Ahagana saa yine n’igice z’ijoro zo kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Nyakanga 2022, nibwo rutahizamu w’umunya Cameroon usanzwe akinira ikipe ya Rayon Sports, Willy Essombe Onana yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali aje kwifatanya n’ikipe ye kwitegura umwaka utaha w’imikino.
Onana agarutse mu Rwanda nyuma yaho hari amakuru yavugwaga ko atazagura muri Murera nyuma yaho yagize umwaka utari mwiza, gusa kuri ibi we akigera i Kigali yavuze ko yabyumvise uko, yemeza ko ataribyo yaje gusoza amasezerano ye.
Aganira n’itangazamakuru Onana yagize ati “Ntangiye kubimenyera. Abafana baravuga kandi ni ibisanzwe, ni ikipe abantu bakunda cyane. Ni ibisanzwe rero ko abantu bavuga. Ariko nk’uko nabivuze na mbere hose, mfitanye kontaro y’imyaka 2 (ubu asigaje umwe) na Rayon Sports kandi ndi umuntu ukunda gusoza ibyo natangiye.”
Mu kiganiro na Rwandamagazine, Onana yavuze ko ashishikariza abafana gukomeza gukunda ikipe yabo, kabone n’ubwo yagera mu bihe bibi.
Ati ” Icyo nabwira abafana ba Rayon Sports ni ugukomeza gushyigikira ikipe yabo, kutuba hafi haba mu bihe byiza cyangwa mu bihe bibi kuko iyo ikipe iri mu bihe bibi nibwo tuba dukeneye ko abafana badushyigikira cyane kugira ngo twongere twisuganye.”
Willy Essombe Onana urimo gusoza amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports kuko kuri ubu asigaje umwaka umwe w’amasezerano, yaraye kandi yakiriwe n’umuvugizi wa Gikundiro, Nkurunziza Jean Paul na Adrien Nkubana Adrien, team manager wa Rayon Sports.