• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Amafoto- Bayobowe n’umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Senegal, Guillaume Serge Nzabonimana, Abanyarwanda baba muri Mali basuye Amavubi U23

Amafoto- Bayobowe n’umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Senegal, Guillaume Serge Nzabonimana, Abanyarwanda baba muri Mali basuye Amavubi U23

Ubwanditsi 28 Oct 2022 Amakuru, IMIKINO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022 , abanyarwanda baba muri Mali hamwe n’umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Senegal, Guillaume Serge Nzabonimana basuye ikipe y’igihugu y’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23, babaha ikaze ndetse babasezeranya kuzabashyigikira mu mukino bazakina kuri uyu wa Gatandatu na Mali.

Ni umuhango wabaye nyuma y’imyitozo ibanziriza iya nyuma iyi kipe yakoreye kuri Stade Modibo Keita iri i Bamako.

Abanyarwanda baba muri Mali bari bayobowe na Gasarabwe Alice naho Guillaume Serge Nzabonimana, umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Senegal ari nayo ireberera abanyarwanda baba muri Mali, yari ahagarariye ambasaderi.

Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Matiku Marcel ari na we uyoboye ’itsinda ryajyanye n’Amavubi yabashimiye cyane uburyo babakiriye ndetse bakaba barakomeje kubitaho kuva bahagurutse mu Rwanda kugeza bageze i Bamako muri Mali.

Yavuze ko igihugu cyakoze ibishoboka byose ngo iyi kipe ize mbere, ibashe kwitegura hakiri kare. Yabwiye abari aho ko ’morale’ ari yose ku basore b’Amavubi U23 , asaba abanyarwanda baba muri Mali kuzaza kubashyigikira, bakabatiza umurindi.

Gasarabwe Alice ukuriye abanyarwanda baba muri Mali yahaye ikaze ikipe y’Amavubi U23 ndetse n’abayiherekeje bose. Yavuze ko iteka baterwa ishema no kwakira abantu babo abizeza ko ku wa gatandatu bazaba bahari bagashyigikira ikipe y’Amavubi.

Biteganyijwe ko Amavubi U23 azakina na Mali U23 umukino wo kwishyura kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2022, ni umukino uzakinwa saa moya z’ijoro.

Mu mukino ubanza wabereye i Huye, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari yanganyije na Mali igitego 1-1.

2022-10-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Nta muntu waturemye, nta n’uwaturemeye, twaremwe n’Imana” – Perezida Paul Kagame

“Nta muntu waturemye, nta n’uwaturemeye, twaremwe n’Imana” – Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 07 Nov 2021
Umunsi wa 16 wa shampiyona uratangira Gorilla FC yakira Police FC, umukino wa Rayon Sports na Musanze wegejwe inyuma

Umunsi wa 16 wa shampiyona uratangira Gorilla FC yakira Police FC, umukino wa Rayon Sports na Musanze wegejwe inyuma

Ubwanditsi 20 Jan 2023
Guy Bukasa watoje Rayon Sports na Gasogi United yatangajwe nk’umutoza mushya wa AS Kigali

Guy Bukasa watoje Rayon Sports na Gasogi United yatangajwe nk’umutoza mushya wa AS Kigali

Ubwanditsi 29 Dec 2023
Uwizeyimana Bonaventure abaye umukinnyi wa mbere ukina mu Rwanda wegukanye agace muri Tour du Rwanda, ubwo yashoboraga kugera i Rwamagana ari ku isonga

Uwizeyimana Bonaventure abaye umukinnyi wa mbere ukina mu Rwanda wegukanye agace muri Tour du Rwanda, ubwo yashoboraga kugera i Rwamagana ari ku isonga

Ubwanditsi 17 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi
IMIKINO

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Ubwanditsi 08 Feb 2017
Ibimaze iminsi bibera i Nyamirambo bigiye kwimukira i Muhanga, Kiyovu SC yahize gusubira Rayon Sports
Amakuru

Ibimaze iminsi bibera i Nyamirambo bigiye kwimukira i Muhanga, Kiyovu SC yahize gusubira Rayon Sports

Ubwanditsi 02 Feb 2023
Perezida wa Benin  Patrice Talon arasesekara i Kigali kuri uyu wa mbere
Mu Mahanga

Perezida wa Benin Patrice Talon arasesekara i Kigali kuri uyu wa mbere

Ubwanditsi 28 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru