• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mukura VS yatandukanye n’uwari umutoza mukuru Ruremesha Emmanuel azira umusaruro mubi iyi kipe ifite

Mukura VS yatandukanye n’uwari umutoza mukuru Ruremesha Emmanuel azira umusaruro mubi iyi kipe ifite

Ubwanditsi 21 Jan 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 21 Mutarama 2022 nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS bwafashe umwanzuro wo gutandukana n’umutoza Ruremesha Emmanuel ku bw’umusaruro utari mwiza iyi kipe ifite.

Nk’uko amakuru agera kuri RUSHYASHYA abivuga ngo uyu mutoza nyuma yaho yari yahagaritswe n’ubundi mu mpera za 2021 azira kuba ikipe ya Mukura nta musaruro mwiza yabonye, uyu mutoza byarangiye amasezerano ye n’iyi kipe aseshwe.

Guseswa kw’amasezerano hagati ya Ruremesha Emmanuel ndetse n’ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport et Loisir biturutse ku musaruro mubi iyi kipe ifite dore ko nyuma yo kugaruka mu ikipe batsinzwe umukino bahuyemo na Police FC mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Nyuma yo gutsindwa na Police FC igitego kimwe ku busa, ubwo hasozwaga umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda mu bagabo, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 20 Mutarama iyi kipe yanganyije na Gicumbi FC igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wabereye i Gicumbi.

Ruremesha Emmanuel wageze muri Mukura VS avuye muri Gorilla FC mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino wa 2021-2022 atandukanye nayo asize iyi kipe ku mwanya 11 n’amanota 14 gusa ikaba ifite umukino w’ikirarana Mukura izakina na APR FC.

Muri iyo mikino 12, Mukura VS yatsinze imikino itatu, inganya imikino itanu ndetse itsindwa indi mikino 4, iyi kipe ikaba yaratsinze ibitego 10 itsindwa 12 bivuzeko Mukura Victory Sport irimo umwenda w’ibitego 2.

Uko imikino y’umunsi wa 13 yagenze ari nawo wa nyuma Ruremesha yatoje ikipe ya Mukura ubwo yanganyaga na Gicumbi 1-1:

Marine FC vs Espoir FC (?????????)
APR FC 1-0 Gorilla FC
Bugesera FC 1-2 AS Kigali
Etincelles FC 0-2 Rayon Sports
Etoile de l’Est 0-0 Kiyovu SC
Police FC 1-1 Rutsiro FC
Gicumbi FC 1-1 Mukura VS
Musanze FC 1-0 Gasogi United

2022-01-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhanzi Yves Kana Trezzor yashyize hanze imwe mu ndirimbo izagaragara k’umuzingo w’indirimbo zizagaruka ku rukundo rwe n’umugore we baherutse kubana.

Umuhanzi Yves Kana Trezzor yashyize hanze imwe mu ndirimbo izagaragara k’umuzingo w’indirimbo zizagaruka ku rukundo rwe n’umugore we baherutse kubana.

Ubwanditsi 19 May 2021
Olivier Mulindahabi na Eng Muhirwa bashyikirijwe ubushinjacyaha

Olivier Mulindahabi na Eng Muhirwa bashyikirijwe ubushinjacyaha

Ubwanditsi 17 Feb 2016
Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023

Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023

RUSHYASHYA 23 Jul 2026
AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu

AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu

RUSHYASHYA 18 May 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Uwitwa Enos Maniriho yaba yararogewe muri gereza yari afungiyemo
Mu Rwanda

Uganda: Uwitwa Enos Maniriho yaba yararogewe muri gereza yari afungiyemo

Ubwanditsi 23 Feb 2017
Perezida Kagame yageze  muri Gabon mu ruzinduko rw’akazi ( Amafoto )
Mu Rwanda

Perezida Kagame yageze muri Gabon mu ruzinduko rw’akazi ( Amafoto )

Ubwanditsi 28 Oct 2016
U Burusiya bwemeje ko bwagerageje misile nshya idashobora guhagarikwa
POLITIKI

U Burusiya bwemeje ko bwagerageje misile nshya idashobora guhagarikwa

Ubwanditsi 15 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru