Rutahizamu w’ikipe y’ingabo z’igihugu akaba na kapiteni wa APR FC Jacques Tuyisenge yatangaje ko kuri ubu ameze neza yiteguye gufasha iyi kipe igihe amarushanwa azaba yongeye gusubukurwa.
Ibi uyu rutahizamu wa APR FC ndetse akaba ari na Kapiteni w’ungirije mu ikipe y’igihugu abitangaje nyuma y’igihe kinini yari amaze yaragize imvune yatumaga adafasha ikipe ye mu mikino ya shampiyona y’u Rwanda.
Nkuko yabitangarije urubuga rwa Internet ya APR FC, Tuyisenge Jacques yatangaje uko ameze nyuma y’imvune yagize.
Yagize ati” Nibyo koko maze igihe kinini ntagaragara mu kibuga kubera imvune, ariko ubu ndakeka ko nidutangira gukina nzatangira gukina kuko ubu nka 95% meze neza”
Jacques Tuyisenge kandi yakomeje avuga ko akumbuye gukina cyane ko ngo umupira w’amaguru aribwo buzima bwe gusa avuga ko imvune yari yagize itamwemereraga kugira cyo akora.
Ati” Umupira w’amaguru ni ubuzima bwanjye, rero niyo maze umunsi umwe ntakoze ku mupira mba numva ntameze neza, n’uko imvune nari nagize itanyemereraga kugira icyo nkora na kimwe ariko iyo mba mbasha kugira icyo nkora byari kugorana ko mara iki gihe cyose nta kina”
Mu gusoza ikiganiro, Tuyisenge yunze mu ry’abandi batoza avuga ko iyi shampiyona ya 2021-2022 ikomeye ngo kuko amakipe hafi ya yose yiyubatse ku rwego rwiza.
Jacques Tuyisenge witegura kugaruka mu kibuga igihe shampiyona y’u Rwanda yaba igarutse yavunite tariki 16 Ukwakira 2021 ubwo ikipe ya APR FC yakinaga umukino ubanza wa CAF Champions League na Etoile du Sahel umukino wabereye i Kigali.