Tariki ya 19 Ukuboza 1986 nibwo habaye urubanza rw’ikinamico ku bantu bakekwagaho kwica Diana Fossey waruzwi nka Nyiramacibiri, wari waritangiye kubungabunga no kwiga imibereho y’ingagi zo mu misozi.
Diana Fossey yishwe tariki ya 25 Ukuboza 1985 yicwa n’abambari b’akazu kubera impamvu ko Nyiramacibiri yari abangamiye ibikorwa byabo byo gushimuta inyamaswa z’ingagi cyane cyane ibyana byazo.
Abakozi bakoraga ku kibuga cy’indege I Kanombe mu myaka ya za 80 ntibazibagirwa uburyo ibyana by’ingagi bisaga 50 byasanzwe mu bikarito biri gusakuza kuko indege yari kubijyana yatinze hanyuma imiti yo kubisinziriza igashira.
Nyiramacibiri yiteguraga gukina muri Film yitwa “The Gorilla in the Mist” aho yari yiteguye kuvuga ibyakorwaga n’akazu mu gushimuta inyamaswa z’ingagi cyane cyane uwari Perefe wa Ruhengeli icyo gihe ariwe Protais Zigiranyirazo wari muramu wa Perezida Habyarimana. Iyi film yamamaye kw’isi ibona n’ibihembo mpuzamahanga bitandukanye.
Leta y’Amerika yashyize igitutu gikomeye kuri Leta ya Habyarimana maze bashaka guca urubanza rwo kwikiza; uwambere wabiguyemo ni umunyamerika wakoraga ubushakashatsi hamwe na Diana Fossey witwa Wayne Richard McGuire ariko Ambasade y’Amerika I Kigali ihita imucikisha kuko byagaragaraga ko ari ikinamico.
Nyuma yuko McGuire ageze muri Amerika, u Rwanda rwafashe undi wari umukozi wa Diana Fossey w’umunyarwanda witwa Emmanuel Rwemarika bavuga ko yari inshuti magara wa Wayne Richard McGuire; uyu mukozi wari ushinzwe kwikorera imizigo ya Diana Fossey wakwibaza uburyo yari inshuti y’umunyamerika wavugaga icyongereza gusa.
Emmanuel Rwemarika yiciwe muri gereza ya Gikondo iminsi ibiri nyuma yo gufatwa bavuga ko yiyahuye ndetse n’umuryango we ntiwahabwa umurambo ngo ushyingurwe.
Babeshye bwa mbere ko ari ba Rushimusi bishe Dianna Fossey ariko nta mafaranga batwaye, kuko basanze mu cyumba amadorali 1,230 ndetse n’imbunda.
Mu gitondo cya tariki ya 26 Ukuboza 1982, inkuru y’urupfu rwa Dianna Fossey imaze kumenyekana, haje abajandarume benshi maze abakozi ba Dianna Fossey berekana ibirenge byaho abamwishe banyuze babitesha agaciro ntibabikurikirana.
Muri Film mbarankuru yitwa Secrets in the Midst: Murder on the Mountain igaruka kurupfu rwa Dianna Fossey aho abantu bakoranye nawe, abayobozi bakuru harimo n’Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda icyo gihe….bose bahurije ko umugambi wo kwica Dianna Fossey waturutse hejuru kandi ko wateguwe igihe kirekire kubera ibyo yari azi.
Yari agiye gushyira akazu ka Habyarimana hanze, mu bijyanye no gushimuta inyamaswa ndetse no gucuruza zahabu itemewe yavaga muri Zaire akaba ari Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yubu.