• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Ese Uwimana Agnès Nkusi yaba agiye kuba Sawuli wo mui Bibiliya, cyangwa yemeye guhinduka bya nyirarureshwa agirango yivire imbere y’umugenzacyaha?

Ese Uwimana Agnès Nkusi yaba agiye kuba Sawuli wo mui Bibiliya, cyangwa yemeye guhinduka bya nyirarureshwa agirango yivire imbere y’umugenzacyaha?

Ubwanditsi 03 Nov 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Mu cyumweru gishize Uwimana Nkusi Agnès  wamenyekanye cyane mu byaha byo gusebya ubuyobozi, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko yiyemeje guhinduka, akareka ibikorwa nawe ubwe yiyemerera ko ari amahano. Yaboneyeho no gusaba imbabazi “abikuye ku mutima” abo amagambo ye yakomerekeje, anashimangira ibyo twakomeje kuvuga ko akoreshwa n’ibigarasha n’abajenosideri.

Nubwo hari abakurikiranira hafi ibikorwa bya Uwimana Agnès, cyane cyane ibyo avugira ku Umurabyo TV, basanga yaragize ubutwari bwo kwitandukanya n’ikibi, hari n’abasanga ashobora kuba yarabikoze bya nyirarureshwa, agirango yivane imbere y’ubugenzacyaha bwari bwamutumiye ngo bumumenyeshe ibyaha biremereye akurikiranyweho.

Abasesenguzi basanga Uwimana Agnès yarangiritse bikomeye, ku buryo bigoye kwemera ko ashobora guhinduka. Bahamya ko uyu mugore yabaswe n’urwango ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside, dore ko adatinya kuvugira mu ruhame ko yanga Abatutsi.

Ikindi abafite impungenge ko Uwimana Agnès abeshya, ni uko atibwirije gusaba imbabazi no guhishura ko hari abamukoresha ayo mabi, ahubwo akabikora ari uko ahamagajwe mu bugenzacyaha.

Abaha Uwimana Agnès amafaranga ngo yishore mu bikorwa twafata nk’ubwiyahuzi, nabo barahamya ko “umukozi” wabo ntaho yagiye, ko ibyo yavuze byari ukujijisha ubutabera ngo butamuryoza ubugome bwe. Ku mbuga nkoranyambaga ibigarasha n’abajenosideri bo muri FDU-Inkingi bahuriraho, haragaragara ubutumwa bugira buti:”Umusangirangendo Agnès yabyitwayemo neza. Nibura aramara kabiri atuje, abavantara batamuhigisha uruhindu”.

Ikigarasha Thomas Nahimana nacyo cyavugiye ku ngirwa televiziyo “Isi n’ijuru”, ko “…Agnès yabakubise ikorosi, abamusabiraga gufungwa baramwara”.

Ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha”RIB” rwatumiraga Uwimana Agnès, mu bajyanama be hari abamubuzaga kwitaba , kugirango RIB nimuzana ku ngufu nk’uko bigenda ku muntu wanze kwitaba ku neza, bazashinje u Rwanda guhutaza “abanyamakuru”. Muri bo ariko hari n’abamugiriye inama yo kwigira umwana mwiza, akitaba,ndetse agasaba imbabazi, ariko ari amayeri yo kwivana mu nzara z’ubutabera. Iyi nama rero niyo yakurikije, ku buryo hari n’abadatinya guca wa mugani ngo”akabaye icwende ntikoga, n’iyo koze ntigashira umunuko”, bashaka kuvuga ko ejo cyangwa ejobundi Uwimana Agnès azisubirira  kuba uwo dusanzwe tuzi.

Reka tubitege amaso, na Sawuli wo muri Bibiliya ntawari uzi ko yahinduka.

2022-11-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunya-Kenya, Brian Melly, yasinye muri Police Volleyball Club

Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunya-Kenya, Brian Melly, yasinye muri Police Volleyball Club

Ubwanditsi 17 Jul 2025
Ingabire Victoire Umuhoza yafatiwe mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe

Ingabire Victoire Umuhoza yafatiwe mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe

Ubwanditsi 28 Sep 2022
Kwicisha bugufi no guteza imbere Abanyarwanda, mu bizaranga FPR mu myaka 2 iri imbere

Kwicisha bugufi no guteza imbere Abanyarwanda, mu bizaranga FPR mu myaka 2 iri imbere

Ubwanditsi 17 Dec 2017
AMAFOTO – Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na Skol afite agaciro ka miliyari 1 Frw ku mwaka

AMAFOTO – Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na Skol afite agaciro ka miliyari 1 Frw ku mwaka

RUSHYASHYA 01 Jul 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo z’u Rwanda n’iza DRCongo zarasaniye mu birunga
INKURU NYAMUKURU

Ingabo z’u Rwanda n’iza DRCongo zarasaniye mu birunga

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Abakuru b’ibihugu barindwi bazitabira ibirori by’Umunsi wo Kwibohora
INKURU NYAMUKURU

Abakuru b’ibihugu barindwi bazitabira ibirori by’Umunsi wo Kwibohora

Ubwanditsi 03 Jul 2019
Amakipe yo mu Rwanda, REG VC na RRA WVC begukanye irushanwa rya KAVC ryaberaga muri Uganda
Amakuru

Amakipe yo mu Rwanda, REG VC na RRA WVC begukanye irushanwa rya KAVC ryaberaga muri Uganda

Ubwanditsi 05 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru