo Agnes Uwimana uzwi ku kazina ka “Valerie Bemeriki” mushyashya, basubije amakarita yabo urwego rwigenzura rw’abanyamakuru RMC ngo bagiye gukora itangazamakuru ryigenga.

Uyu munsi kandi , RMC, yatangaje ko Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan, atari umunyamakuru w’umwuga nk’uko akunda kubivuga.

Uyu musore afite umuyoboro wa YouTube witwa Ishema TV, utambutswaho ibiganiro bibiba amacakubiri mu baturarwanda.

Itangazo RMC yashyize hanze, rivuga ko uyu yiyitirira kuba umunyamakuru, yibutsa n’abandi bafite imiyoboro ya YouTube kwirinda kubigenza batyo.

Iryo tangazo rigira riti “ Umuntu uwo ariwe wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye yifashishije murandasi ariko ntibimugira umunyamakuru.”

Mu gihe yiyitiriye umwuga agakora amakosa, RMC ivuga ko akurikiranwa n’inzego zibifitiye ububasha zitari iz’itangazamakuru.

Uyu musore aherutse kurekurwa n’urukiko nyuma y’aho rumugize umwere ku cyaha yo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, kwiyitirira umwuga w’itangamakuru no gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byategetswe.

Yari yatawe muri yombi muri Mata 2020 arekurwa nyuma y’umwaka mu 2021.

2021-10-14
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Abaturiye umupaka bokeje igitutu leta basaba ubutaka bwometswe ku Rwanda

Uganda: Abaturiye umupaka bokeje igitutu leta basaba ubutaka bwometswe ku Rwanda

Editorial 10 Sep 2018
Seninga Innocent utoza Musanze FC yasabiye rutahizamu Muteebi Rachid kuva mu mwihererero w’iyo kipe kugeza ubwo shampiyona izaba isojwe.

Seninga Innocent utoza Musanze FC yasabiye rutahizamu Muteebi Rachid kuva mu mwihererero w’iyo kipe kugeza ubwo shampiyona izaba isojwe.

Editorial 20 May 2021
Urubyiruko ruratungwa agatoki  kutitabira ibiganiro mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Urubyiruko ruratungwa agatoki kutitabira ibiganiro mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 07 Apr 2017
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Editorial 12 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDF : Uko  ikipe y’u Rwanda yarangije idatsinzwe
IMIKINO

RDF : Uko ikipe y’u Rwanda yarangije idatsinzwe

Editorial 17 Aug 2016
Ibyanditswe k’umutoza Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ ko ari muri Gicumbi byari ibinyoma
IMIKINO

Ibyanditswe k’umutoza Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ ko ari muri Gicumbi byari ibinyoma

Editorial 17 Aug 2016
Uwahoze ari umutoza wa Rayon Raoul Shungu arasaba abanyarwanda gufana Congo
IMIKINO

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Raoul Shungu arasaba abanyarwanda gufana Congo

Editorial 03 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru