• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka   |   23 Sep 2026

  • Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo   |   23 Sep 2026

  • Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.   |   22 Sep 2026

  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

You are at :Home»UBUKERARUGENDO»U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, witabiriye inama ya WTTC i Buenos Aires muri Argentina, yakiriye igihembo u Rwanda rwahawe mu guteza imbere ubukeraruigendo

U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo

Ubwanditsi 19 Apr 2018 UBUKERARUGENDO

U Rwanda rwashyikirijwe igihembo mpuzamahanga cyiswe ‘Global Tourism Leadership Award’, kubera imiyoborere myiza yarwo yateje imbere ubukerarugendo.

Iki gihembo cyashyikirijwe Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, uhagarariye Perezida Kagame mu nama y’Akanama Mpuzamahanga kita ku bukerarugendo n’ingendo (WTTC), irimo kubera i Buenos Aires muri Argentina.

Nyuma yo kwakira iki gihembo cyatanzwe bwa mbere na WTTC, Minisitiri w’Intebe yavuze ko iki gihembo gikomeza gutera imbaraga u Rwanda gukomeza gukora ibyiza mu guteza imbere ubukerarugendo.

Yagize ati “Ubukerarugendo ni umutima w’iterambere ry’u Rwanda, buri ku isonga mu byinjiza amadevize, aho ku mwaka butera imbere ku kigero cya 11% kuva mu myaka itanu ishize. Ku Rwanda, iki gihembo kiradutera izindi mbaraga zo gukora ibindi byinshi mu kwita ku bidukikije n’ubukerarugendo.”

U Rwanda rwashyizeho politiki ihamye yo guteza imbere ubukerarugendo no kurengera ibidukikije, aho abaturage baturiye pariki bahabwa 10% by’umusaruro w’ubukerarugendo ugakoreshwa mu bikorwa by’iterambere rya bo. Ibi byagabanyije cyane ba rushimusi n’abandi bangizaga umutungo kamere wa za pariki.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, abinyujije kuri Twitter, yanditse ko ‘u Rwanda rwakiriye igihembo cya mbere mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo gitanzwe na WTTC, mu kuzirikana ibikorwa by’indashyikirwa rwakoze muri uru rwego.

Mu mpera z’umwaka ushize bwo Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo cyiswe ‘World Tourism Award 2017’ ashimirwa ubuyobozi bwe buteza imbere ubukerarugendo. Iki gihembo yagiherewe i Londres mu Bwongereza mu nama mpuzamahanga ku bukerarugendo izwi nka “World Travel Market London”.

Yagihawe kubera imiyoborere ye ifite icyerekezo binyuze muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, ubukerarugendo buhamye, kurengera ibinyabuzima ndetse no guteza imbere ubukungu binyuze mu gukurura amahoteli akomeye kugira ngo ashore imari mu Rwanda, byatumye u Rwanda ruba kimwe mu bice bibereye ubukerarugendo muri Afurika’.

Ubukerarugendo ni kimwe mu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi muri iki gihe, aho umusaruro wabwo wikubye inshuro zirenga ebyiri uvuye kuri miliyoni 200 z’amadolari mu 2010 ugera kuri miliyoni 444 $ mu 2017. Intego akaba ri ukuzagera kuri miliyoni 800 z’amadolari uyu mwaka.

Umujyi wa Kigali ubarizwamo hoteli zifite ibyumba bigera ku 8000 mu mwaka 2016, Guverinoma yongereye imbaraga mu ishoramari ry’amahoteli, hanafungurwa izindi zirimo Radisson Blu, Marriott, Park Inn by Radisson na Ubumwe Grand Hotel zongereyeho ibyumba 900.

Ibi byiyongeraho kongera ibyerekezo bya RwandAir, koroshya urujya n’uruza rw’abantu ku bijyanye no kubona viza, kongera ubushobozi bwa pariki, aho iy’Akagera yashyizwemo inyamaswa eshanu zitisukirwa n’izibonetse zose kuri uyu mugabane n’ibindi bikurura abakerarugendo.

2018-04-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imodoka igeretse ije gufasha ba mukerarugendo kumenya Kigali

Imodoka igeretse ije gufasha ba mukerarugendo kumenya Kigali

Ubwanditsi 21 Mar 2019
Ibikorwa by’ubukerarugendo bw’u Rwanda byegerejwe Abashinwa binyuze ku rubuga rwa Fliggy

Ibikorwa by’ubukerarugendo bw’u Rwanda byegerejwe Abashinwa binyuze ku rubuga rwa Fliggy

Ubwanditsi 06 Dec 2018
RDB yemeje ko ibikorwa by’ubukerarugendo muri Pariki ya Nyungwe bitigeze bihungabana

RDB yemeje ko ibikorwa by’ubukerarugendo muri Pariki ya Nyungwe bitigeze bihungabana

Ubwanditsi 22 Dec 2018
RwandAir yahawe uburenganzira bwo gutangira ingendo muri Amerika

RwandAir yahawe uburenganzira bwo gutangira ingendo muri Amerika

Ubwanditsi 07 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Berekwaga ifoto ya Kayumba bagasabwa kumuyoboka
Amakuru

Uganda : Berekwaga ifoto ya Kayumba bagasabwa kumuyoboka

Ubwanditsi 31 Dec 2019
Perezida Kagame yashimiye Donald John Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Mu Mahanga

Perezida Kagame yashimiye Donald John Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ubwanditsi 09 Nov 2016
BK yatangiye urugendo ruyiganisha ku isoko rya Kenya igiye kugurisha imigabane ya miliyari 60Frw
UBUKUNGU

BK yatangiye urugendo ruyiganisha ku isoko rya Kenya igiye kugurisha imigabane ya miliyari 60Frw

Ubwanditsi 20 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru