• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ese Uwimana Agnès Nkusi yaba agiye kuba Sawuli wo mui Bibiliya, cyangwa yemeye guhinduka bya nyirarureshwa agirango yivire imbere y’umugenzacyaha?

Ese Uwimana Agnès Nkusi yaba agiye kuba Sawuli wo mui Bibiliya, cyangwa yemeye guhinduka bya nyirarureshwa agirango yivire imbere y’umugenzacyaha?

Editorial 03 Nov 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Mu cyumweru gishize Uwimana Nkusi Agnès  wamenyekanye cyane mu byaha byo gusebya ubuyobozi, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko yiyemeje guhinduka, akareka ibikorwa nawe ubwe yiyemerera ko ari amahano. Yaboneyeho no gusaba imbabazi “abikuye ku mutima” abo amagambo ye yakomerekeje, anashimangira ibyo twakomeje kuvuga ko akoreshwa n’ibigarasha n’abajenosideri.

Nubwo hari abakurikiranira hafi ibikorwa bya Uwimana Agnès, cyane cyane ibyo avugira ku Umurabyo TV, basanga yaragize ubutwari bwo kwitandukanya n’ikibi, hari n’abasanga ashobora kuba yarabikoze bya nyirarureshwa, agirango yivane imbere y’ubugenzacyaha bwari bwamutumiye ngo bumumenyeshe ibyaha biremereye akurikiranyweho.

Abasesenguzi basanga Uwimana Agnès yarangiritse bikomeye, ku buryo bigoye kwemera ko ashobora guhinduka. Bahamya ko uyu mugore yabaswe n’urwango ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside, dore ko adatinya kuvugira mu ruhame ko yanga Abatutsi.

Ikindi abafite impungenge ko Uwimana Agnès abeshya, ni uko atibwirije gusaba imbabazi no guhishura ko hari abamukoresha ayo mabi, ahubwo akabikora ari uko ahamagajwe mu bugenzacyaha.

Abaha Uwimana Agnès amafaranga ngo yishore mu bikorwa twafata nk’ubwiyahuzi, nabo barahamya ko “umukozi” wabo ntaho yagiye, ko ibyo yavuze byari ukujijisha ubutabera ngo butamuryoza ubugome bwe. Ku mbuga nkoranyambaga ibigarasha n’abajenosideri bo muri FDU-Inkingi bahuriraho, haragaragara ubutumwa bugira buti:”Umusangirangendo Agnès yabyitwayemo neza. Nibura aramara kabiri atuje, abavantara batamuhigisha uruhindu”.

Ikigarasha Thomas Nahimana nacyo cyavugiye ku ngirwa televiziyo “Isi n’ijuru”, ko “…Agnès yabakubise ikorosi, abamusabiraga gufungwa baramwara”.

Ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha”RIB” rwatumiraga Uwimana Agnès, mu bajyanama be hari abamubuzaga kwitaba , kugirango RIB nimuzana ku ngufu nk’uko bigenda ku muntu wanze kwitaba ku neza, bazashinje u Rwanda guhutaza “abanyamakuru”. Muri bo ariko hari n’abamugiriye inama yo kwigira umwana mwiza, akitaba,ndetse agasaba imbabazi, ariko ari amayeri yo kwivana mu nzara z’ubutabera. Iyi nama rero niyo yakurikije, ku buryo hari n’abadatinya guca wa mugani ngo”akabaye icwende ntikoga, n’iyo koze ntigashira umunuko”, bashaka kuvuga ko ejo cyangwa ejobundi Uwimana Agnès azisubirira  kuba uwo dusanzwe tuzi.

Reka tubitege amaso, na Sawuli wo muri Bibiliya ntawari uzi ko yahinduka.

2022-11-03
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Insoresore 40 zari zijyanywe na RNC gutorezwa muri Congo zatawe muri yombi mu gisa no kutumvikana hagati ya polisi na CMI

Uganda: Insoresore 40 zari zijyanywe na RNC gutorezwa muri Congo zatawe muri yombi mu gisa no kutumvikana hagati ya polisi na CMI

Editorial 12 Dec 2017
Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 08 Ugushyingo 2017

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 08 Ugushyingo 2017

Editorial 09 Nov 2017
Impinduka zitunguranye  mu buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda

Impinduka zitunguranye mu buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda

Editorial 11 Feb 2016
Uko umwa ADEPR yahuye n’uruva gusenya yagiye kuvuga ubutumwa muri Uganda akisanga muri gereza ya CMI

Uko umwa ADEPR yahuye n’uruva gusenya yagiye kuvuga ubutumwa muri Uganda akisanga muri gereza ya CMI

Editorial 14 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amagare: Yacob Debesay yegukanye agace Nyamata – Kigali
IMIKINO

Amagare: Yacob Debesay yegukanye agace Nyamata – Kigali

Editorial 03 Mar 2019
Nyuma y’impfu z’abari abayobozi ba FLN, Gen. Hamada arakusanya inkunga zo kwisuganya
INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’impfu z’abari abayobozi ba FLN, Gen. Hamada arakusanya inkunga zo kwisuganya

Editorial 27 Jan 2020
Nunu Johnson, indi nzirakarengane yazize iyicarubozo rya CMI yapfiriye Ntungamo
INKURU NYAMUKURU

Nunu Johnson, indi nzirakarengane yazize iyicarubozo rya CMI yapfiriye Ntungamo

Editorial 21 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru