• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Ruharwa Protais Mpiranya yapfuye adashyikirijwe ubutabera, bizabazwa nde?

Ruharwa Protais Mpiranya yapfuye adashyikirijwe ubutabera, bizabazwa nde?

Editorial 12 May 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Uyu munsi nibwo ibiro by’Umushinjacyaha w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), byatangaje ko ruharwa washakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga Protais Mpiranya yapfuye mu mwaka wa 2006. Protais Mpiranya yari akuriye umutwe urinda Perezida Habyarimana.

Mpiranya nyuma yo gukora amarorerwa yagenze ibihugu byinshi aho yabanje muri Ex Zaire akajya Kameruni; yamenya ko Col Theoneste Bagosora yafashwe yahise acika ajya muri Santarafurika ndetse na Uganda aho yavuye asubira muri Zayire yari yahindutse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuyobora ingabo za FDLR zivanze n’iza FARDC kurwanya u Rwanda. Intego ye kwari ukubohoza u Rwanda.

Mpiranya wavukiye mu cyahoze ari Gisenyi, yinjiye muri École Supérieure Militaire y’u Rwanda mu 1979 arangiza imyaka ine y’inyigisho za gisirikare zihabwa aba ofisiye. Muri Mata 1993, yagizwe Umuyobozi wa Batayo y’Ingabo zirinda Perezida (GP) mu Ngabo z’u Rwanda (FAR), ari zo zari zishinzwe kurinda umutekano wa Perezida Juvénal Habyarimana.

Ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga, Protais Mpiranya n’ingabo ze z’abajepe bishe Abatutsi ndetse n’abanyapolitiki bose batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside.

Bishe kandi Faustin Rucogoza, wari Umunyamuryango wa Mouvement Démocratique Républicain (MDR) na Minisitiri w’Itangazamakuru, Félicien Ngango wari Visi-Perezida wa PSD, Landouald Ndasingwa wari Visi-Perezida wa PL akaba na Minisitiri w’Umurimo n’Ibikorwa Rusange; Joseph Kavaruganda, Perezida w’Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga na Fréderic Nzamurambaho, Umuyobozi wa PSD wari na Minisitiri w’Ubuhinzi.

Nkuko tubikesha IRMCT, ubwo ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zahagarikaga Jenoside zikirukana abicanyi, Mpiranya yahungiye muri Zaire. Muri Nzeri 1994, yabonye pasiporo hamwe n’umuryango we, maze bajya i Yaoundé muri Cameroun mu ntangiriro za Ukwakira 1994, aho benshi mu bagize uruhare muri Jenoside bari barahungiye.

Muri Werurwe 1996, nyuma yo gufatwa kwa Théoneste Bagosora wari muri Cameroun, Mpiranya yahunze mbere y’uko inzego zibishinzwe zimugeraho.

Mu 1998, yasubiye muri RDC (Zaire) kugira ngo yinjire mu ntambara yiswe iya kabiri ya Congo aho yari ku ruhande rwa Perezida Laurent Desire Kabila bagamije kurwanya Guverinoma y’u Rwanda.

Nk’umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru mu yahoze ari FAR, yagizwe Umuyobozi wa Burigade ya Horizon ya FDLR. Yabonye indangamuntu mpimbano, afata izina rya Alain Hirwa, amenyekana nka ’Commander Alain’. Yakundwaga cyane n’ingabo ze kandi Brigade ye ikubahwa ku rugamba kubera imikorere yayo.

Hagati ya 1998 na 2002, Brigade ya Horizon yakoranye cyane n’ingabo za Zimbabwe (ZDF) muri DRC.
ZDF na Brigade ya Horizon barinze ahantu hakomeye mu nzira zigana i Kinshasa na Lubumbashi, harimo Mbuji-Mayi, Pweto, Kamina na Kabinda. Bakoranye kandi bya hafi cyane akazi ko kurinda ibirombe bya diyama i Mbuji-Mayi.

Nk’ingabo z’abanyamahane mu ntambara kandi zari zishyigikiye FDLR cyane, ZDF yatanze inkunga y’ibikoresho, intwaro n’amasasu kuri Brigade ya Horizon. Mpiranya nk’umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru kandi wubahwa cyane, yahuje n’ubuyobozi bwa ZDF, ahuza n’imitwe ya ZDF, akorana nabo, kandi agirana umubano wa hafi n’abasirikare bakuru ba Zimbabwe.

Hagati aho amahanga yashyizeho igitutu kugira ngo iyi ntambara ihagarare, noneho muri Nyakanga 2002 hasinywa amasezerano y’amahoro muri Afurika y’Epfo, aho ibihugu byari bifite ingabo z’amahanga byose byemeye gukuraho izo ingabo muri DRC.

Ubuyobozi bwa FDLR bwarwanyije ku mugaragaro ayo masezerano, bwifuza gukomeza urugamba rwo kurwanya Guverinoma y’u Rwanda. Byatumye FDLR ifatwa nk’umutwe utifuzwa muri RDC binatera imirwano hagati y’ingabo za DRC n’ingabo za FDLR.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FDLR wari n’Umuyobozi wa Mpiranya ari we Tharcisse Renzaho, yatawe muri yombi mu mpera za Nzeri 2002.
Muri uko kwezi, Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwasohoye ku mugaragaro inyandiko y’ibirego yo gufata Mpiranya.

Yahungiye muri Zimbabwe mu mpera za 2002. Abayobozi ba Zimbabwe bamworohereje kwinjira muri Zimbabwe na we yorohereza abambari be ba hafi kwinjira muri Zimbabwe.

Umugore we n’abakobwa be bavuye muri Cameroun berekeza i Kinshasa, nyuma aborohereza kwimukira muri Zimbabwe, aho nyuma bashoboye kuva bagana mu Bwongereza.

Abakoze iperereza bavuga ko Mpiranya yageze muri Zimbabwe mu ndege y’igisirikare cya Zimbabwe kandi ko inshuro nyinshi yahuraga n’abayobozi bakuru mu butegetsi bwa Perezida Robert Mugabe.

Akigera muri Zimbabwe yinjiye mu bucuruzi atangiza sosiyete yo gutwara abantu n’ibintu akoresheje imodoka ebyiri yavanye muri diyama yacukuye muri Congo.

Ubucuruzi ntibwamuhiriye ndetse abamuzi bavuga ko imibereho ye yatangiye kugenda iba mibi kurushaho kubera ubukene. Umwaka wa mbere muri Zimbabwe yawubayeho mu nzu igezweho ya wenyine (Villa) ariko byaje kwanga ajya mu nzu rusange aho akodeshanya n’abandi.

Byageze aho muri za modoka ze zitwara abantu ahagarika kujya aha akazi abandi, umuryango we uba ari wo utangira kuzitwara kuko guhemba abakozi byari ikibazo. Izo modoka ebyiri zaje gukora impanuka mu gihe kimwe, habura amafaranga yo kuzisana.

Muri iyo myaka kandi nibwo Zimbabwe yari iri mu bibazo by’ubukungu n’itakazagaciro k’ifaranga rikomeye ku buryo umutungo we wahiriye muri ibyo bihe, hagasigara ubusa.

Mu gihe cy’imyaka ine, Mpiranya yabashije kwihisha anabona ubuhungiro muri Zimbabwe, aho yari atuye mu gace gakize ka Harare.

Yakomeje ibikorwa bya FDLR no kwifatanya n’abashyigikiye FDLR harimo no kubona pasiporo mpimbano ya Uganda ku izina rya James Kakule hamwe n’abandi bayobozi ba FDLR.

Yaba Kongo Kinshasa, Kameruni, Zimbabwe, Uganda bose bari inyuma y’ikingirwa ry’ikibaba rya Protais Mpiranya.

2022-05-12
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Museveni arashinjwa gutunganya Zahabu yambuwe Abayahudi mbere y’uko bicwa muri Jenoside yabakorewe

Perezida Museveni arashinjwa gutunganya Zahabu yambuwe Abayahudi mbere y’uko bicwa muri Jenoside yabakorewe

Editorial 26 Jun 2019
Lt Col Rugigana  bavugaga ko yatorotse gereza agiye kugezwa mu rw’ikirenga kubera ibyaha ashinjwa gufatanya na Kayumba

Lt Col Rugigana bavugaga ko yatorotse gereza agiye kugezwa mu rw’ikirenga kubera ibyaha ashinjwa gufatanya na Kayumba

Editorial 08 Mar 2018
Gicumbi: Hafashwe imodoka yari ipakiwemo Kanyanga na Chief Waragi

Gicumbi: Hafashwe imodoka yari ipakiwemo Kanyanga na Chief Waragi

Editorial 06 Apr 2016
PS muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yashyikirije ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare

PS muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yashyikirije ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare

Editorial 20 Mar 2022

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru