Uramutse wumvise ibyo iyi nkotsa ivuga ku mbuga nkoranyambaga, ushobora guhita umufata nk’umurwayi wo mu mutwe, kuko ibigambo bye ubundi nta muntu muzima wayavuga. Si ibitutsi bimusohokamo gusa, avubura n’amagambo y’urukozasoni adakwiye kuvugwa n’Umunyarwandakazi cyangwa undi uwo ariwe wese wahawe uburere bw’ibanze.
Gusaba Sylvia Mukankiko kwiyubaha ni nko gusaba igikeri gushira amaga. Nta n’uwo yubaha, yewe n’abo basangiye ingengabitekerezo ya giparimehutu arabandagaza, atitaye ku kuba harimo n’abamubyaye. Ibi byose ushobora kubibonamo ubusazi bweruye. Nyamara usesenguye neza, uyu mugore nta burwayi bwo mu mutwe afite. Uburwayi bwamushegeshe ahubwo, ni ubw’umutima mutindi, wuzuye uburozi yifuza kumarisha Abanyarwanda badasangiye ubugome.
Sylvia Mukankiko si umushizi w’isoni gusa, ni n’umuhubutsi, kuko adasiba kwivamo nk’inopfu, akavugira ku mugaragaro amabanga asangiye n’interahamwe –mpuzamugambi.
Urugero ni aho aherutse kuvuga ko akorana na ba Cyuma Hassan, ndetse anahishura ko yagerageje kumutorokesha mbere y’uko atabwa muri yombi. Ntazi cyangwa yirengagiza ko ibyo avugira ku murongo wa Youtube nandi amahano ashobora no gutuma akurikiranwa n’amategeko. Byaba bitangaje Danmark imucumbikiye ikomeje kurebera amahano ya Mukankiko, kandi ari igihugu gifatwa nk’icyitegererezo muri demokarasi itagira uwo ihutaza.
Ese ubundi Sylvia Mukankiko ni muntu ki, ni iki cyamugize icyihebe? Reka tugaruke ku nyandiko yasohotse muri Rushyashya tariki 08 Kanama 2021, bityo abacikanwe nabo bamenye neza uwo mugore-mugome urota koreka uRwanda.
Sylvia MUKANKIKO ni mwene MUTABAZI Andreya na Drocella bakomoka mu Rutobwe aho bita ”MUKAJE”. Ababyeyi bombi ba Mukankiko barapfuye, Ise Mutabazi bikavugwa ko yaguye mu gitero ngo yagiye gukumira Inkotanyi. Mutabazi Andreya ubyara Mukankiko Sylvia alias IKOTSA-Nkunguzi, yari umukangurambaga w’urubyiruko (encadreur de la jeunesse) mu yahoze ari Komoni Murama, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo. Yabanje kuba umurwanashyaka wa MDR-power, aza guhinduka Interahamwe izwi cyane mu karere yari atuyemo ndetse no hanze yako.
Rushyashya yagiye aho Mutabazi Andereya akomoka, maze iganira n’abamuzi neza. Uwitwa” UZIYELI” nawe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko aza kurekurwa amaze kwicuza no kwemera icyaha. Yagize ati:” Ubwicanyi twakoze twabushishikarijwe n’abantu barimo Mutabazi Andereya, kuko aho gukangurira urubyiruko kwivana mu bukene, yarushishikarije kwanga Abatutsi no kubatsemba.
Yatwumvishije ko Abatutsi ari abanzi bafatanyije n’Inkotanyi umugambi wo kwica Abahutu. Twaramwumvise, bituma twica abaturanyi twari tumaranye imyaka dushyingirana, duhana inka, nta kibazo dufitanye. Birababaje ariko ikibabaje kurushaho ni uko hari abo twafatanyije ibyaha twumva ngo bimereye neza mu mahanga”
“Uziyeli” avuga ko umugambi mubisha wa Andereya Mutabazi yanawugezeho, kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yicishije Abatutsi batagira umubare aho muri Murama, barya inka zabo, barabasenyera, ibisigaye barabisahura.Yongeyeho ati:” Andreya Mutabazi ntiyanyoye amaraso y’Abatutsi bo muri Murama gusa, kuko tuzi ko yagiye no gutanga”umusada” i Kayenzi aho yari ahafite bene wabo. Aho naho yagenzuraga niba nta mututsi ugihumeka, kuko ngo atifuzaga kuzongera kubona isura y’ Umututsi ukundi”
Twashoboye kuvugana kandi n’umukecuru ”Mukandutiye” wari uzi neza umuryango wa Andereya Mutabazi, maze atubwira MISAGO Déogratias wamaze Abatutsi ahitwa mu RUTOBWE, Théodore MPATSWENUMUGABO wakoraga muri MINITRANSCO, ndetse akaba n’umwe mu bicishije Abatutsi bakoraga muri iyo Minisiteri yo Gutwara Abantu n’Ibintu. Amakuru avuga ko uyu Mpatswenugabo yaba yarahungiye mu gihugu cya Niger.
Mu bavandimwe ba Andreya Mutabazi kandi, umukecuru “Mukandutiye” yibuka abicanyi ruharwa François SIBOMANA, NKIKO NSENGIMANA wigeze kwigisha muri Kaminuza y’uRwanda ndetse aza no kuyoboza ikigo”IWACU” cya Kabusunzu ya Kigali. Uyu we bisanzwe binazwi ko yamamaye cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Kayenzi. Ni umwe mu bafatanyije na Ingabire Victoire Umuhoza(IVU) gushinga FDU-Inkingi, agatsiko kabaswe n’ingengabitekerezo ya jenoside.
Basaza ba Mukankiko Sylvia twashoboye kumenya ni Jean-Damascène bita “Damas” wahindutse umusinzi mu Rutobwe, na Protais wibereye inzererezi mu Gatenga ka Kigali, naho icyomanzi gishiki cyabo cyibereye mu maguru ya Padiri Thomas Nahimana, Sylvia Mukankiko asangiye na mukeba we Nadine Kansinge.
Ngiyo rero inkomoko y’ibisazi bya Sylvia Mukankiko wirirwa akoronga bukamwiriraho. Nguwo umugore w’inkunguzi wumva azatungwa no kwicuruza, no guharabika uRwanda n’abayobozi barwo.
Icyakora tukimara kumumenya umuzi n’umuhamuro, twasanze nta kuntu atahakana ngo anapfobye Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yumva ari ukurwanirira abajenosideri akomokaho, dore ko nta n’umwe mu bo mu muryango we udafite ibiganza bijejeta amaraso. Iyi ni intambara atazigera atsinda, kuko amateka yariyanditse ubuziraherezo. Les faits sont têtus!!
Nkotsa-nkunguzi rero, nushaka utukane cyangwa ubireke. Ubushizi bw’isoni ntibuzakuvanaho igisebo cyo kuvuka ku bajenosideri. Bijya no gupfa so yarakwanze akwita nabi, Mukankiko amaherezo uzibona mu nkiko.