• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Paul Kagame yakiriye abakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal Robert Pires na Ray Parlour basozaga uruzinduko rwabo mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakiriye abakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal Robert Pires na Ray Parlour basozaga uruzinduko rwabo mu Rwanda

Editorial 10 Feb 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ibihangange mu mupira w’amaguru by’umwihariko wo mu gihugu cy’u Bwongereza bahoze bakinira ikipe ya Arsenal Robert Pires na Ray Parlour baraye bakiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Aba banyabigwi bakiriwe na Perezida Paul Kagame nyuma yaho bageze mu Rwanda ku wa gatandatu w’icyumweru gishize mu ruzinduko rwagombaga kumara iminsi 5 basura bimwe mu bice bitandukanye by’igihugu.

Binyuze kuri Twitter ya Village Urugwiro, bemeje ko aba bagabo babiri n’imiryango yabo bahuye na Perezida Kagame, bagize bati “Uyu munsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yahuye n’abanyabigwi ba Arsenal Robert Pires na Ray Parlour n’imiryango yabo ubwo basozaga uruzinduko rwabo.”

Muri uku guhura kw’ibihangange na Perezida Paul Kagame hari kandi n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere mu Rwanda RDB, Clare Akamanzi ndetse n’ Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier.

Aba banyabigwi bari mu Rwanda basuye ibice bitandukanye by’igihugu birimo Pariki ya Nyungwe ndetse n’ahandi hatandukanye, aba kandi banasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Usibye guhura n’umukuru w’igihugu, aba bagabo bahuye kandi n’abafana b’ikipe ya Arsenal baba mu Rwanda, iki gikorwa kikaba cyarabereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya Kigali Convention Center.

Uru ruzinduko rw’ibi bihangange rubaye nyuma y’uko hashize imyaka ine u Rwanda rusinye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, ni amasezerano azwi nka Visit Rwanda yasinywe muri 2018 akaba yari afite agaciro k’imyaka itatu ariko yaje no kongerwa.

2022-02-10
Editorial

IZINDI NKURU

CAN 2019: RDC yasezerewe kuri penaliti, Algérie igera muri ¼ itsinze Guinée

CAN 2019: RDC yasezerewe kuri penaliti, Algérie igera muri ¼ itsinze Guinée

Editorial 08 Jul 2019
Urukiko rw’i Kampala muri Uganda rwategetse abasirikari b’icyo gihugu  guha amahoro umunyapolitiki Bobi Wine, bakava mu rugo rwe bari bamaze igihe bagose.

Urukiko rw’i Kampala muri Uganda rwategetse abasirikari b’icyo gihugu  guha amahoro umunyapolitiki Bobi Wine, bakava mu rugo rwe bari bamaze igihe bagose.

Editorial 25 Jan 2021
Imyanzuro 7 yavuye mu nama y’ubuyobozi ya Mukura VS, irimo gutangaza abakinnyi bashya iyi kipe yahaye amasezerano ndetse yemeje ko ikipe y’abato yongera kwitabwaho

Imyanzuro 7 yavuye mu nama y’ubuyobozi ya Mukura VS, irimo gutangaza abakinnyi bashya iyi kipe yahaye amasezerano ndetse yemeje ko ikipe y’abato yongera kwitabwaho

Editorial 31 Aug 2021
Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza: intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza: intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

Editorial 02 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside
Amakuru

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 17 Apr 2017
Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, abanyeshuri basabwa gutaha
Amakuru

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, abanyeshuri basabwa gutaha

Editorial 18 Mar 2017
12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa y’amafaranga abapolisi
Mu Rwanda

12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa y’amafaranga abapolisi

Editorial 22 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru