• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y’u Rwanda n’Ububiligi

Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y’u Rwanda n’Ububiligi

Ubwanditsi 28 Oct 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Nyuma y’ikiganiro hagati ya Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, na mugenzi we w’Ububiligi, Sophie Wilmès, washoje uruzinduko rwe mu Rwanda kuri uyu wa gatatu, uyu Mubiligikazi yatangaje ko impande zombi ziyemeje kurushaho kunoza umubano n’ubucuti hagamijwe inyungu za buri ruhande.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter , Madamu Wilmès yagize ati:” Njye na Ministiri Biruta twafashe umwanya uhagije dusesengura ingingo nyinshi, twiyemeza kujya duhura kenshi ngo twungurane ibitekerezo ku byateza imbere umubano hagati y’u Rwanda n’Ububiligi, hagamijwe inyugu z’ibihugu byacu byombi”.

Ku kibazo cy’umunyamakuru wari umubajije niba agikomeye ku mvugo ye y’uko Paul Rusesabagina atahawe ubutabera bunoze, Sophie Wilmès yirinze kugira icyo avuga kuri dosiye ya Rusesabagina, ahubwo ashimangira ko umubano w’Ububiligi n’u Rwanda ugomba gushingira ku bwubahane hagamijwe inyungu za buri ruhande.

Kuva Paul Rusesabagina yafatwa, akaburanishwa ndetse akaza gukatirwa igifungo cy’imyaka 25, abamushyigikiye bakomeje kwibeshya ko ikibazo cye kizateranya u Rwanda na bimwe mu bihugu by’Uburayi na Amerika. Nyamara abasesenguzi bakomeje kwerekana ko ikibazo cy’umuntu ku giti cye, nawe wahamwe n’ibyaha bikomeye, kidashobora guhabwa agaciro kurusha umubano w’ibihugu n’inyungu ziwukuramo.

Komiseri Mukuru ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi yari aherutse kuvuga ku mugaragaro ko ibyaha Rusesabagina aregwa bikwiye kwitabwaho kubera uburemere bwabyo ,ndetse n’ibimenyetso simusiga bimuhamya uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.

Yongeyeho ko ibyinshi muri ibyo bimenyetso byatanzwe n’Ububiligi, kimwe mu bihugu bigize uwo muryango.
Kuba rero Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi atagishaka gukomeza gukuririza ikibazo cya Rusesabagina, byaba bituruka ku ruzinduko rw’iminsi 3 yagiriye mu Rwanda habereye ibyaha bya Rusesabagina, hakiyongeraho imvugo y’ ukuriye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi.

Tubibutse ko Ministiri Sophie Welmès yanitabiriye inama yahurije i Kigali intumwa z’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe n’iz’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi, mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Muri iyo nama havugiwemo ingingo zinyuranye, zirimo izijyanye n’umutekano, ubufatanye mu nzego zinyuranye hagati y’Afrika n’Uburayi, byose bigomba gushingira ku bwubahane. Aha naho Sophie Wilmès ashobora kuba yarahakuye isomo ryo kureka kwivanga mu miyoborere y’ibihugu by’Afrika, by’umwihariko mu mikorere y’ubutabera bw’u Rwanda.

2021-10-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano

Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano

RUSHYASHYA 17 Jun 2026
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 05 Jan 2023
#RPF30: Abarenga igihumbi bitabiriye  inama Mpuzamahanga ku kwibohora

#RPF30: Abarenga igihumbi bitabiriye inama Mpuzamahanga ku kwibohora

Ubwanditsi 12 Dec 2017
Dian Forsey “Nyiramacibiri” amaze imyaka 36 ahitanywe na Leta ya Yuvenali Habyarimana

Dian Forsey “Nyiramacibiri” amaze imyaka 36 ahitanywe na Leta ya Yuvenali Habyarimana

Ubwanditsi 28 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Meya wa Nyamagabe Mugisha Philbert yasezerewe k’Ubuyobozi
Mu Rwanda

Meya wa Nyamagabe Mugisha Philbert yasezerewe k’Ubuyobozi

Ubwanditsi 20 Nov 2017
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Depite  Nyandwi
Mu Mahanga

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Depite Nyandwi

Ubwanditsi 17 Oct 2016
Burundi: ni mpamvu ki leta yatangiye gufunga ONG zihakorera?
Mu Mahanga

Burundi: ni mpamvu ki leta yatangiye gufunga ONG zihakorera?

Ubwanditsi 27 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru