• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports yageze muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cy’Amahoro isezereye Musanze FC ku giteranyo cy’ibitego 3-1

Rayon Sports yageze muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cy’Amahoro isezereye Musanze FC ku giteranyo cy’ibitego 3-1

Editorial 21 Apr 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo hakinwaga imikino yo kwishyura ya 1/8 cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro amakipe atandukanye yakomeje mu kindi kiciro nyuma yo kwitwara neza mu mikino yo kwishyura, aha twavuga nka Rayon Sports, AS Kigali ndetse na Bugesera nizo ziyongereye kuyandi makipe yageze muri 1/4.

Ku mukino wabanjirije iyindi yabaye kuri uyu wa gatatu, ikipe ya AS Kigali yaraye isezereye ikipe ya Etincelles FC ku giteranyo cy’ibitego bibiri kuri bibiri, ni nyuma yaho amakipe yombi yari yarangije ari 0-0, ikipe y’Abanyamujyi ikaba yakomeje ku bitego 2 yatsindiye hanze mu mukino ubanza.

Nyuma y’uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, hakurikiyeho umukino w’ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe ya Musanze FC ibitego 3-1, ni nyuma yaho mu mukino ubanza wari wabereye i Musanze amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.

Ikipe ya Rayon Sports izwi nka Gikundiro yaraye itsindiwe na Nishimwe Blaise watsinze igitego ku munota wa 24, yongera gutsinda ikindi gitego ku munota wa 56 cyatsinzwe na Niyigena Clement icyanyuma gitsindwa na Musa Esenu ku munota wa 70, ku ruhande rwa Musanze FC igitego kimwe cyatsinzwe na Samson Ikecukwu kuri penaliti.

Mu karere ka Bugesera, habereye undi mukino wa 1/8 cy’irangiza wasize ikipe ya Bugesera FC ibonye intsinzi y’igitego kimwe ku busa bwa Gicumbi FC, ni igitego cyatsinzwe na Muniru Abdoul ubwo hari ku munota wa 13 w’umukino.

Rayon Sports, As Kigali ndetse na Bugesera FC yiyongereye kuri Police FC, Marines FC, Etoile de l’Est na Gasogi United zo zamaze kugera muri 1/4 cy’iri rushanwa.

Ikipe imwe isigaye iraboneka kuri uyu wa kane, aho hari umukino uri buhuze ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC iri bwakire Amagaju FC ku mukino uri bubere kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo guhera ku isaha ya Saa cyenda, mu mukino ubanza wari wabereye i Nyamagabe APR FC yari yatsinze igitego kimwe ku busa.

2022-04-21
Editorial

IZINDI NKURU

Tour du Rwanda 2016: Eyob Metkel yegukanye agace ka Muhanga-Musanze, Valens agumana ‘Maillot Jaune’

Tour du Rwanda 2016: Eyob Metkel yegukanye agace ka Muhanga-Musanze, Valens agumana ‘Maillot Jaune’

Editorial 18 Nov 2016
Mu myaka 15 ishize ubwandu bushya bwa SIDA bwagabanutseho 50%.

Mu myaka 15 ishize ubwandu bushya bwa SIDA bwagabanutseho 50%.

Editorial 09 May 2018
“Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba”  Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz

“Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba” Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz

Editorial 14 Dec 2021
David Himbara Ntamunoza, niba uhakana ko uri umwanzi w’Abanyarwanda, kuki uhimbazwa n’ikibi kibabayeho, ukababazwa n’inkuru nziza ibavuzweho?

David Himbara Ntamunoza, niba uhakana ko uri umwanzi w’Abanyarwanda, kuki uhimbazwa n’ikibi kibabayeho, ukababazwa n’inkuru nziza ibavuzweho?

Editorial 19 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Museveni yahaye RNC rugali  mu bitangazamakuru bye guharabika u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uko Museveni yahaye RNC rugali mu bitangazamakuru bye guharabika u Rwanda

Editorial 05 May 2019
Uganda: Leta yashyizeho umusoro kuri Bibiliya na Korowani
Mu Mahanga

Uganda: Leta yashyizeho umusoro kuri Bibiliya na Korowani

Editorial 16 May 2018
Uganda: Babiri Bashinjwa Gukorana Na RNC/Kayumba Baba Batawe Muri Yombi
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Babiri Bashinjwa Gukorana Na RNC/Kayumba Baba Batawe Muri Yombi

Editorial 08 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru