Hari icyegeranyo cya “World Happiness Report” giherutse gusohoka gishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu byo muri aka karere k’uburasirazuba bwa Afrika mu kugira abaturage ngo batishimye.
Iyo usesenguye icyo cyegeranyo, usanga kiri mu mujyo umwe n’uwa raporo z’abandi bagambiriye inabi nka Human Rights Watch, zigamije guhindanya isura y’u Rwanda. Ibi byegeranyo byahindutse ubundi bwoko bw’intwaro zo kurwanya u Rwanda, dore ko abanzi basanze gukoresha imbunda bitabagwa amahoro.
Abahanga bavuga ko ubundi ujya kureba niba abaturage b’igihugu runaka bishimye cyangwa bababaye, hari ibimenyetso byagombye kugenderwa: Bimwe muri byo twavuga kubahiriza amategeko n’ ubutabera kuri bose, umutekano usesuye, ubuvuzi, ibiribwa bihagije, imikino n’imyidagaduro n’ibindi.
Urebesheje ijisho ritabogamye, usanga mu Rwanda nta muntu uri hejuru y’amategeko, bivuze ko nubwo nta byera ngo de, ubutabera bwubahirizwa kuri buri wese. Umunyabyaha arahanwa, umwere akidegembya.
Inzego zirwanya akarengane, iziharanira uburenganzira bwa muntu zirahari kandi zirakora, mu gihe mu bihugu byinshi muri aka karere, ukomeye mu butegetsi cyangwa mu mafaranga amategeko atamureba.
Umutekano uri mu Rwanda usumba kure uw’ibindi bihugu , harimo n’ibyo mu Burayi n’Amerika. N’ikimenyimenyi u Rwanda ruherutse gushyirwa ku mwanya wa mbere mu bihugu umuntu ashobora kugenda ijoro ryose, aho ariho hose mu gihugu, ari wenyine ntihagire umusagarira.
Mu bihugu byinshi usanga abajura, abicanyi n’abandi bagizi ba nabi ntawe ubakoraho, kubera ruswa n’inzego z’umutekano zijegajega.
Muri aka karere ndetse no muri Afrika muri rusange, u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bifite ubuvuzi bunoze.
Ubwisungane mu kwivuza(mituweli) no mu bihugu byitwa ko byakataje mu iterambere barabugerageje birananirana, mu gihe mu Rwanda byafashije abaturage kurwanya indwara zabahitanaga kubera kubura amikoro yo kwivuza.
Ibikorwaremezo by’ubuvuzi byegerejwe abaturage, ubukangurambaga mu kurwanya indwara bushyirwamo imbaraga nyinshi, maze umubare w’abapfaga batageze kwa muganga uragabanuka cyane.
Nyamara mu bihugu byinshi, birimo n’ibyo muri aka karere, hari za districts zitagira ivuriro na rimwe, ahari amavuriro nta miti, mbese abaturage baracyabaho nko mu myaka mirongo 30 ishize.
Ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima, OMS, ntirihwema gushima u Rwanda kubera imbaraga rushyira mu gukingira indwara z’ibyorezo nka COVID-19, imbasa n’izindi zigihitana abantu benshi mu bihugu duturanye.
Ku bijyanye n’ibiribwa, hambere za Gikongoro na Kibuye zari zarazahajwe n’inzara, hitwazwa ko ubutaka busharira cyangwa bwagundutse. Ubu ibyo byabaye amateka, kubera gahunda za Leta y’uRwanda zo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.
Twavuga nko guhitamo igihingwa kiberanye n’akarere runaka, gahunda yo guhuza ubutaka aho guhinga bya gakondo, gahunda yo kuhira imyaka Leta itangaho amafaranga atagira ingano, “Nkunganire” ifasha abahinzi kubona inyongeramusaruro, n’izindi zigamije kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Ntawabura kuvuga ko imihindagurikire y’ibihe ari ikibazo ku isi yose, imwe mu naruka ikaba igabanuka ry’ibiribwa.
Nta n’uwakwirengagiza ariko ingamba zifatwa ngo umuhinzi wo mu Rwanda areke gushingira amahirwe ku kirere. Mu bihugu byinsh nyamara, birimo n’ibyo duhana imbibi, hari uturere bizwi ko kuva kera inzara yabaye akarande, nyamara byo bifite n’ubutaka bwo guhinga buhagije.
Agace kose watemberamo mu Rwanda, abantu baridagadura. Haba mu mikino, mu busabane abaturage bitegurira, n’ahandi abantu bahurira bakishima. Icyakora icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora ibintu byinshi, harimo n’iyo mikino n’imyidagaduro, kandi nta gihugu bitagezeho.
Icyiza mu Rwanda hafashwe ingamba zikwiye, none amasitade yarongeye yakira abafana, ibitaramo, utubari n’utubyiniro byarafunguwe, ubuzima buragenda busubira mu buryo, ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyo cyago.
Ushaka kunyomoza azagere i Remera ya Kigali, mu Biryogo, za Rubavu n’ahandi hose, maze yirebere ibyishimo bitangaje mu baturage. Mu bihugu bimwe na bimwe ubutegetsi bwahisemo kureka abaturage babyiganira mu tubari, mu masitade, mu nsengero n’ahandi hahurira abantu benshi, kandi byatumye Covid-19 ikwirakwira cyane. Ibi nibyo abategura ibi byegeranyo bifurizaga u Rwanda?
Ibyegeranyo bisohorwa ku Rwanda bishingira ku marengamutima, aho usanga hifashishwa ubuhamya bw’abasanzwe mu bikorwa bisebya uRwanda n’abayobozi barwo. Uzasanga abategura izi raporo zipfuye baravuganye na Ingabire Victoire, ba Ntaganda Bernard, Cyuma Hassan, Uwimana Agnès, Ntwali Willams, n’abandi babeshejweho no gusiga isura mbi u Rwanda.
Uko byagenda kose, basohora ibyegeranyo bagira, imigambi yabo mibisha ntacyo izatwara u Rwanda.
Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka . Abanyarwanda bakora ibibakwiye ngo biteze imbere, batagize uwo bagamije gushimisha. Nibo bazi ibyo bakeneye, n’uburyo bwo kubigeraho.
Ibi byegeranyo bibogamye rero sibyo bizaza kubahindurira icyerekezo kizima bahisemo.