Mu gihe intambara ica ibintu mu burasirazuba bwa Kongo, aho ingabo z’icyo gihugu zihanganye n’umutwe wa M23, abakurikiranira hafi ibyo muri icyo gihugu barahamya ko ibintu bishobora kurushaho kudogera, intandaro y’ibibazo byose ikaba ari imiyoborere mibi kurusha ahandi hose ku isi.
Dore nk’ubu kuva kuri uyu wa mbere tariki 06 Kamena 2022, abadepite bahagarariye Kinshasa mu nteko ishinga amategeko bicaye kuri ministeri y’imari, bishyuza ibirarane by’imishahara y’amezi atatu.
Ikikwereka ko ibyo muri Kongo ari agahomamunwa kandi, ayo mafaranga aba yarasohotse mu isanduku ya Leta, ariko akaruhukira mu mifuka y’abazi kurya utwabo bakarya n’utw’abandi. Kunyereza ibya rubanda byabaye umuco muri Kongo, kandi nta ngoma n’ imwe yigeze irwanya iyi myitwarire ibabaje uko zagiye zisimburana ku butegetsi.
Ba Martin Fayulu, Denis Mukwege n’abandi birirwa batukana, bazerekane uruhare rw’uRwanda muri uwo mwanda.
Nyuma y’ iminsi mike gusa intambara yubuye muri Kongo, hari abasirikari babarirwa mu icumi, barimo n’abafite amapeti akomeye mu ngabo za Kongo, FARDC, bafatiwe mu cyuho bagurisha intwaro mu mitwe yitwaje intwaro, harimo na M23 bahanganye. Ibi si bishya kandi, kuko kuva M23 yavuka yivugira ko mu ntwaro barwanisha inyinshi bazigura n’ igisirikari cya Leta.
Iyo usesenguye imyumvire y’Abanyekongo benshi, usanga badahangayikishijwe n’ ejo hazaza h’ igihugu cyabo. Ubonye icyo asahura akishyirira mu nda, biba bihagije ubundi akicereza “Ndombolo”. Abenshi ni ba”ntibindeba”(irresponsible), ari nabyo biha icyuho abategetsi babi bashaka kwiyibira. Aka kavuyo niko gafasha imitwe itabarika kuvuka buri munsi, ikikatira agace ishaka ubundi ikica igakiza. Ibyegeranyo binyuranye byakomeje gushinja ubutegetsi gukorana n’imitwe y’inyeshyamba, bakanagabana ibyo basahuye abanturage.
Kudashyira mu gaciro no gutinya guhangana n’ibibazo, ni byo biranga benshi mu Banyekongo, barimo n’ abize muri za kaminuza zikomeye ku isi. Aba nibo usangana amagambo asuzuguritse ku mbuga nkoranyambaga mu bifaransa bya karundura, batukana, basebanya, bakwiza ibinyoma n’urwango. Baravuga kurusha uko bakora.
Bahora barata”umutungo kamere udasanzwe” , nyamara ntibashobore gusobanura icyo ubamariye, ngo igice kinini cyane cy’Abanyekongo kive mu bukene bukabije, bakarya iminwa,
Kubera kubura igisobanuro cy’ubunyanda, ubugwari, no kuba ba “katabirora” biranga benshi mu Banyekongo, bahitamo gushaka uwo begekaho akaga bavukanye bakazanarinda bagasazana.
Ese ko kuva mu myaka ya za 60 ubwo intara ya Katanga yashakaga kwigenga, nabwo ni uRwanda rwari rubiri inyuma?
Mu by’ukuri, igihe cyose Abanyekongo bazaba bataramenya kandi ngo bemere ko ikibazo cyabo ari imiborere yaboze, ibintu bizarusaho kujya irudubi. Gutuka no kwanga uRwanda, babizi neza ko batazarwimura ngo rureke kuba umuturanyi, guhamagarira abaturage gutsemba benewabo babaziza gusa ko bavuga ikinyarwanda, byose ntacyo bizafasha, uretse kubongerera akaga.
Abanyekongo baba mu Rwanda bagombye kuba abahamya, bakabwira abasigaye mu gihugu n’abatuye mu mahanga, ko uRwanda ntacyo rupfa nabo, ko ahubwo rwabafasha kwishakamo ibisubizo, nk’uko rwabyikoreye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibindi byose ni amahomvu adatanga umuti w’ibibazo.