• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma yo gutangaza Addy Bukaraba nk’umutoza mushya wa Etoile de l’Est, yahise akoresha imyitozo bitegura kwakira Gicumbi FC

Nyuma yo gutangaza Addy Bukaraba nk’umutoza mushya wa Etoile de l’Est, yahise akoresha imyitozo bitegura kwakira Gicumbi FC

Ubwanditsi 15 Feb 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022, nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Etoile de l’Est yo mu ntara y’i Burasirazuba mu karere ka Ngoma yatangaje ko yasinyishije umutoza mushya mukuru Addy Bukaraba

Ni nyuma yaho iyi kipe yari imaze gukina igice kibanza cya shampiyona y’u Rwanda ntamutoza mukuru bafite, bakaba baratozwaga na Banamwana Camarade waje kwandikirwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ribababwira ko bagomba gushaka umutoza mukuru wujuje ibisabwa.

Addy Bukaraba aje muri iyi kipe iri gukina umwaka wayo wa mbere mu kiciro cya mbere nyuma yaho yazamutse ivuye mu kiciro cya kabiri mu mwaka ushize.

Mbere yo kwemeza uyu mutoza, ubuyobozi bwa Etoile de l’Est bwari bwagiranye ibiganiro n’abatoza batandukanye barimo Munyankindi Jean Paul, Ruremesha Emmanuel ndetse na Ndayiragije Etienne wahise yerekeza muri Bugesera FC.

Akimara gutangazwa nk’umutoza mukuru, Addy Bukaraba yahise akoresha imyitozo ikipe ya Etoile de l’Est yitegura kwakira ikipe ya Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’u Rwanda uzakinwa kuri uyu wa gatatu.

Umutoza Addy Bukaraba ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ari mu murimo wo gutoza yanyuze mu makipe atandukanye yo mu gihuhu cye arimo nka AS Nyuki, DC Virunga na Bukavu Dawa.

Addy wahawe amasezerano yo kurangizanya n’iyi kipe uyu mwaka w’imikino wa 2021-2022 afite inshingano zo gufasha iyi kipe kuguma mu makipe azakina ikiciro cya mbere umwaka utaha wa 2022-2023.

2022-02-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyamagabe: Umuturage akurikiranweho Tract  iriho urutonde rw’abacitse ku icumu ibatera ubwoba

Nyamagabe: Umuturage akurikiranweho Tract iriho urutonde rw’abacitse ku icumu ibatera ubwoba

Ubwanditsi 16 Apr 2017
Ingabo za Congo Kinshasa zimaze kwirukanwa mu butumwa bw’amahoro bwa Loni

Ingabo za Congo Kinshasa zimaze kwirukanwa mu butumwa bw’amahoro bwa Loni

Ubwanditsi 11 Jan 2016
Tombola ya Champions League 2021-2022 yasize Manchester City na PSG mu itsinda rimwe, Chelsea na Juventus zisanze mu rindi, uko tombola yagenze yose

Tombola ya Champions League 2021-2022 yasize Manchester City na PSG mu itsinda rimwe, Chelsea na Juventus zisanze mu rindi, uko tombola yagenze yose

Ubwanditsi 27 Aug 2021
Igihugu cy’Ubwongereza gishishikajwe no gukomeza gufatanya n’u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Coronavirus

Igihugu cy’Ubwongereza gishishikajwe no gukomeza gufatanya n’u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Coronavirus

Ubwanditsi 10 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazo rigenewe Abanyamakuru:  Ibikorwa byo #Kwibuka23 bizakorwa mu cyumwer cy’icyunamo
Mu Rwanda

Itangazo rigenewe Abanyamakuru: Ibikorwa byo #Kwibuka23 bizakorwa mu cyumwer cy’icyunamo

Ubwanditsi 07 Apr 2017
’Le Monde’ n’ikinyoma mu bishushanyo ku Rwanda
ITOHOZA

’Le Monde’ n’ikinyoma mu bishushanyo ku Rwanda

Ubwanditsi 16 Apr 2019
Bitewe n’amasomo, Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso wari umutoza wungirije yatandukanye n’ikipe ya Musanze FC
Amakuru

Bitewe n’amasomo, Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso wari umutoza wungirije yatandukanye n’ikipe ya Musanze FC

Ubwanditsi 13 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru