Abayoboke ba FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) bakomeje gukusanya amafaranga yo koherereza umutwe w’iterabwoba bakorana wa FDLR, ngo kugirango ifate agace k’ubutaka bw’uRwanda, bityo bibe ngombwa ko Leta y’u Rwanda ishyikirana n’abo bajenosideri.
Ayo mafaranga iyo amaze kuboneka bayanyuza kuri NIZEYIMNA Gilbert ukoresha nomero ya telephone (+32)485625007 na MUNYANEZA Augustin ukoresha(+32)499157583, bombi bakaba batuye mu Bubiligi. Igice kimwe cyohererezwa IVU buri kwezi, ikindi kikajya muri FDLR. Ayohererezwa IVU avanaho amutunga, andi akayahemba ba CYUMA Hassan, Anyesi UWIMANA , Tewonesiti NSENGIMANA n’abandi biyemeje kuba imizindaro y’abajenosideri n’ibigarasha.
Bumwe mu buryo bakoresha ni ukunyuza ubutumwa mu madini n’amatorero, cyane cyane akorera mu Burayi n’Amerika. Ubu uwitwa Sheikh MVUYEKURE Swaib wahoze ayobora Abayisiramu mu Ntara y’Uburengerazuba ubu akaba aba mu Bubiligi, niwe ushinzwe gukusanya inkunga no gushaka abayoboke ba FDU-Inkingi mu idini ya Islam, haba mu Rwanda, haba no mu mahanga.
Hari kandi Padiri Athanase MUTARAMBIRWA ukomoka mu yahoze ari Mushubati( Perefegitura Gitarama yo hambere), ubu nawe akaba aba mu Bubiligi. Uyu rero niwe ushinzwe iyamamazamatwara ya FDU-Inkingi n’impanga yayo FDLR mu idini gatolika, kimwe na mugenzi we NAHIMANA Thomas wo mu ngirwashyaka ISHEMA, we unarambye mu gukwirakwiza urwango n’ibinyoma ku Rwanda.
Uretse gusaruza amafaranga mu mpunzi bazibeshya ngo bari hafi kwigarurira uRwanda, Mvuyekure Swaib, Athanase Mutarambirwa na Thomas Nahimana banahawe inshingano yo guhimba ibinyoma bigamije kwangisha abaturage n’amahanga Ubuyobozi bw’u Rwanda, babinyujije mu bayoboke bo mu madini yabo. Abasengera muri ayo madini rero murabe maso,ejo mutazisanga mu mutego wo kubateranya n’Igihugu cyanyu. Ntimuzishinge izi nkozi z’ibibi, kuko zo zarenze ihaniro!
Abazi neza aba uko ari batatu, bavuga ko nta gitangaje kuba bari mu bikorwa bipfuye amaso. Uretse ubuswa bisanganiwe, ngo ni n’abantu babaswe n’ingengabitekerezo ya Parmehutu-Mpuzamugambi. Ngabo rero abiyita”abakozi b’Imana” kandi ari amashitani yigendera. Ngabo abiyambika ibishura by’abavugabutumwa, bibiliya na Korowani mu kiganza kimwe, mu kindi harimo inkota igamije kurimubura Abanyarwanda. Baribeshya ariko,umutego mutindi ushibukana nyirawo akiwutega.
Twifashishije inyangamugayo ziduha amakuru yizewe kandi avuye ku isoko, Rushyashya izakomeza kubagezaho abagambanira u Rwanda, dufatanye kubamagana, imigambi yabo ipfube nk’iy’abababanjirije.