• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»I Rubavu hasojwe amarushanwa y’abari munsi y’imyaka 15 yiswe CAF African Schools Championship 2022

I Rubavu hasojwe amarushanwa y’abari munsi y’imyaka 15 yiswe CAF African Schools Championship 2022

Ubwanditsi 25 Jul 2022 Amakuru, IMIKINO

Ku wa gatandatu no ku cyumweru tariki ya 23 na 24 Nyakanga, mu karere ka Rubavu hakinwe imikino isoza irushanwa rya “CAF African Schools Championship 2022” mu cyiciro cy’abahungu n’abakobwa bari munsi y’imyaka 15.

Iyi mikino yateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA rifatanije n’Ishyirahamwe ry’Imikino mu mashuri FRSS ku nkunga ya CAF yasojwe ishuri rya ES Sumba ryo mu karere ka Nyamagabe ryegukanye igikombe mu bahungu naho Kiramuruzi Modern School y’i Gatsibo itwara igikombe mu bakobwa.

Aya marushanwa yari amaze amezi ane akinwa mu gihugu hose kuva mu kwezi kwa gatatu 2022.

Amakipe 231 y’abahungu na 214 y’abakobwa ni yo yahatanye muri aya marushanwa kuva ku rwego rw’akarere. 60 y’abahungu na 60 y’abakobwa yakinnye ku rwego rwa “League” (umuntu yagereranya n’intara); hanyuma 12 muri buri cyiciro aba ari yo agera mu cyiciro cy’imikino ya nyuma.

Aya 12 yagabanijwe mu matsinda ane maze akina imikino y’amajonjora ku wa gatandatu.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda (ni ukuvuga 8) mu matsinda yose hamwe yakinnye ¼ ku wa gatandatu.

Ane yatsinze akomeza muri kimwe cya kabiri ku cyumweru ari nabwo habaye imikino ya nyuma ndetse n’iyo guhatanira umwanya wa gatatu.

Iyi mikino yabereye kuri Stade Umuganda, ku kibuga cy’inyuma ya Stade Umuganda, ku kibuga cya Tam-Tam no muri ESSA Gisenyi.

Umukino wari ugizwe n’iminota 50 igabanijemo ibice bibiri.

Umunyabanga uhoraho muri MINISTERI ya Siporo, Bwana Shema Maboko Didier, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB, Dr. Mbarushimana Nelson, Umuyobozi w’ Ishyirahamwe ry’Imikino mu mashuri FRSS, Padiri Gatete Innocent, Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel ndetse n’Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bwana KAMBOGO Ildephonse baje gushyigikira aba bana.

Amakipe yatwaye ibikombe azahagararira u Rwanda muri Zone ya CECAFA ku matariki azatangazwa nyuma.

2022-07-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge

Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge

Ubwanditsi 15 Jul 2025
Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na DALFA Umurinzi avuga ko ahagarariye ntaho izwi. Nta gihe Leta y’u Rwanda izamugisha inama. Reka tumwibutse amateka yuwo uwo ariwe

Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na DALFA Umurinzi avuga ko ahagarariye ntaho izwi. Nta gihe Leta y’u Rwanda izamugisha inama. Reka tumwibutse amateka yuwo uwo ariwe

Ubwanditsi 01 Sep 2021
Amafoto – Minisitiri wa Siporo na Komite Nyobozi ya FERWAFA basuye ibikorwa by’inyubako n’ibibuga biri kubakwa

Amafoto – Minisitiri wa Siporo na Komite Nyobozi ya FERWAFA basuye ibikorwa by’inyubako n’ibibuga biri kubakwa

Ubwanditsi 28 Oct 2025
Umujenosideri Julienne SEBAGABO  yafatiwe mu Rwanda agerageza gusubira muri Norvege

Umujenosideri Julienne SEBAGABO yafatiwe mu Rwanda agerageza gusubira muri Norvege

Ubwanditsi 27 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutoza w`Amavubi aratangaza ko bazakora ibishoboka byose  bagatsinda umukino wa mbere
IMIKINO

Umutoza w`Amavubi aratangaza ko bazakora ibishoboka byose bagatsinda umukino wa mbere

Ubwanditsi 14 Jan 2016
Londres : Tshisekedi yeruriye abanyecongo ko nta na santimetero igihugu cye kizatakaza.
POLITIKI

Londres : Tshisekedi yeruriye abanyecongo ko nta na santimetero igihugu cye kizatakaza.

Ubwanditsi 20 Jan 2020
Kigali yatorewe kuba umujyi wa mbere utekanye muri Afrika, n’uwa 39 ku isi yose
Amakuru

Kigali yatorewe kuba umujyi wa mbere utekanye muri Afrika, n’uwa 39 ku isi yose

Ubwanditsi 26 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru