Ububiligi ni kimwe mu bihugu bicumbikiye abasize bakoze ibyaha mu Rwanda, barimo abajenosideri n’abakomokaho, ubu bakaba barigize impirimbanyi za “demukarasi n’uburenganzira bwa muntu”.
Icyita rusange abo bagizi ba nabi basangiye, ni ugusebya u Rwanda no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bagakwirakwiza Jenoside bihimbiye ngo yakorewe Abahutu.
Gucumbikira abakurikiranyweho ibyaha bikomeye nka Jenoside, aho kubashyikiriza ubutabera, ubwabyo binyuranyije n’amahame ndetse n’amategeko mpuzamahanga Ububuligi bwemeye gukurikiza. Kureka abo banyabyaha bagakorera politiki ku butaka bwawe byo ni agahomamunwa, ndetse uba uri umufatanyacyaha.
Dore nk’ubu abategetsi b’Ububiligi bemereye inkoramaraso gukorera imyigaragambyo i Buruseli tariki 01 Ukwakira 2022. Kimwe mu bigamijwe ngoni kwibuka “Jenoside yakorewe Abahutu”, Ububiligi bwirengagije ko Umuryango w’Abibumbye wemeje, mu buryo budasubirwaho, ko mu Rwanda habaye Jenoside imwe rukumbi yakorewe Abatutsi. Ese Abategetsi b’Ububiligi baba bazi neza amateka n’imigambi mibisha y’abo bahimbye imvugo ya “Jenoside yakorewe Abahutu”, cyangwa barayirengagiza?
Reka tubabwire bimwe mu biranga abo bagome bagize Ububiligi ikibuga bakiniraho politiki y’amacakubiri.
FDU-Inkingi ni ishyaka mpezanguni ryashinzwe na Ingabire Victoire Umuhoza muw’ 2006, rikaba rifite icyicaro mu Bubiligi. Ku ikubitiro, abayoboke baryo bakomokaga mu mashyaka y’abajenosideri nka MRND, CDR, PARMEHUTU, aho ayo mashyaka yaje kwihuriza mu buhungiro agashinga rimwe rya RDR ryaje kubyara ALIR na FDLR n’izindi nkoramaraso bahuje imyumvire. Iri shyaka ryubakiye ku ngengabitekerezo ya jenoside, amacakubiri no guhembera urwango.
Ubwo Ingabire Victoire warishinze yagarukaga mu Rwanda yavuzeko ashaka urwibutso rwa “Jenoside yakorewe Abahutu”, agamije gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi. FDU-Inkingi kandi buri kwezi ikusanya amafaranga yo gutunga Ingabire, andi akoherezwaga muri FDLR.
Jambo Asbl ni itsinda rikorera mu Bubiligi, rikaba ryarashyiriweho guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko benshi mu barigize bafitanye isano y’amaraso n’abajenosideri. Abatangije iri tsinda bakomoka kwa Dominiko Mbonyumutwa, wari ku isonga mu batangije ivangura mu Rwanda. Abandi barigize ni abana b’abahoze ari abategetsi basize bakoze jenoside, benshi bakinakurikiranywe mu nkiko. Aha Twavuga nka Kayumba Placide ubu wasigariyeho Ingabire Voctore mu kuyobora parmehutu nshya ariyo FDU-Inkingi.
Ikindi cyiyongera kuri ibi, ni uko batigeze barekura umurage wa Parmehutu wo gukomera amashyi abakoloni b’Ababiligi.
RIFDP ni itsinda ry’abahezanguni b’abagore-gito babaswe n’amacakubiri, bakaba inkwakuzi mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni abambari n’abanyeshuri ba Ingabire Victoire Umuhoza ari nawe washinze iryo tsinda, rikaba rikora akazi ko kumushakira inkunga y’amafaranga. Undi mujyanama wihariye w’iri tsinda-gore, ni Ndereyehe Ntahontuye Charles wahungiye mu Buholandi nyuma yo kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari ISAR.
Uyu Ndereyehe wamenyekanye cyane mu nyigisho zo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bigaragara ko ari uburyo bwo gucuruza no gushaka amaramuko, yacengeje amahame ye muri RIFDP ku buryo bukomeye.
CLIIR ni akarima k’umutekamutwe Matata Joseph akoresha avoma amafaranga mu bazungu, ababeshya ko ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu na demokarasi, ngo kuko arwanya “umuco wo kudahana” mu Rwanda. Nyamara nawe ubwe ntabwo abashije kwihana, ngo areke imyitwarire y’urukozasoni yamuranze mu buzima bwe bwose. Nubwo agaragara nk’uwataye umutwe, Joseph Matata ni umwarimu w’ingengabitekerezo ya jenoside ndetse akaba umucengezamatwara wa Hutu pawa. Joseph Matata aherutse guhabwa gasopo n’inzego z’umutekano z’Ububiligi, ashinjwa gukomeza guhembera amagambo y’urwango no gukwiza amacakubiri. Yamenyeshejwe ko nabikomeza amategeko y’Ububiligi atazamurebera izuba. None yongeye yubuye umutwe ngo arashaka urukiko ruzemeza ko habaye genocide ebyiri.
Mouvement Idamange: Iri ni itsinda ry’abatekamutwe rishingiye ku Banyarwanda bigize indakoreka, Aba ni bamwe mu bashutse Idamange Yvonne ko bazamuha amafaranga akishora mu byaha byamuhesheje igifungo cy’imyaka 15, mu gihe ba Norman Ishimwe sinamenye bamushutse barimo kwinywera umuvinyu i Burayi. Nyuma yo kubona ko afunzwe bahisemo gushinga iri tsinda kugirango babone uko barikoresha mu kwishakira amaramuko, babeshya ngo baraharanira uburenganzira bwa muntu.
Ngibyo rero ibisahiranda bitunzwe n’ibisabano n’ibisahurano, byitwaje iturufu yo guharabika uRwanda, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni inkorabusa ariko kuko kuva bahunga u Rwanda ubu bakaba baramarishije isi ibirenge, nta gihe batigaragambije ariko imyaka ibaye 29 nta kigaragara bagezeho, kuko nta mpamvu n’imwe bafite yo kwigaragambya. N’ubu rero baracurangira abahetsi, kuko nta muntu ushyira mu gaciro wakumva amahomvu yabo.