Igitabo Aimable Uzaramba Karasira yise “NDEKA UNDORERE” cyamaze kugera ku isoko mpuzamahanga ry’ibitabo, amakuru dufite akaba avuga ko ibigikubiyemo ari rya pfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gusebya u Rwanda n’abayobozi barwo, ibyaha n’ubundi byatumye ajyanwa gutura muri gereza ya Nyarugenge, hazwi ku izina rya”Mageragere”.
Nta gitangaje kuba imfungwa cyangwa umugororwa yakwandika igitabo, kuko baba bafite umwanya munini, ndetse ubuyobozi bwa gereza bukabaha ubwisanzure buhagije. Icyatunguranye ahubwo ni ukubona umuntu wanze kuburana avuga ko agomba kubanza kuvuzwa”uburwayi bwo mu mutwe”, ahindukira akabona ubuhanga bwo kwandika igitabo. Ibi byatumye abasesenguzi bahamya ibintu nka bibiri bishobola, byihishe inyuma y’isohoka ry’iki gitabo-rutswitsi.
Iki gitabo cyasohokeye hanze y’u Rwanda, ari nayo mpamvu hari abemeza ko kitiriwe Karasira , ariko cyaranditswe na babandi n’ubundi bamwohererezaga amafaranga ngo ateze impagarara mu Rwanda. Muribuka amamiliyoni arimo n’amafaranga y’amanyamahanga yafatiwe kwa Karasira mu gihe cy’ubugenzacyaha, nawe ubwe atashoboye gusobanura inkomoka yayo.
Si ubwa mbere abajenosideri n’abitwara nkabo” basohoye” igitabo kandi bafunze, kuko na Ngeze Hassan wa Kangura yagisohoye, ariko bikaza kugaragara ko mu by’ukuri cyamwitiriwe, kuko cyanditswe kikanashyirwa ku isoko n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, baba Abanyarwanda bakidegembya mu mahanga, baba n’abanyamahanga biyemeje guhindanya isura y’u Rwanda.
Kwandika no gusohora igitabo mu macapiro akomeye nk’iryakoreshejwe kuri”Ndeka Undorere, si ibintu bipfa gushoborwa na bose. Wasobanura ute ukuntu umuntu uri muri gereza abona mu buryo bworoshye abamufasha gukosora igitabo, amafaranga y’icapiro n’ayo kugishyira ku isoko, mu gihe nyamara hari abantu badafunze, bifuje kwandika ibitabo ku mateka nyakuri y’u Rwanda, ariko bakabura ababibashamo?Aimable Karasira ni “umusazi-mwenge”, kuko ibyo yigira byose abikora nkana, kandi abifitiye impamvu.
Mbere y’uko atangira imigambi mibisha, yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yigishaga amasomo y’ikoranabuhanga. Ibi bivuze ko atananirwa kwandika igitabo. Kuba rero yiyita umurwayi wo mu mutwe, ni amayeri yo kwanga kuburana, akanabishishikarizwa n’abamutumye gukora amahano, kugirango ejo amabanga yabo yose atazajya ahabona, Karasira aramutse yemeye kuburana. Ni imitwe nk’iya Rusesabagina wanze kuburana, atinya ko ibye byose bijya ku Karubanda. Ntacyo byamumariye, kimwe n’uko na Karasira ntacyo bizamufasha.
Ntawahamya ko gereza yari kwemera ko Karasira ahandikira igitabo-rutwitsi, kigasohoka abayobozi batazi ibicyanditsemo. Igishoboka ahubwo Karasira yasigiye umushinga (draft) abamukoresha, ari nabo bawunogeje, kugeza igitabo kirangiye.
Izi”hypotheses” zirahuriza ku ngingo imwe. Yaba ari Karasira wiyandikiye iki gitabo, yaba yaracyandikiwe n’abandi, haragaragaramo akaboko k’abahoza u Rwanda ku nkeke, barimo n’abanyamahanga, dore ko ba Judi Rever, Michela Wrong, Keneth Roth, Filipp Rentjens, n’abandi bagome batajya baryama.
Abatindi ntibihishira ariko, kandi ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi. Uko byagenda kose abafashije Aimable Karasira kwandika iki gitabo kigoreka amateka y’u Rwanda cyangwa abakimwitiriye, bazamenyekana.
Abahanga bacu mu gucukumbura inkuru zihishe batangiye akazi, kandi mu gihe kitarambiranye tuzabaha amakuru atavangiye.