Kuva intambara yakubura hagati y’igisirikari cya Kongo n’umutwe wa M23, Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yatanze itegeko ryo guhiga bukware abo yise ’’intasi z’u Rwanda zinjiye mu nzego z’umutekano za Kongo’’. Iryo tegeko ryatangiye gukurikizwa, ababarirwa mu magana bakaba bamaze kwicwa, bazira gusa ko bavuga ikinyarwanda, cyangwa basa n’Abanyarwanda.
Imiryango idafite aho ibogamiye, isanzwe inatanga amakuru yizewe, iravuga ko tariki 31 Gicurasi 2022 honyine, hari abantu batari munsi ya 80 biciwe mu bigo bya gisirikari binyuranye, bikorwa n’abasirikari bo mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida, garde républicaine. Mu bicwa harimo abana, abagore n’abakobwa, batagize aho bahurira n’ibya gisirikari cyangwa iby’ubutasi.
Iyo miryango iratabaza amahanga ivuga ibiba muri Kongo ari Jenoside, dore ko abategetsi ba Kongo badasiba gushishikariza abaturage gutyaza imipanga bakica abo basangiye igihugu.
Nyamara, abakongomani bavuga ururimi rw’ ikinyarwanda banganya uburenganzira n’abandi Banyekongo, nk’uko biteganywa n’itegekonshinga rya Kongo. N’ ikimenyimenyi hari benshi bagiye bashingwa imyanya ikomeye mu butegetsi bwa Kongo, nka Azarias Ruberwa wabaye Visi-Perezida wa Repubulika, ndetse akaniyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Wasobanura ute ko komisiyo ishinzwe amatora yakiriye kandidatire ya Ruberwa, akiyamamaza nk’abandi Bakongomani, ndetse urukiko rurinda itegekonshinga, ari narwo rusumba izindi muri Kongo, rukemeza ibyavuye mu matora, kandi intagondwa zitemera ko abavuga ikinyarwanda ari Abakongomani?
Urwango rurimo gukwirakwizwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, abagome bashishikariza abaturage kwica Abanyamulenge n’abandi Batutsi bo muri Kongo, Leta yabo ntibyamagane ahubwo ikarushaho kwatsa umuriro mu mbwirwaruhame z’ abategetsi, baba abasivili cyangwa abasirikari, birasa neza n’ibyakozwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi no mu gihe yashyirwaga mu bikorwa.
Umuryango mpuzamahanga warareberaga nk’uko n’ubu utitaye ku bibera muri Kongo. Ubwo amateka nabibabaza bazavuga ko habaye agakosa ka politiki(erreur politike) cyangwa kutamenya neza ibyabaga(mauvaise appréciation de la situation), nk’uko hari abatinyuka kubivuga iyo babajijwe impamvu ntacyo bakoze ngo batabare abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda hari ingabo za Loni, MINUAR, nk’uko n’ubu muri Kongo hari MONUSCO. Ibi rero bitera kwibaza niba koko Loni ifite ubushake n’ubushobozi bwo kurwanya jenoside. Abazi neza imikorere ya Loni bahamya ko ahubwo hari abakozi bayo bafite inyungu mu ntambara na jenoside.
Kuva abajenosideri bo mu Rwanda bagera muri Kongo mu mwaka w’ 1994, bagafatwa nk’amata y’abashyitsi, bakemererwa kurema imitwe y’iterabwoba, na nyuma y’imyaka 28 bakaba bakivuga rikijyana, ingengabitekerezo ya jenoside yatangiye kwarika mu mitima y’ Abakongomani. Iyi ni imwe mu mpamvu zatumye havuka imitwe yo kwirwanaho, irimo CNRDP yaje kubyara M23.
Abahanga mu bya politiki basanga igihe cyose Leta ya Kongo izaba igisigasira abicanyi barimo na FDLR, gutekereza umutekano muri icyo gihugu biri kure nk’ukwezi.
Ikibabaje ariko, Leta zose uko zasimburanye muri Kongo zananiwe gushaka umuti w’ikibazo nyakuri, buri gihe ikimwaro kikabategeka kwegeka ibibazo byabo ku Rwanda. Nk’ubu inyigaguhuma muri politiki, Martin Fayulu, arahamagarira abaturage kwirunda mu mihanda ngo baramagana uRwanda, nyamara imyaka ibaye imyaniko ntacyo iyo myigaragambyo y’imburamukoro igeraho, uretse gutukana no gusahura iby’abandi.
Icyakora burya ikinyoma ntikirara bushyitsi, dore ko nko mu nama ya Loni yabaye kuwa kabiri ushize, nta gihugu na kimwe cyagaragaje ko gishyigikiye ibinyoma bya Kongo, ahubwo hafi ya byose byashishishikarije iki gihugu gukemura ikibazo cy’ imiyoborere mibi, ituma imitwe yitwaje intwaro ihagira indiri.
Gutuka u Rwanda byo ntacyo bivuze kuko ntawe ukwiye guta umwanya we ku myitwarire y’ibigwari n’abatagira uburere. Icyakora gukomeza gushotorana, barasa ku butaka bw’ uRwanda, bashimuta abasirikari barwo, byo ni nko gukora intare mu jisho, kandi bagombye kuba babizi kurusha undi wese.