Ni muri uryo rwego umuryango “YOMADO” ubitewemo inkunga na PLAN INTERNATIONAL RWANDA ,bahisemo kurushaho gukangurira abanywarwanda kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere banarushaho kwirinda ababashukisha impamo zitandukanye cyane ko arizo nyirabayazana zo kubashora mu ngeso mbi z’ubusambanyi.bashobora guhuriramo n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo na Virusi itera SIDA.
Mu kurushaho kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uyu muryango urasaba abaturage gutanga amakuru y’ ahabereye ihohoterwa hakiri kare, maze uwahohotewe akagezwa muri Isange One Stop Center batarasibanganya ibimenyetso.
Nshimiyimana Emmanuel Exective Director w’umuryango “YOMADO” avuga ko ababyeyi barushijeho kuganiriza abana babo ubuzima bw’imyororokere, byagira uruhare runini mu kugabanya inda z’imburagihe ziterwa abangavu.
Ati “Icyo dusaba ababyeyi ni ukuganiriza abana babo ubuzima bw’imyororokere bityo barusheho kumenya imihindagurikire y’ubuzima bwabo, ibyo bizatuma barushaho gusobanukirwa imihindagurikire y’umubiri wabo banarusheho kwirinda kwishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi cyane ko bashobora guhuriramo n’indwara zitandukanye zirimo na Virusi itera SIDA.”
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu karere ka Bugesera, Gasana John, Avuga ko ku bufatanye n’umuryango “YOMADO” bagiye kurushaho gukangurira ababyeyi kwigisha abana babo ubuzima bw’imyororokere hagamijwe kongera imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko umuryango umeze nabi, n’igihugu ntaho kiba kigana.
Ati “Ababyeyi nibafate umwanya bigishe abana babo ubuzima bw’imyororokere, nibababwira imihindagurikire y’ubuzima bwabo bizagira uruhare runini mu kubaka u Rwanda twifuza ruzira inda z’imburagihe.twese dusenyere umugozi umwe dutange amakuru ku gihe turwanye abonona abana.”
Murekatete w’imyaka 35 atuye mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Ruhuha, avuga ko uyu muryango “YOMADO”uziye igihe kuko bajyaga bagira isoni zo kuganiriza abana babo ibijyanye n’igitsina, bityo ugasanga abagabo bigize ba mucutse umumpe babashoye mu ngeso mbi z’ubusambanyi.
Ati “kuva ubu tugiye kurushaho kwigisha abana bacu ubuzima bw’imyororokere, nukuri nibamara kubisobanukirwa tuzabigisha uko bakwirinda abagabo bigize ba mucutse umumpe kuburyo ntaho bamenera babashukisha impano z’itandukanye ariko mu byukuri bagamije ku batera inda z’imbura gihe.”
Babyeyi, barezi n’abandi mwese dufatanyije kurerera u Rwanda, ni mucyo dufatanye kurwanya ihohoterwa rikorerwa ku gitsina cyane cyane iryibasira abana b’abakobwa kuko rigira ingaruka zikomeye kuri bo ndetse n’umuryango muri rusange nko: Guhungabana,Gutwita inda z’imburagihe,Kwandura indwara zandurira mu myanya ndangagitsina nka virusi itera SIDA, Gucikiriza amashuri ndetse no kubaka ingo imburagihe.
Twirinde guhishira icyaha cyo gusambanya abana , Uramutse ugize ikibazo kerekeye ihohoterwa wagana inzego z’ubuyobozi bukwegereye cyangwa se ugahamagara Umurongo utishyurwa wa Isange One Spot Center wa 3512 ndetse na RIB 166.