• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Menya uburyo Protais Zigiranyirazo yishe Diana Fossey waruzwi nka Nyiramacibiri, MRND ikabeshyera umunyamerika bakoranaga ariwe Wayne Richard McGuire

Menya uburyo Protais Zigiranyirazo yishe Diana Fossey waruzwi nka Nyiramacibiri, MRND ikabeshyera umunyamerika bakoranaga ariwe Wayne Richard McGuire

Ubwanditsi 14 Mar 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Tariki ya 19 Ukuboza 1986 nibwo habaye urubanza rw’ikinamico ku bantu bakekwagaho kwica Diana Fossey waruzwi nka Nyiramacibiri, wari waritangiye kubungabunga no kwiga imibereho y’ingagi zo mu misozi.

Diana Fossey yishwe tariki ya 25 Ukuboza 1985 yicwa n’abambari b’akazu kubera impamvu ko Nyiramacibiri yari abangamiye ibikorwa byabo byo gushimuta inyamaswa z’ingagi cyane cyane ibyana byazo.

Abakozi bakoraga ku kibuga cy’indege I Kanombe mu myaka ya za 80 ntibazibagirwa uburyo ibyana by’ingagi bisaga 50 byasanzwe mu bikarito biri gusakuza kuko indege yari kubijyana yatinze hanyuma imiti yo kubisinziriza igashira.

Nyiramacibiri yiteguraga gukina muri Film yitwa “The Gorilla in the Mist” aho yari yiteguye kuvuga ibyakorwaga n’akazu mu gushimuta inyamaswa z’ingagi cyane cyane uwari Perefe wa Ruhengeli icyo gihe ariwe Protais Zigiranyirazo wari muramu wa Perezida Habyarimana. Iyi film yamamaye kw’isi ibona n’ibihembo mpuzamahanga bitandukanye.

Leta y’Amerika yashyize igitutu gikomeye kuri Leta ya Habyarimana maze bashaka guca urubanza rwo kwikiza; uwambere wabiguyemo ni umunyamerika wakoraga ubushakashatsi hamwe na Diana Fossey witwa Wayne Richard McGuire ariko Ambasade y’Amerika I Kigali ihita imucikisha kuko byagaragaraga ko ari ikinamico.

Emmanuel Rwemarika

Nyuma yuko McGuire ageze muri Amerika, u Rwanda rwafashe undi wari umukozi wa Diana Fossey w’umunyarwanda witwa Emmanuel Rwemarika bavuga ko yari inshuti magara wa Wayne Richard McGuire; uyu mukozi wari ushinzwe kwikorera imizigo ya Diana Fossey wakwibaza uburyo yari inshuti y’umunyamerika wavugaga icyongereza gusa.

Emmanuel Rwemarika yiciwe muri gereza ya Gikondo iminsi ibiri nyuma yo gufatwa bavuga ko yiyahuye ndetse n’umuryango we ntiwahabwa umurambo ngo ushyingurwe.

Babeshye bwa mbere ko ari ba Rushimusi bishe Dianna Fossey ariko nta mafaranga batwaye, kuko basanze mu cyumba amadorali 1,230 ndetse n’imbunda.

Mu gitondo cya tariki ya 26 Ukuboza 1982, inkuru y’urupfu rwa Dianna Fossey imaze kumenyekana, haje abajandarume benshi maze abakozi ba Dianna Fossey berekana ibirenge byaho abamwishe banyuze babitesha agaciro ntibabikurikirana.

Muri Film mbarankuru yitwa Secrets in the Midst: Murder on the Mountain igaruka kurupfu rwa Dianna Fossey aho abantu bakoranye nawe, abayobozi bakuru harimo n’Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda icyo gihe….bose bahurije ko umugambi wo kwica Dianna Fossey waturutse hejuru kandi ko wateguwe igihe kirekire kubera ibyo yari azi.

Yari agiye gushyira akazu ka Habyarimana hanze, mu bijyanye no gushimuta inyamaswa ndetse no gucuruza zahabu itemewe yavaga muri Zaire akaba ari Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yubu.

2022-03-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Intambara iratutumba hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’intebe Bunyoni

Intambara iratutumba hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’intebe Bunyoni

Ubwanditsi 16 Dec 2020
U Burundi buragana he ?  Urutonde rw’abantu 17 bashakishwa n’ubutabera kubera iyicwa rya Ndadaye

U Burundi buragana he ? Urutonde rw’abantu 17 bashakishwa n’ubutabera kubera iyicwa rya Ndadaye

Ubwanditsi 01 Dec 2018
Mu gice cya nyuma cyo Kwiyamamaza: Paul Kagame  yiyamamarije mu Ntara y’Amajyaruguru  mu Karere ka Burera na Gakenke

Mu gice cya nyuma cyo Kwiyamamaza: Paul Kagame yiyamamarije mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Burera na Gakenke

Ubwanditsi 31 Jul 2017

Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l’Est na Heroes niyo makipe yageze muri 1/2 cy’imikino yo gukina ikiciro ya mbere mu bagabo umwaka w’imikino wa 2021-2022

Ubwanditsi 07 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakiriye abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro
Mu Mahanga

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakiriye abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro

Ubwanditsi 26 Feb 2016
Kunde wahoze muri FDLR yavuze icyatumye batsindwa n’uko yabanye na Perezida Nkurunziza
ITOHOZA

Kunde wahoze muri FDLR yavuze icyatumye batsindwa n’uko yabanye na Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 14 Dec 2016
Umuryango w’Abibumbye ugiye gukoresha miliyoni $630 mu iterambere ry’u Rwanda kugeza mu 2023
UBUKUNGU

Umuryango w’Abibumbye ugiye gukoresha miliyoni $630 mu iterambere ry’u Rwanda kugeza mu 2023

Ubwanditsi 01 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru