• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yahaye ibendera ndetse n’amagare mashya abakinnyi bazahagarira u Rwanda muri Tour du Rwanda, abasaba kwitwara neza

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yahaye ibendera ndetse n’amagare mashya abakinnyi bazahagarira u Rwanda muri Tour du Rwanda, abasaba kwitwara neza

Editorial 18 Feb 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo habura iminsi 2 gusa kugira ngo irushanwa ryo kuzenguruka u Rwanda ku magare rizwi nka Tour du Rwanda ritangire, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Munyangaju Aurore Mimosa yashyikirije ibendera ikipe y’igihugu izahagarira u Rwanda muri iri rushanwa rizatangira kuri iki cyumweru tariki ya 20 Gashyantare 2022.

Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Musanze ko mu ntara y’Amajyaruguru aho aba bakinnyi bakoreye umwiherero bitegura iri siganwa, muri uyu muhango Minisitiri Aurore yari aherekejwe n’umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri Shema Maboko Didier, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda, Murenzi Abdallah ndetse n’abandi.

Ashyikiriza ibendera aba bakinnyi bazaba bari muri Team Rwanda, Minisitiri Aurore Mimosa yabasabye kuzahagararira neza igihugu muri Tour du Rwanda 2022, abasaba no kuzahesha ishema u Rwanda begukana iryo rushanwa mpuzamahanga, kuko nk’uko yabigarutseho Leta yabashakiye ibikenewe byose, uruhare rusigaye rukaba ari urwabo.

Usibye kuba yabageneye ubu butumwa, ikipe y’igihugu yagenewe kandi amagare mashya bazakoresha muri iri siganwa, ni amagare mashya yasohotse mu mwaka wa 2021 azwi nka Pinarello Dogma F8 asanzwe ava mu Bubiligi.

Tour du Rwanda 2022 izaba irimo amakipe abiri ahagarariye u Rwanda, ayobowe n’ikipe y’igihugu ndetse na Benediction Club Ignite.

Muri iri rushanwa, ikipe y’igihugu y’u Rwanda izaba igizwe na Hakizimana Seth, Uwihiriwe Renus , Muhoza Eric, Niyonkuru Samuel na Iradukunda Emmanuel .

Ku ruhande rwa Benediction Club yo igizwe na Nsengimana Jean Bosco, Byukusenge Patrick, Manizabayo Eric, Rugamba Janvier na Kervade Stevan ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa.

2022-02-18
Editorial

IZINDI NKURU

Amavubi yatsindiwe mu rugo na Côte d’Ivoire, Olivier Kwizera avugirizwa induru

Amavubi yatsindiwe mu rugo na Côte d’Ivoire, Olivier Kwizera avugirizwa induru

Editorial 10 Sep 2018
Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na Tap and Go

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na Tap and Go

Editorial 23 May 2024
Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kipharma akubiyemo guhabwa imiti ndetse n’ibindi bikoresho.

Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kipharma akubiyemo guhabwa imiti ndetse n’ibindi bikoresho.

Editorial 04 May 2021
Uko byagenze kugira ngo umujura yibe televiziyo mu rugo rwa Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda

Uko byagenze kugira ngo umujura yibe televiziyo mu rugo rwa Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda

Editorial 15 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

NEW RNC yahinduye umuvuno ishaka kwiyegereza abo yitaga ko bayinukira
ITOHOZA

NEW RNC yahinduye umuvuno ishaka kwiyegereza abo yitaga ko bayinukira

Editorial 09 Mar 2017
Kigali : Ibihugu hafi  200 byemeranyijwe umugambi wo gukumira ibyuka bituruka mu byuma bikonjesha, hydrofluorocarcons
Mu Mahanga

Kigali : Ibihugu hafi 200 byemeranyijwe umugambi wo gukumira ibyuka bituruka mu byuma bikonjesha, hydrofluorocarcons

Editorial 15 Oct 2016
Rayon Sports yakoze urugendo rwo Kwibuka, inunamira Abatutsi bazize Jenoside mu 1994
Amakuru

Rayon Sports yakoze urugendo rwo Kwibuka, inunamira Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Editorial 09 Apr 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru